Digiqole ad

Rwanda,Tanzania ku isonga mugukoresha neza inkunga bihabwa!

Nkuko byatangarijwe I Paris mu bufaransa kuri uyu wa gatanu na OECD (Organisation for economic cooperation and development) ngo u Rwanda na Tanzania biza imbere mu bihugu 78 byakoreweho ubushakashatsi mu ikoreshwa ry’inkunga bihabwa.

U Rwanda na Tanzania byahize ibindi bihugu mu gukoreshs neza inkunga bihabwa
U Rwanda na Tanzania byahize ibindi bihugu mu gukoreshs neza inkunga bihabwa

OECD iratanganza ko nubwo inkunga igenerwa ibihugu biri munzira y’amajyambere y’iyongere ikava ku madolari miliyari 37 mu mwaka wa 1960 ikaba igeze kuri miliyari 128 z’amadolari mu mwaka ushize, imicungire mibi yayo ituma yangizwa aho kurandura ubukene muri ibi bihugu bikennye ku isi. Uyu muryango uhuza ibihugu bitanga inkunga, wakoze ubushakashatsi kubihugu n’uturere dutandukanye bigera kuri 78 hagamijwe kureba uburyo inkunga itangwa ikoreshwa.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikaba byashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu I Paris ho mu bufaransa, bikaba byashyize u Rwanda na Tanzania ku myanya ya mbere ibyo bise “A rating”  uru rukaba ari urugero rwo hejuru igihugu gishobora kubona. Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rushimwa cyane n’abaterankunga barwo kubwo kwishyiriraho gahunda yarwo y’iterambere na politike iboneye igenga iyi gahunda ubundi abaterankunga bakaza bunganira izi gahunda ziba zarateguwe.

Avuga kuri iki cyegeranyo, ministiri w’ imari n’igenamigambi John Rwangombwa  Aho ari muri Amerika mu ruzinduka rwakazi yagize ati: ” Iki cyegeranyo cya OECD kiraza kongerera ikizere abafatanya bikorwa mu iterambere ry’u Rwanda  bafite k’ u Rwanda ndetse k’urundi ruhande byongerere imbaraga guverinoma y’u Rwanda bitume ikora ibirenzeho  ”.

Yangoye ko banejejwe cyane nuko abafatanya bikorwa  bo ubwabo aribo bikoreye iri ngenzura, ati twe icyo dukora ni akazi dushinzwe ko gukurikirana amafaranga duhabwa agakoreshwa icyo agomba gukora. Iki cyegeranyo rero kikaba kigaragaza uko guverinoma yabyitwayemo bikaba biduteye imbara  nka guverinoma.

Iki cyegeranyo kikaba cyaboneyeho no kunenga imitwarire itari myiza y’abaterankunga bamwe nabamwe bashyira amananiza ku nkunga batanga, aho usanga bagena aho ibikoresho bigomba kugurirwa kenshi na kenshi ugasanaga ari mu bihugu iyi nkunga iba yavuyemo, aho kureka ngo ibihugu  biri munzira y’iterambere ngo byihitiremo aho bibona hakwiye kugiciro cyiza.

Inkuru dukesha in2eastafrica.net

 

Umuseke.com

1 Comment

  • Dusabe inema yo kutabitezukaho tugakoresha neza iyo nkunga kuburyo tuzagera aho natwe tuba abaterankunga

Comments are closed.

en_USEnglish