Digiqole ad

Frank Lapmard mu gahinda gakomeye

Imyaka 10 amaze muri Chelsea nubwo ari myinshi, ntibimubujije kuba ubu ari mu gahinda gatuma ashobora kuva muri iyi kipe.

Lampard wari ku rutonde rw’abasimbura ku mukino batsinze Swansea kuri uyu wa gatandatu 4-1, ntiyigeze akoreshwa nubwo yari tayari gukina uyu mukino.

Ku ntebe y'abasimbura Lampard (inyuma) ntabwo ari mu mibare y'umutoza AVB/ Photo Internet
Ku ntebe y'abasimbura Lampard (inyuma) ntabwo ari mu mibare y'umutoza AVB/ Photo Internet

Yategereje ko asimbura iminota 83 yose, inzozi ze zo gukina umukino wa 350 muri shampionat y’abongereza, zirangizwa no kubona bashyizemo akana kitwa Josh  McEachran gasimbuye Raul Meireles, we yibwiraga ko ariwe wari kujyamo.

Ibi byatumye Lampard ahita ahaguruka yigira mu rwambariro nyuma yo kubona ko umutoza Andre Villas Boas atamufite muri gahunda ze.

Nyuma yo kuva mu mvune, akaba yiteguye gukina Lampard amaze kwicazwa imikino 3 iheruka Chelsea yakinnye, n’uwo batsinzwemo na Manchester yasohowe hakiri kare.

Nubwo umutoza wa Chelsea yemeza ko Lampard ari umukinnyi ukomeye kandi azagarura vuba, ibi ngo ntibibuza ko Frank Lampard, Chelsea yavanye muri West Ham mu 2001, atakiyumva cyane mu ikipe nka mbere.

Abonye nta gahunda bamufitiye yahise yigendera match itarangiye
Abonye nta gahunda bamufitiye yahise yigendera match itarangiye

Si muri Chelsea gusa Lampard biri kumwangira kuko no mw’ikipe y’igihugu, umutoza Fabio Capello aherutse gutangaza ko Lampard atazakomeza kuba umukinnyi ubanzamo nka mbere kuko Scott Parker na Jack Wilshere ngo bari bari kumwiyereka cyane kumurusha.

Muri Chelsea naho akaba afite ibibazo nyuma yo kuhagera kwa Raul Meireles ndetse na Ramires wari uhasanzwe, tutibagiwe na Juan Mata wazanywe ngo akine hagati ahe imipira Fernando Torres abe yareba izamu noneho.

Frank Lampard aza ku mwanya wa kane mu bakinnyi bakiniye Chelsea imikino myinshi inyuma ya Ron Harris, Peter Bonetti na  John Hollins.

Lampard niwe mu kinnyi mu mateka ya Chelsea wakinnye imikino 164 yikurikiranya
Lampard niwe mu kinnyi mu mateka ya Chelsea wakinnye imikino 164 yikurikiranya

Murenzi F.
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • yagiye ubundi ategereje iki ko abana bato bazi icyo gukora kumurusha.

  • Uyu mukinnyi, ni Serious kabisa! nonese umuntu wamenyereye kuba kizigenza, yicazwa ate?? ubunararikinnye erega nabwo ni ingenzi muri match nkaziriya! keretse niba bari bamubikiye undi mukino, ukomeye nibwo byakunvikana!

  • Andre V.B agomba kumenya ko experiency iba ikenewe mu kibuga; Nta kuntu Super Frank yakwicara imikino ingana kuriya; Ikindi AVB agomba kumugarura kdi akamuha ikizere gishoboka naho ubundi tuzaguma mu crise.

  • yarakoze ariko nareke nabandi bakore

Comments are closed.

en_USEnglish