Ujya wibaza ku mapeti abasirikare b’u Rwanda bambara?
Ni benshi bajya bibaza byinshi ku mapeti ingabo z’u Rwanda (RDF) zambara ariko ugasanga ababisobanukiwe ari bake. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amafoto y’ayo mapeti(Ranks/Grades) n’uko akurikirana.
Nk’uko mugiye kubibona kuri aya mafoto ari hepfo turahera ku mapeti y’abasirikare bakuru tuze guherukira ku basirikare bato (Sous-Officier). Amapeti y’abasirikare bakuru arimo ibyiciro bitatu (Junior officers, Seniors Officers, Generals).
Abajenerali
Abofisiye bakuru (Seniors Officers)
Abofisiye bato (Junior officers)
Abasirikare bo ku rwego ruto (sous-officiers)
Kuri ibi twakongeraho ko kuva ipeti rya Colonel kugera ku ipeti rya General buri wese aba afite utuntu dutukura ku nsharo y’amakora y’ishati ye (benshi babyita ibirokoroko kandi nabyo biba bitandukanye). Ikindi n’uko kuva ipeti rya kaporali (caporal) kugeza kuri staff Sgt (1er Sergeant) bambara amapeti ku kuboko ahagana ku ruhande naho kuva kuri sergeant major kugera kuri WO II/adjudant chef bakambara ku ntugu.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
1 Comment
nkunda igisirikare cyurwanda uburyo gikora nineza cyana ikibazo nfite nukuberiki iyo umuntu aje kuba umusirikare mutamureka ngo mugihe arangije ikosi ahitemo kujya myriad patiment ashaka urugero muri military cg mukijepe nahandi gusa coulage kumikorere yi gisirikare cyurwanda
Comments are closed.