Akarere ka Nyarugenge mu kurwanya igituntu mu mashuri yisumbuye
Ku bufatanya bw’Akarere ka Nyarugenge n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, kuri uyu wa gatanu mu kigo cy’ amashuri cya APE Rugunga hatangirijwe ibikorwa byo kurwanya Igituntu mu banyeshuri biga mu mashuriyisumbuye.
Icyo gikorwa kikaba kizakorerwa mu bigo 16 by’ amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge.
Nubwo nta kibazo cy’ Igituntu kihagaragara muri aya mashuri, ngo igihe haba hari umunyeshuri basanze yaranduye igituntu azitabwaho ndetse akurikiranwe by’umwihariko nkuko byemejwe n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Ubukungu Kalisa Pierre.
Aba banyeshuri barashishilkarizwa kwipimasha igituntu, ababishaka nabo kandi bagapimwa ubwandu butera SIDA, ndetse bagahabwa inyigisho kuri izi ndwara zose.
Umuyobozi w’ungirije w’akarere kandi, yasabye uru rubyiruko kwikuramo umugambi wo gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero cyabo, nubwo bamwe mri aba bana basabye ko bagezwaho udukingirizo mu buryo bwo kubafasha kwirinda SIDA no gutwara inda z’indaro.
SERUGENDO J.de Dieu
Nyarugenge District
1 Comment
ok ndumva ibyo ari byiza ariko mukwiye
kubitugezaho nkatwe turi mu
bindi bigo
kuko igituntu kitaba mu karere ka NYARUGENGE
gusa.Na none ku kibazo cy´agakingirizo natwe dugakeneye sawa murakoze
Comments are closed.