Digiqole ad

Ababyeyi b’intagondwa zaturikije ibisasu I Boston mu myiteguro yo kujya muri Amerika

Ababyeyi b’intagondwa ebyiri zaturikije ibisasu muri ‘Boston Marathon’ bari muri Amerika kubera cy’urupfu rw’ummuhungu wabo Tamerlan Tsarnaev w’imyaka 26 warasiwe mu bisasu byaturikiraga muri uyu mujyi nyuma y’iki gikorwa.

Zubeidat na Anzor bari mu kiganiro n'abanyamakuru
Zubeidat na Anzor bari mu kiganiro n’abanyamakuru

Anzor Tsarnaev, se w’uyu muhungu avuga ko yababajwe n’urupfu rw’umuhungu we ngo ku buryo afite gahunda yo kujya muri Amerika gutohoza ukuri ku rupfu rwe.

Naho Zubeidat Tsarnaev, Mama w’aba basore yatangarije ikinyamakuru reuters ko yashatse kuvuza induru acyumva amakuru y’urupfu rw’umuhungu we.

Agira ati:” kuki umuhungu wanjye batamufungiye muri gereza ya Guantanamo babonaga urupfu ari rwo rumukwiye, nkeneye ko umwana wanjye azashyingurwa mu Burusiya”.

Tamerlan tsarnaev wari ufite imyaka 26 yishwe nyuma y’iminsi ine ibisasu biturikiye i Boston, uyu musore yishwe nawe amaze guhitana umupolisi umwe.

Dzhokhar Tsarnaev ,umuvandimwe we w’imyaka 19 bivugugwa ko bafatanyije kugaba kiriya gitero ubu ari mu maboko ya polisi ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho aregwa byaha bishobora kumuviramo igihano cy’urupfu.

Tsarnaev yatangarije itangazamakuru ko agiye kujya muri Amerika kureba umurambo w’umuhungu we, ku mushyingura no gushaka ukuri k’urupfu rwe.

Yongeraho ko nta gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kimujyanye, ko nta mujinya afitiye umuntu wese, akaba azajyayo vuba aha ariko akaba atarabona tike y’indege

JD Nsengiyumva Inzaghi

umuseke.com

 

en_USEnglish