Digiqole ad

Abarenga 120 bahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe

Abahoze ari abarwanyi mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagera ku 126 basoje amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe bakurikiraniraga i mutobo mu Karere ka Musanze ndetse banemererwa kujya miryango yabo.

Sayinzoga Jean yabasabye kudasubiza amaso inyuma
Sayinzoga Jean yabasabye kudasubiza amaso inyuma

Sayinzoga Jean, Umuyobozi mukuru wa komisiyo ishinzwe gusubiza abahoze kurugerero mu buzima busanzwe, ubwo yari mu gikorwa cyo gusoza aya masomo yahamagariye aba bahoze ari inyeshyamba, kureka burundu kwishora mu bikorwa nk’ibi. Anabahamagarira kandi abakomeje gutsimbarara mu mashyamba ya Congo gutaha bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.

Nyiramana Aisha umubyeyi w’abana batatu avuga ko yumva atekanyakurusha ikindi gihe yabayeho.

Agira ati:”Tukiri mu mashyamba twabwirwaga ko umuntu ugeze mu Rwanda bamwica urubozo, gusa ubu turi abahamya b’amahoro ururangwamo, tukaba twifuza ko n’abagenzi bacu basigaye bataha”.

Aha kandi abagore bahoze muri ariya mashyamba bavuga ko nta mibereho myiza bahagiriye kuko inyeshyamba zabasambanyaga uko zishakiye ndetse ngo abagore bakaba bafatwa nk’ibikoresho byo gushimisha ibitsina by’abagabo.

Aba barangije amasomo yabo bakaba bagiye gusubira mu buzima busanzwe bavuga ko bishimiye uburyo bazakirwa muri sosiyete nyarwanda n’umusanzu bagiye gutanga mu kubaka ejo hazaza h’igihugu cyabo.

Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabwiye abasoje amasomo ko bafite amahirwe kuba baragarutse mu gihugu, abasaba gukora cyane biteza imbere banateza imbere igihugu cyabo.

Agira ati:”Ndizera ko mugiye kuba abahamya b’iterambere riri mu Rwanda mukangurira bagenzi banyu bakiri mu mashyamba gutaha ’’.

Kuva ikigo cya Mutobo cyafungura imiryango yacyo, Iri ribaye itsinda rya 46 risoje inyigisho rikanemererwa gusubira mu buzima busanzwe.

Umuseke.com

en_USEnglish