Month: <span>April 2013</span>

Omar yirukanywe mu gihugu kubera uburanga bwe

Kuri uyu wa gatanu amakuru yakwirakwiriye ku mbuga za Internet ko Omar Borkan Al Gala yirukanywe ku butaka bwa Arabia Saoudite kubera uburanga bwe. Uyu musore w’umusizi, umukinnyi w’amafilimi n’umufotogarafe yirukanywe mu mujyi wa Riyadh muri Arabia Saoudite aho yari mu iserukiramuco asubizwa iwabo i Dubai muri Emira zunze ubumwe by’Abarabu (United Arab Emirates). Muri […]Irambuye

Bashimiye Nyirahabineza ku bw’ubutwari bw’umugabo we wishwe azira gutabara abatutsi

Ruhango –Abakozi b’ikigo Nderabuzima cya Mbuye kuri uyu wa 26 Mata 2013 bibukiye Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 16, muri uyu muhango bakaba bashimiye umupfakazi Nyirahabineza Sophie kubera ubutwari umugabo we yagize ashaka gutabara abicwaga. Ngarukiyinka Frederic ntabwo yahigwaga, ariko ubwo ubwicanyi ku batutsi bwatangiraga i Mbuye yarahagurutse agerageza kurengera […]Irambuye

Chrispin arategura igitaramo cyo kwibuka Bob Marley

Chrispin Ngabirama umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Reggae hano mu Rwanda arategura igitaramo cyo kwibuka icyamamare ku Isi umunya Jamayika Bob Marley igihangange ku Isi muri Raggea cyitabye imana tariki 11 Gicurasi 1981. Chrispin yabwiye UM– USEKE.COM ko yifuza ko iki gitaramo kizaba kuwa gatandatu tariki 11 Gicurasi akaba yifuza gufatanya n’umuhanzi w’Umunyarwanda Natty Dread […]Irambuye

Siborurema wenga kanyanga yafatanywe na Grenade

Siborurema Protegene wo mu murenge wa Mbuye Akarere ka Ruhango, kuri uyu wa 26 Mata 2013 Police yagiye kumusaka nyuma y’uko yakekwagaho kwenga inzoga za kanyanga, izi bazimusanganye koko ariko banamufatana grenade. Siborurema w’imyaka hagati ya 30 na 35 abaturage ngo batungiye agatoki Police ko kanyanga icuruzwa mu gasanteri ka Mbuye no mu duce tw’aho […]Irambuye

Ababyeyi b’intagondwa zaturikije ibisasu I Boston mu myiteguro yo kujya

Ababyeyi b’intagondwa ebyiri zaturikije ibisasu muri ‘Boston Marathon’ bari muri Amerika kubera cy’urupfu rw’ummuhungu wabo Tamerlan Tsarnaev w’imyaka 26 warasiwe mu bisasu byaturikiraga muri uyu mujyi nyuma y’iki gikorwa. Anzor Tsarnaev, se w’uyu muhungu avuga ko yababajwe n’urupfu rw’umuhungu we ngo ku buryo afite gahunda yo kujya muri Amerika gutohoza ukuri ku rupfu rwe. Naho […]Irambuye

Abarenga 120 bahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe

Abahoze ari abarwanyi mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagera ku 126 basoje amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe bakurikiraniraga i mutobo mu Karere ka Musanze ndetse banemererwa kujya miryango yabo. Sayinzoga Jean, Umuyobozi mukuru wa komisiyo ishinzwe gusubiza abahoze kurugerero mu buzima busanzwe, ubwo […]Irambuye

Ujya wibaza ku mapeti abasirikare b’u Rwanda bambara?

Ni benshi bajya bibaza byinshi ku mapeti ingabo z’u Rwanda (RDF) zambara ariko ugasanga ababisobanukiwe ari bake. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amafoto y’ayo mapeti(Ranks/Grades) n’uko akurikirana. Nk’uko mugiye kubibona kuri aya mafoto ari hepfo turahera ku mapeti y’abasirikare bakuru tuze guherukira ku basirikare bato (Sous-Officier). Amapeti y’abasirikare bakuru arimo ibyiciro bitatu (Junior officers, Seniors […]Irambuye

PGGSS: Dream Boys ntishaka ko MC Tino azingera kubabera MC

Ni nyuma y’uko umnyamakuru kuri KFM akaba na MC mubirori bitandukanye hano mu Rwanda MC Tino yatangarije Inyarwanda .com ko atashimishije aba basore. Kumutwe w’iyi nkuru haragira hati” MC Tino umwe mu bagize itsinda rya TBB aremeza ko Urban Boyz irusha amatsinda yose aririmba hano mu Rwanda harimo n’irye ndetse akabasabira ko bazahabwa igikombe cya […]Irambuye

Umufaransa ukorera i Kigali yakoze indirimbo yise «Rwanda uri nziza

Umufaransa CkRand yasohoye amajwi n’amashusho y’indirimbo yise « Rwanda uri nziza pe ! » ikaba ari indirimbo ya mbere iri mu rurimi rw’ikinyarwanda uyu muhanzi ashoboye gukora. Abantu benshi kuri Youtube bamaze kureba iyi ndirimbo imazeho ibyumweru bibiri. Ckrand avuga ko abantu bose bayirebye bayikunda, batitaye ku magambo kuko hari n’abatumva ururimi irirmbyemo ariko bagashimishwa […]Irambuye

PGGSS III: urutonde rw’abahanzi n’abanyamakuru bazahatana ku cyumweru

Umukino wateguwe n’abateguye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, uzahuza abahanzi n’abanyamakuru b’imyidagaduro ku cyumweru, abakinnyi bazahatana batangajwe. Uyu mukino washyizwe ku masaha ya saa munani n’igice kuri Stade Amahoro i Remera, umeze nk’uwo kwishyura kuko uwabaye iki gihe umwaka ushize, warangiye abahanzi batsinze abanyamakuru 1- 0. Mu bahamagawe uyu munsi, abahanzi nka […]Irambuye

en_USEnglish