Digiqole ad

Hope for the future, Good Guys na Tuff Gangs bakoreye umuganda i Karongi baranahataramira

Kuri uyu wa gandatu, abagize Hope for the future, Good Guys ndetse na Tuff Gangs bifatanije n’abaturage b’akarere ka Karongi gukora umuganda rusange.

Aha barangije umuganda
Aha barangije umuganda

Mu rwego rwo kongera kwiyereka abafana babo, insinda rya muzika Good Guys rishyigikiwe na Tuff Gangs ndetse  Hope for the future bakoranye umuganda n’abaturage ba Karongi nubwo baje bakerewe umuganda urimbanije ariko bafatiye aho basanze abaturage bagejeje. Bakaba barakoze umuganda nyuma bakora Picnic mu karere ka Karongi.

Nyuma yabyo nkuko bari babiteguye bakoze igitaramo cya muzika kibera kuri HOLIDAYS Hotel, ahari hateguye stage hanze aherekera ku mazi aho barikwiyekeka amafana babo bisanzuye ndetse n’amahumbezi y’amazi. Ariko ntago byabahiriye neza kuko imvura yahise igera hasi bituma bimurira stage muri salle imbere.

Ibi ariko ntago byabujije aya matsinda kwigaragaza no kunezaza abaturage ba Karongi nkuko amafoto akurikira abigaragaza.

Imibyinire yanejeje benshi
Imibyinire yanejeje benshi
.
.
.
.
.
.
Tuff Gangs bashimisha abafana
Tuff Gangs bashimisha abafana
Tuff Gangs i Karongi
Tuff Gangs i Karongi
DJ Momo niwe wari kubuhanga bw'ibyuma
DJ Momo niwe wari kubuhanga bw'ibyuma
Iyi ni stage aha bari kuririmbira ku mazi nubwo imvura yatumye bayimura
Iyi ni stage aha bari kuririmbira ku mazi nubwo imvura yatumye bayimura

 

Igitaramo cyatinze gutangira kuko byari biteganijwe gutangira saa kumi ariko byatagiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba cyirangira ahagana saa sita z’ijoro.

Photo Umuseke.com

Umuseke.com

 

1 Comment

  • Iki ni igikorwa kiza cyane……tuff gang muri aba mbere, Dj momo big up muntu wange

Comments are closed.

en_USEnglish