Digiqole ad

Umufaransa ukorera i Kigali yakoze indirimbo yise «Rwanda uri nziza pe!»

Umufaransa CkRand yasohoye amajwi n’amashusho y’indirimbo yise « Rwanda uri nziza pe ! » ikaba ari indirimbo ya mbere iri mu rurimi rw’ikinyarwanda uyu muhanzi ashoboye gukora.

C'Rand umuhanzi w'umufaransa ukorera i Kigali
CkRand umuhanzi w’umufaransa ukorera i Kigali

Abantu benshi kuri Youtube bamaze kureba iyi ndirimbo imazeho ibyumweru bibiri. Ckrand avuga ko abantu bose bayirebye bayikunda, batitaye ku magambo kuko hari n’abatumva ururimi irirmbyemo ariko bagashimishwa n’uko ikoze, bigaragaza umuco nyaranda n’ubwiza bw’u Rwanda

Akurikije ibigaragara afite (statistiques), iyi video yiyi ndirimbo yarebye n’abantu bari mu Rwanda, Canada, USA, Belgique hamwe na France. Kuva ku itariki ya 15 Gicurasi, « Rwanda uri nziza pe ! » y’amajwi (version audio)izatangira gucururizwa ku mbuga nyinshi za interinete harimo Amazon, Deezer, Emusic, Google music, Itunes, Nokia music store, Rdio, Rhapsody, Simfy, Spotify, Youtube n’izindi.

Iyi ndirimbo « Rwanda uri nziza pe ! » yanditswe na Kim Claire Kayipeti ubusanzwe witwa Kim Marie Claire Umutesi, umunyarwandakazi uba muri Sénégal kubera impamvu zo kwiga nawe akaba ari umuhanzi mushya wazamuwe na CkRand.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo
Mu mashusho y’iyi ndirimbo

Ubu Kim akaba nawe ari gukora indirimbo nshya ye ya gatatu mu mugi wa Dakar, nyuya ya « Je n’ai jamais trouvé l’amour » hamwe na « Il suffisait de toi » zose CkRand yari yakoranye na Kim Claire Kayipeti.

Bamwe mu bahanzi CkRand yafashije kuzamuka no kwinjira mubuhanzi bwo kuririmba harimo Doudou Man (rappeur) wo muri Niger, Deesse Mamy wo muri Niger, Djiko wo muri Tchad, Mirya TPK wo muri Cameroun Annie N wo mu Burundi na Josy wo mu Rwanda ufite ijwi rikomeye dore video yakoze mu mwaka wa 2010 « Nyemera »

Iyi ndirimbo « Rwanda uri nziza pe ! » izanaririmbwa kandi muri Amahoro film festival tariki ya 11 Gicurasi 2013 muri Serena Hotel.

Patrick KANYAMIBWA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish