Digiqole ad

Omar yirukanywe mu gihugu kubera uburanga bwe

Kuri uyu wa gatanu amakuru yakwirakwiriye ku mbuga za Internet ko Omar Borkan Al Gala yirukanywe ku butaka bwa Arabia Saoudite kubera uburanga bwe.

Omar biravugwa ko yavanywe mu gihugu kubera uburanga bwe
Omar biravugwa ko yavanywe mu gihugu kubera uburanga bwe

Uyu musore w’umusizi, umukinnyi w’amafilimi n’umufotogarafe yirukanywe mu mujyi wa Riyadh muri Arabia Saoudite aho yari mu iserukiramuco asubizwa iwabo i Dubai muri Emira zunze ubumwe by’Abarabu (United Arab Emirates).

Muri Arabia Saoudite kirazira kuganira n’umugore utari uwawe cyangwa mufite icyo mupfana cya hafi, biravugwa ko Omar abagore bamwihanganira ngo ari bacye bityo Police ikaba yafashe umwanzuro wo kumusohora iwabo, we n’abandi basore batatu bameze nkawe.

Omar al Gala uburanga  bwe ngo si ubwo kwihanganirwa n'abagore
Omar al Gala uburanga bwe ngo si ubwo kwihanganirwa n’abagore

Ikinyamakuru Elaph cyo mu bwarabu cyagize kiti “ Abashinzwe iserukiramuco bavuze ko abasore batatu bagomba kuvanwa aho riri kubera kuko ari beza cyane, abagore bahari ngo ntabwo babohanganira.”

Omar Al Gala ngo yari muri aba basohowe mu gihugu ngo batararura abagore b’abandi, asanzwe azwi nk’umusore w’uburanga kandi w’impano.

Ku rubuga rwe rwa Facebook abantu bagera ku 139 616 baramwishimira (likes) naho abagera ku 36 478 atuma bagira icyo bavuga ku rubuga rwe (talking about him).

Ibyaha biragwira!

Umusore ni mwiza bidasanzwe
Umusore ni mwiza bidasanzwe

Lukman Haruna
UM– USEKE.COM

en_USEnglish