Bashimiye Nyirahabineza ku bw’ubutwari bw’umugabo we wishwe azira gutabara abatutsi
Ruhango –Abakozi b’ikigo Nderabuzima cya Mbuye kuri uyu wa 26 Mata 2013 bibukiye Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 16, muri uyu muhango bakaba bashimiye umupfakazi Nyirahabineza Sophie kubera ubutwari umugabo we yagize ashaka gutabara abicwaga.
Ngarukiyinka Frederic ntabwo yahigwaga, ariko ubwo ubwicanyi ku batutsi bwatangiraga i Mbuye yarahagurutse agerageza kurengera no gutabara abicwaga kugeza ubwo Interahamwe zimwishe zimuziza kudafatanya nazo no kuzirwanya.
Umupfakazi yasize, nubwo asanzwe afashwa kimwe n’abandi, muri uyu muhango wo kwibuka yahawe ihene yo kororana n’inka ze, nk’ikimenyetso cy’uko abarokotse i Mbuye bazirikana ubutwari bw’umugabo we wishwe.
Uyu muhango woroheje ugereranyije n’indi mihango ya za Kigali n’ahandi mu mijyi, ariko kandi uvuze byinshi, watangiwe n’urugendo rwo kwibuka habayeho kandi kuremera Kanani Vital warokotse Jenocide utishoboye bamugabira inyana ngo atangire arebe uko ayibyaza umusaruro.
Ku nshuro ya kabiri iki kigo nderabuzima gitegura imihango yo kwibuka, abakozi bacyo n’abaurage bamwe bakoze urugendo bava ku cyicaro cy’icyo kigonderabuzima bagana ku Rwibutso rwa Jenocide rwa Mbuye bashyira indabo ahashyinguye iriya mibiri ndetse banafata umunota wo kubibuka basubira ku kigo nderabuzima ahabereye iyo mihango.
Mukarukundo Jeanne d’Arc warokokeye i Mbuye akaba akora kuri icyo kigo Nderabuzima yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo akagira amahirwe akarokoka, ubu akaba yubatse afite abana babiri kandi afite ikizere cy’ejo hazaza kiganisha mu kwigira.
Habimana Eugene umuyobozi w’agateganyo muri icyo kigonderabuzima cya Mbuye we mu ijambo rye yavuze ko kwibuka gusa bidahagije ahubwo binakwiye ko abanyarwanda bibuka baremera abacitse ku icumu batishoboye banashimira ababikwiye nka Nyirahabineza.
Nsengiyumva Jean Bosco wari uhagarariye Ministeri y’Ubuzima muri uyu muhango yashimiye abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mbuye kuri iki gikorwa bateguye, avuga ko intego yo kwigira igomba kugerwaho kuko iyo umuntu yishoboye ntawaza ngo amuyobye nkuko byakozwe mbere bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Roger marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM