Digiqole ad

Prof. Wangari Maathai ufite igihembo cyitiriwe Nobel yitabye Imana

Prof. Wangari Maathai umunyakenyakazi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri 2004 kubera ku bungabunga ibidukikije yitabye Imana nyuma y’igihe kirekire arwaye kanseri nkuko byatangajwe kuri uyu wa mbere n’umuryango yashinze witwa Green Belt Movement.

Nyakwigendera Wangari Maathai
Prof. Nyakwigendera Wangari Maathai

Prof. Wangari Maathai umubyeyi w’abana batatu warufite imyaka 71, yazize indwara mu bitaro bi kururu bya Nairobi mu ijoro ry’icyi cyumweru.

Yatangiye umuryango Green Belt Movement muw’ 1977 uharanira guteza imbere abategarugori n’abari  mu buzima bwa buri munsi hibanzwe kufasha kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi meza ndetse n’amashanyarazi.

Umuseke.com

6 Comments

  • apfuye asize umurage mwiza ku bantu,RIP

  • Wangari arambabaje kubera ibikorwa bye byiza yakoze,agiye akazi ko kurwana ku bidukikije kakiri kenshi cyane muri aka karere

  • Imana imuhe iruhukiro ridashira!

  • nkaho mwakwanditse byinshi kuri uyu mutegarugori , mukigisha abandi, mumara igihe mwandika , ibintu bidafututse, byurubanza, babataye ibyangombwa, abambaye ubusa nibindi

  • Yashakage gusiga isi iri nziza kurusha uko yayisanze. Big up! R.I.P

  • uyu mubyeyi Imana imuhe iruhuka ridashira
    kandi twifatanyije nu muryango asize.

Comments are closed.

en_USEnglish