Month: <span>April 2013</span>

Kicukiro, Gikondo, Kimironko, Gatsata bihanganire ibura ry’amazi – EWSA

Abatuye Kicukiro, Gikondo, Kimironko, Samuduha na Gatsata EWSA yabasabye kwihanganira ibura ry’amazi rya hato na hato, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Mata abayobozi ba EWSA basobanuye impamvu y’iki kibazo n’ikiri gukorwa ngo gikemuke. Impamvu nyamukuru ngo ni imvura nyinshi imaze iminsi igwa igatuma amasoko yuzura ibyondo bityo n’amazi akandura, EWSA igafata umwanya […]Irambuye

Espagne: Ubushomeri buriyongera umunsi ku munsi

Umubare w’abaturage badafite akazi mu gihugu cya Espagne ukomeje kugenda wiyongera umunsi ku munsi aho ubu abadafite akazi babarirwa muri miliyoni zirenga esheshatu. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bitangaza ko muri iki gihe ubushomeri burimo kubarirwa kuri 27,2% n’ukuvuga miliyoni esheshatu n’ibihumbi 200 by’abaturage. Abatuye umujyi wa Madrid batangaza ko ikibazo cy’ubumeshomeri cyakajije umurego […]Irambuye

Ku isoko ry’impapuro z’agaciro u Rwanda rwasabye miliyoni 400$ batanga

Kuri uyu wa kane u Rwanda bwa mbere rwagiye ku isoko mpuzamahanga ry’impauro z’agaciro, rwazigurishije rwifuza miliyoni 400 z’amadorari zizishyurwa nyuma y’imyaka 10. Abifuje kuzigura babaye benshi. Abifuje gutanga ako kayabo ku Rwanda bari inshuro 7.5 z’amadorari u Rwanda rwifuzaga, umubare w’abashoramari utangaje cyane wifuje gukorana n’iki gihugu gito cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara nkuko […]Irambuye

Abami b’u Rwanda ntibarengaga ku kiyaga cya Rwicanzige

Mu mateka y’abami b’u Rwanda baranzwe no gutera ibindi bihugu ndetse no kwagura imbibi zacyo. Muri ibyo bitero ariko hari aho baziririzaga kuba batagera bitewe n’imiziro runaka. Hamwe mu hantu abami b’u Rwanda batari bemerewe kurenga n’ubwo bagabagayo ibitero ni ku kiyaga cya Rwicanzige. Icyo kiyaga gihereye mu majyaruguru y’u Rwanda kiri mu gihugu cya […]Irambuye

Kanombe: Ibitaro bya gisirikare byakiriye icyuma kibaga uruhu

Ibitaro by’igihugu bya Gisirikare biri i Kanombe kuri uyu wa kane byazanye icyuma kibaga uruhu mu kuvura ibisebe n’izindi ndwara zijyanye n’uruhu. Iki cyuma ni uruvange rw’ibyuma bya “Eclectric Delmatom, Mecher, Skin Carrier and Blads. Ni ibyuma bishobora gukoreshwa havurwa uruhu rwahiye, uruhu rwangiritse mu mpanuka z’imodoka, abagize ibibazo by’uruhu ngo baburaga ubuvuzi bugezweho impu […]Irambuye

USA : Rhode island nayo yemeje itegeko ryo gushyingiranya abahuje

Inteko nshingamategeko ya Leta Rhode Island yari imaze igihe yiga kuri iri tegeko ryemerera gushyingirana kub’ abahuje igitsina, irashyize iraryemeje ku mugaragaro, iyi leta ikaba ibaye iya 10 yemeje iri tegeko muri Leta zigize USA. Inteko nshingamategeko umutwe wa sena ukaba watoye iri tegeko ku majwi 26 kuri 12 y’abatabishakaga. Umushinga wo kwiga kuri iri […]Irambuye

Impunzi i Burundi zibeshwa ko mu Rwanda bahinga ibinyabwoya

Kuwa 24 Mata 2013, abanyarwanda bahungiye mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya RUTANA mu ikambi ya Butare baje mu mirenge aho bavuka kugira ngo bamenye amakuru y’ukuri bityo bazatahuke bazi ukuri. Ngo mubyo babeshwaga harimo ko mu Rwanda bahinga ibinyabwoya. Intumwa z’abanyarwanda b’impunzi zigeraga kuri 13. zasuye umurenge wa Kibilizi, kuri uyu wa 25/04/2013 […]Irambuye

Mandela yanze kwizera umuryango we ntiyawuraga umutungo we

Inshuti z’umuryango w’umukambwe Nelson Mandela ziremeza ko uyu musaza yanze kwizera umuryango we maze afata amafaranga n’imitungo bye abishyira mu kigega kidaharanira inyungu, yanga ko abana be bazawurwaniramo. Mandela ngo ntiyishimiye ko abane be biraara ngo bazatungwe n’imitungo ye ahubwo ngo bose yabasabaga kwishakishiriza ubwabo bakagira ibyo bigereraho badahereye ku mitungo ye. Abakobwa be babiri […]Irambuye

Abagore n’abakobwa bakunda ibitsina bya XL

Ingano y’igitsina cy’umugabo bamwe bavuga ko ariyo igenderwaho mu gutunganya imibonano mpuzabitsina, abandi bakavuga ko atari ngombwa cyane ko kiba kinini. Abahanga bo muri Kaminuza ya Ottawa, Canada batangaje ko mu bushakashatsi bakoze basanze abagore n’abakobwa bakunda ibitsina binini. Brian Mautz uri gukora doctorat muri “evolution and sexual selection” muri Kaminuza ya Ottawa avuga ko […]Irambuye

Kuwa 25 Mata 2013

Icyo kiraro cyubatse ku buryo buciriritse ariko bifasha cayne abagikoresha, gihuza imirenge ibiri ariyo SHYIRA na MUGUNGA mu karere ka Nyabihu. Gikoreshwa cyane cyane n’abantu bahahira mu isoko rya VUNGA Photo/David Mugabe Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.COM  Irambuye

en_USEnglish