Digiqole ad

Siborurema wenga kanyanga yafatanywe na Grenade

Siborurema Protegene wo mu murenge wa Mbuye Akarere ka Ruhango, kuri uyu wa 26 Mata 2013 Police yagiye kumusaka nyuma y’uko yakekwagaho kwenga inzoga za kanyanga, izi bazimusanganye koko ariko banamufatana grenade.

Siborurema n'uruganda rwe,
Siborurema n’uruganda rwe yakoreshaga kanyanga

Siborurema w’imyaka hagati ya 30 na 35 abaturage ngo batungiye agatoki Police ko kanyanga icuruzwa mu gasanteri ka Mbuye no mu duce tw’aho hafi ariwe uyenga.

Police yaje kumutungura imugwa gitumo mu rwengero rwe kuri uyu wa gatanu basanga afite litiro 25 za kanyanga yari ategereje umuguzi.

Bakomeje kumusaka baje no kumusangana grenade nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango DPC Kalisa Darius.

DPC Kalisa yabwiye Umuseke.com ko babashije guta muri yombi uyu mugabo wagiriraga nabi rubanda ariko ashobora no guturitsa icyo gisasu, kubera ubufatanye n’abaturage.

Siborurema bamusanganye ibidomoro yifashishaga mu ruganda rwe, akaba yiyemerera ibyo yakoraga na grenade basanze iwe.

DPC wa Ruhango Kalisa yasabye abaturage gukomeza kubatungira agatoki ahari bene nkuwo kuko ngo aribo bari kwica urubyiruko rw’u Rwanda kubera ibyo biyobyabwenge.

Ati “ si icyo gusa kuko aba bantu ninabo bashobora kwangiza umutekano w’abaturage kuko niba afite intwaro atabyemerewe n’amategeko ni uko ashobora no kuyikoresha mu kwica abaturanyi be. Niyo mpamvu rero abagizi ba nabi nk’aba tudakwiye kubaha urwaho tubifatanyijemo cyane cyane n’abaturage.”

Kalisa yibukije abaturage kuba ufite intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ari icyaha gihanirwa, ariko iyo uyizanye ku bushake bwawe ntawukwakura.

DCP Kalisa avuga ko ari byiza ko abaturage bafatanya na Police mu guhashya abanyabyaha
DPC Kalisa avuga ko ari byiza ko abaturage bafatanya na Police mu guhashya abanyabyaha

Roger marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

en_USEnglish