Digiqole ad

Chrispin arategura igitaramo cyo kwibuka Bob Marley

Chrispin Ngabirama umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Reggae hano mu Rwanda arategura igitaramo cyo kwibuka icyamamare ku Isi umunya Jamayika Bob Marley igihangange ku Isi muri Raggea cyitabye imana tariki 11 Gicurasi 1981.

Crispin Ngabirama arasaba abakunzi ba Reaggae kuzaza bakifatanya kumwibuka
Chrispin Ngabirama arasaba abakunzi ba Reaggae kuzaza bakifatanya kumwibuka

Chrispin yabwiye UM– USEKE.COM ko yifuza ko iki gitaramo kizaba kuwa gatandatu tariki 11 Gicurasi akaba yifuza gufatanya n’umuhanzi w’Umunyarwanda Natty Dread wabanyeho na nyakwigendera Robert Nesta Marley.

Chrispin Ngabirama ati “ tuzaruranga Reggae ya Live y’umwimerere. Tuzacurangira kuri White Horse mu mujyi imbere ya Ecole Belge, kwinjira bikazaba ari 2,000Frw, tuzatangira saa mbiri z’ijoro kugeza abaje bananiwe.”

Uyu muhanzi wamenyakanye mu ndirimbo nka “A Dieu Afrique Shida” muri iki gitaramo azacuranga zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Album ya kabiri yise “African Moment”.

Chrispin avuga ko muri iki gitaramo afatanyije na Natty Dread bazacuranga kandi indirimbo nyinshi za Bob Marley zakunzwe cyane.

Ku bakunzi ba Reggae, Crispin yabasabye kuzaza kwibuka Bob Marley banamufasha nawe nk’umuhanzi wa Reggae ushaka kubaka izina rye rikagera kure.

Ngabirama aririmba indirimbo zirimo ubutumwa bw’amahoro n’urukundo cyane cyane ku banyafrica, indirimbo yise “Bravo Union Africaine” ni imwe muri nyinshi nkizi aririmba.

Rabbin Imani Isaac
UM– USEKE.COM

en_USEnglish