Month: <span>April 2013</span>

ISPG : ku nshuro ya 19 bibutse Jenoside yakorewe abatutsi

Kuri uyu wa kane, tariki ya 25/04/2013 Ishuri rikuru ry’I Gitwe ISPG ryibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ku nshuro ya 19, igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside bari mu muryango AERG-ISPG bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri. uru rubiruko rw’abanyeshuri rwateguye iki gikorwa rwiyemeje ko rugiyeguhindura amateka mabi yaranze u Rwanda. Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka […]Irambuye

Haruna na Mbuyu biteguye gutwara shampionat ya Tanzania

Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite, abasore babiri bakinira ikipe y’igihugu Amavubi ngo biteguye cyane gutwara igikombe cya shampionat ya Tanzania aho ikipe yabo ya Yanga Africans ifite amahirwe 90% yo kucyegukana. Yanga Africans irabura inota rimwe mu mikino ibiri isigaranye ngo yegukane iki gikombe. Ifite amanita 56 ikaba irusha mukeba wayo Azam FC amanota icyenda […]Irambuye

Jaguar nyuma ya Kigeugeu yazanye “Kipepeo”

Umunyakenya w’umuhanzi Jaguar yamenyekanye cyane mu karere kubera indirimbo yise “Kigeugeu” ubu ngo inshya yazanye yise “Kipepeo” avuga ko izakundwa kurusha ‘Kigeugeu” Muri “Kigeugeu” yatangaga ubutumwa bugaya abantu bakunze gusuzugura, n’uburyo Isi itakigira ikizere ikaba yarakunzwe cyane. “Kipepeo” nshya ni indirimbo ikoze mu njyana ya Zouk ivuga ku rukundo. Muri Kenya ubu ni indirimbo igezweho, […]Irambuye

Christopher avuga ko yasohoye indirimbo nziza

Umuhanzi Christopher wamenyakanye cyane mu 2011 nyuma yo kwinjira mu marushanwa ya PGGSS III, ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Birahagije” iri mu njyana ya African Pop. Kuri we iyi ndirimbo ngo yumva inoze kandi inogeye amatwi, akaba yayitunganyirije abakunzi ba muzika ye. Uyu musore yamenyekanye kubera izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka “Iri Joro” yaririmbanye na […]Irambuye

M23 yavuye mu biganiro bya Kampala

Itsinda ryari rihagarariye M23 mu biganira bya Kampala kuwa 25 Mata 2013 ryavuyeyo, ariko risiga rivuze ko niba bifuza ko ibiganiro bigenda neza bazagaruka. Ibi ariko byahakanwe na Rene Abandi wa M23 wavuze ko batavuye mu biganiro ariko hari bacye mu ntumwa za M23 bavuye i Kampala. Muri ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa mbere […]Irambuye

France : Urukiko rwanze iyohereza rya Musabyimana mu Rwanda

Urukiko rusesa imanza mu bufaransa rwahagaritse kuri uyu wa 25/4/2013 icyifuzo cyari cyaratanzwe mu kwambere n’urukiko rwa Dijon cyo kohereza Musabyimana Innoncent kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside. Uru rukiko rukaba ariko rwohereje icyo cyifuzo cyo kohereza Musabyimana mu Rwanda mu rukiko rw’i Paris ngo bongere bakigeho nkuko bitangazwa na AFP. Urukiko rwa Dijon […]Irambuye

Kuwa 26 Mata 2013

Niyonsaba Edmond Casius, yarokotse Jenoside, aribuka arebera ku mateka mabi yahitanye abe ngo yubake ejo heza he. Photo/Roger Mark Rutindukanamurego Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.COMIrambuye

Ministri w’intebe yakiriye Perezida wa Croix Rouge ku Isi

Kuri uyu wakane 25 Mata, Mininistri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi na Ministri w’ububanyi n’amaha Louise Mushikiwabo bakireye Peter Maurer perezida wa Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge( CICR), aho baganiriye ku bufatanye bwa komite mpuzamahanga ya croix-rouge n’u Rwanda no ku kibazo k’impunzi z’abanyecongo ziri mu Rwanda no muri Congo zahunze amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo. […]Irambuye

Théoneste Mutsindashyaka muri Politiki y’Akarere

Mu nama y’Abaministre yateranye kuwa 24 Mata 2013 iyobowe na Perezida Kagame Paul, Ministre w’Umutekano mu gihugu yamenyesheje iyo nama ko bwana MUTSINDASHYAKA Théoneste yahawe umwanya mushya mu karere. Iyi ngingo yatangajwe mu myanzuro y’iyi nama yavuguruwe kuri uyu wa 25 Mata iravuga ko Mutsindashyaka yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango RECSA (Regional Centre on Small Arms) […]Irambuye

Burkina Faso ngo ikeneye kwigira imiyoborere myiza ku Rwanda

Minisitiri Dr Bongnessan Arsene YE ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso n’itsinda ry’abo ayoboye bari mu Rwanda, baravuga ko baje mu rugendo shuri rwo kwigira ku miyooborere y’u Rwanda. Dr Bongnessan Arsene YE yabwiye Umuseke.com ko u Rwanda igihugu kimaze kumenyekana cyane mu rwego mpuzamahanga, kubera intambwe kimaze gutera muri byinshi n’imiyoborere myiza. Ati “ […]Irambuye

en_USEnglish