Digiqole ad

PGGSS: Dream Boys ntishaka ko MC Tino azingera kubabera MC

Ni nyuma y’uko umnyamakuru kuri KFM akaba na MC mubirori bitandukanye hano mu Rwanda MC Tino yatangarije Inyarwanda .com ko atashimishije aba basore.

Dream Boys ntibifuza ko MC TIno abafasha
Dream Boys ntibifuza ko MC TIno abafasha

Kumutwe w’iyi nkuru haragira hati” MC Tino umwe mu bagize itsinda rya TBB aremeza ko Urban Boyz irusha amatsinda yose aririmba hano mu Rwanda harimo n’irye ndetse akabasabira ko bazahabwa igikombe cya Primus Guma Guma Super Star.

Akomeza agira ati” “Abahanzi bagomba gutwara Guma Guma ni Urban Boyz ntabindi. Ntimuzajye gutora cyangwa ngo muzane iby’amarangamutima, Urban Boyz nibo bagomba kugitwara.

Platini na TMC nabo barabizi , ni inshuti zanjye ariko Urban Boyz barabarusha. Dream Boyz bakoze iki se?”

Akomeza avuga nibindi byinshi gusa aganisha kukuvuga ko Urban Boyz ishoboye kandi izagera kure cyane,

NEMEYE Platini wo muri Dream Boys ntabwo yihanganiye gusoma ibi byatangajwe na MC Tino nk’umuntu ngo yafataga nka “Professional”

Yabwiye Umuseke.com ati “ Tugiye kwandikira BRALIRWA na EAP tubabwire ko tutifuza ko MC Tino yazadukorera ako kazi aho twe tuzaba turi muri PGGSS III kuko amagambo ye si ay’umuntu w’umu MC uba udakwiye gufata uruhande, ariko agatinyuka agasebya bamwe mubo aba ayoboreye ibirori.”

Platini avuga ko irushanwa rya Primus Guma Guma ari abafana batanga igihembo batora atari aba MC bahitiramo abafana abo batora kuko abafana benshi nibo bazi icyo bakunda ntabwo bahitirwamo.

Dream Boys na Urban Boys ni inshuti
Dream Boys na Urban Boys ni inshuti

Akomeza agira ati “ Tino ntacyo dupfa ariko twababajwe no kuba atuvuga mu magambo ye. Niba yamamaza Urban Boys yabikora ariko nta mpamvu yo kutuzana muri uko kwamamaza adusebya.”

MC Tino twagerageje kumuvugisha gusa telephone ye igendanwa irafunze kugeza ubu, naho ubuyobozi butegura iri rushanwa bukaba butarashyikirizwa ibaruwa ya Dream Boys ngo bugire icyo buyitangazaho.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish