Digiqole ad

Ujya wibaza ku mapeti abasirikare b’u Rwanda bambara?

Ni benshi bajya bibaza byinshi ku mapeti ingabo z’u Rwanda (RDF) zambara ariko ugasanga ababisobanukiwe ari bake. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amafoto y’ayo mapeti(Ranks/Grades) n’uko akurikirana.

Umusirikare yubaha mugenzi we cyane, ariko iyo amurusha ipeti byo biba ibindi bindi.
Umusirikare yubaha mugenzi we cyane, ariko iyo amurusha ipeti byo biba ibindi bindi.

Nk’uko mugiye kubibona kuri aya mafoto ari hepfo turahera ku mapeti y’abasirikare bakuru tuze guherukira ku basirikare bato (Sous-Officier). Amapeti y’abasirikare bakuru arimo ibyiciro bitatu (Junior officers, Seniors Officers, Generals).

Abajenerali

General
General
Lieutenant General
Lieutenant General
Major General
Major General
Brigadier General
Brigadier General

Abofisiye bakuru (Seniors Officers)

Colonel
Colonel
Lieutenant Colonel
Lieutenant Colonel
Major
Major

Abofisiye bato (Junior officers)

Captain
Captain
Lieutenant/First Lieutenant
Lieutenant/First Lieutenant
Sous-Lieutenant/Second Lieutenant
Sous-Lieutenant/Second Lieutenant

Abasirikare bo ku rwego ruto (sous-officiers)

WO I (Warrant Officer I/Adjudant Chef)
WO I (Warrant Officer I/Adjudant Chef)
WO II(Warrant Officer II/Adjudant)
WO II(Warrant Officer II/Adjudant)
Sergeant Major
Sergeant Major
Staff Sergeant (1er Sergeant)
Staff Sergeant (1er Sergeant)
Sergeant
Sergeant
Caporal
Caporal

Kuri ibi twakongeraho ko kuva ipeti rya Colonel kugera ku ipeti rya General buri wese aba afite utuntu dutukura ku nsharo y’amakora y’ishati ye (benshi babyita ibirokoroko kandi nabyo biba bitandukanye). Ikindi n’uko kuva ipeti rya kaporali (caporal) kugeza kuri staff Sgt (1er Sergeant) bambara amapeti ku kuboko ahagana ku ruhande naho kuva kuri sergeant major kugera kuri WO II/adjudant chef bakambara ku ntugu.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • nkunda igisirikare cyurwanda uburyo gikora nineza cyana ikibazo nfite nukuberiki iyo umuntu aje kuba umusirikare mutamureka ngo mugihe arangije ikosi ahitemo kujya myriad patiment ashaka urugero muri military cg mukijepe nahandi gusa coulage kumikorere yi gisirikare cyurwanda

Comments are closed.

en_USEnglish