Orion Club mugufasha abahanzi bakizamuka
Orion Club ni inzu y’urubyiniro iherereye mu mujyi wa Muhanga ikaba ari inzu yakunze gukorana n’abahanzi benshi mu buryo bw’ibitaramo baba abakomeye (abafite izina cyane) cyangwa abakizamuka.
Muri iyi minsi boss wayo UKWIGIZ E Gildas yasinyanye amasezerano na BAGABO Adolphe (KAMICHI) yo kuzajya aririmbiramo buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi na buri wa gatanu wa kabiri w’ ukwezi, ubu noneho gahunda afite ari ugushyira imbaraga cyane mu kuzamura abahanzi bakizamuka muri muzika.
Ku buryo KAMICHI azajya ahaboneka ari kumwe byibura n’undi muhanzi ufite izina n’abandi bahanzi batatu bakizamuka. Mu mafoto akurikira yafatiwe muri Concert yahabaye kuri uyu wa gatanu harimo (KAMICHI, KIZZ, TNP, J KIDD) hagombaga kubonekamo n’umuhanzi OLIVIS nubwo yagize impamvu zituma atahaboneka. Kandi byagaragaye ko aba bahanzi bashimishije abantubaribizihiwe.
5 Comments
EH
NZAJYA MPAZA BURI GIHE BURYA BAGABO
NDAMWEMERA
KANDI NABANDI MWEZE MUJYA MUZA TUHAHURIRE
MWIYUNVIRE UKUNTU AHOGOZA
UMWANA WUMUHNGU
MBEGA BYIZA! NISHIMIYE ICYO GIKORWA GIFASHA NKATWE ABAHANZI BAKIZAMUKA, ARIKO NTIMUTUBWIYE INZIRA UMUNTU YACAMO KUGIRANGO ABONANE N’ UWO MU BOSS. NUMBER YE, cg E-mail BYARI BIKENEWE. MFITE INDIRIMBO ZIKUNZWE KANDI ZUMVIKANA KUMA RADIO; HARI: IBY’URUKUNDO, HAFi Y’UMUTIMA, UBUTUVUGANA, NIZINDI. UBWO BUFASHA NJYEWE NDABUKENEYE. MY NUMBER IS:0725002015 or 0788430016 MURAKOZE.
Message yawe ndayibonye mbonye na number yawe ndaza kuguhamagara tuvugane kandi wakoze gushima.
UMVA UWO NIWE DUSHAKA
kabsa njyewe ndashimira Boss wa ORION CLUB igitekerezo yazanye cyo kwita ku bahanzi bakizamuka ndumva ntawe utamubwira ati courage tukurinyuma.
Comments are closed.