Hope for the future, Good Guys na Tuff Gangs bakoreye umuganda i Karongi baranahataramira
Kuri uyu wa gandatu, abagize Hope for the future, Good Guys ndetse na Tuff Gangs bifatanije n’abaturage b’akarere ka Karongi gukora umuganda rusange.
Mu rwego rwo kongera kwiyereka abafana babo, insinda rya muzika Good Guys rishyigikiwe na Tuff Gangs ndetse Hope for the future bakoranye umuganda n’abaturage ba Karongi nubwo baje bakerewe umuganda urimbanije ariko bafatiye aho basanze abaturage bagejeje. Bakaba barakoze umuganda nyuma bakora Picnic mu karere ka Karongi.
Nyuma yabyo nkuko bari babiteguye bakoze igitaramo cya muzika kibera kuri HOLIDAYS Hotel, ahari hateguye stage hanze aherekera ku mazi aho barikwiyekeka amafana babo bisanzuye ndetse n’amahumbezi y’amazi. Ariko ntago byabahiriye neza kuko imvura yahise igera hasi bituma bimurira stage muri salle imbere.
Ibi ariko ntago byabujije aya matsinda kwigaragaza no kunezaza abaturage ba Karongi nkuko amafoto akurikira abigaragaza.
Igitaramo cyatinze gutangira kuko byari biteganijwe gutangira saa kumi ariko byatagiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba cyirangira ahagana saa sita z’ijoro.
Photo Umuseke.com
Umuseke.com
1 Comment
Iki ni igikorwa kiza cyane……tuff gang muri aba mbere, Dj momo big up muntu wange
Comments are closed.