Digiqole ad

Iterambere riri mu Rwanda uribona ute ?

Amahoteli, amaduka akomeye, amazu acuruza ibintu bitandukanye, za Super marché, abantu bahugiye muri business… ni bimwe mu byo ubanona mu mujyi wa Kigali bigaragaza ko hari ubushake mu iterambere.

Sifa Muhoza wo mu karere ka Musanze, umwe mu baduhaye ubuhamya ku buryo ari kwiteza imbere/Photo Umuseke
Sifa Muhoza wo mu karere ka Musanze, umwe mu baduhaye ubuhamya ku buryo ari kwiteza imbere/Photo Umuseke

u Rwanda ruvuye mu bihe bibi cyane mu myaka 17 ishize, bamwe bemeza ko aho rugeze ubu ruri ku muvuduko munini w’iterambere, nubwo hari abavuga ko iri terambere ryihuse cyane riri gutera ubusumbane bukomeye muri societe nyarwanda.

Iri terambere n’umutekano, biri gukurura abashoramari bakomye abanyarwanda batigeze batekereza ko bene aba, bashora imari yabo mu gihugu gito gikennye nk’u Rwanda ; Radisson Blu, Marriott cyangwa  Hilton Hotels zimwe mu zikomeye ku isi ziteganya kuza mu Rwanda vuba ngo zishore mu mahoteli kuko zibona ko u Rwanda ruri gusurwa na benshi kandi banifite.

Ku musozi wa Rebero hejuru y’Umujyi wa Kigali hagiye kugirwa ahantu hagenewe imyidagaduro, Park, za Bars na Restaurants zikomeye zizahashyrirwa abakunda imyidagaduro.

Umujyi urimo amazu akomeye y’ubucuruzi nka Union Trade Center (UTC) ifite abacururizamo (boutiques) zirenze 70, amabanki amaze gukira imbaraga nka BK, ECOBANK, KCB n’izindi, abaturage benshi  bamaze guhugukirwa no gukorana na za Bank ndetse na Micro finances, nabyo ni bimwe mu biri kuzamura umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda.

Umurwa wa Kigali uri kubakwamo amazu maremare agezweho, abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye nk’Ubuhinde, Amerika, Libya, Ubwongereza n’ahandi bamaze kugira ikizere mu mutekano u Rwanda rufite, bari gushora utwabo mu Rwanda.

Abaturage bafite ubuzima bwiza nibo bateza imbere igihugu cyabo, imibare ya MINISANTE ivuga ko 90% by’abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza, bubafasha kwishyura make cyane mu gihe bagiye kwa muganga.

Umutekano n’amahoro ntibihagije gusa ngo iterambere rigerweho, inzego z’ubutabera n’izirwanya ruswa n’akarengane zihari zigomba kwigenga nkuko bikwiye kugira ngo zitange umusaruro koko.

Ku rundi ruhande ariko, iterambere rigaragarira cyane cyane mu mujyi wa Kigali, hari abavuga ko ariho rigaragararira gusa. Ibikorwa remezo byiza byinshi bihari, ngo ntibiri ku bwinshi n’ahandi mu Ntara, ndetse abaturage benshi baba bakiri mu bukene n’ubwo ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku buryo bugaragara.

Kigali, Iterambere rihari rigomba gukwira n'ahandi mu Ntara/ Photo Internet
Kigali, Iterambere rihari rigomba gukwira n'ahandi mu Ntara/ Photo Internet

Ni koko iyo utembereye mu byaro usanga hari abaturage bagikennye, bamwe batabasha kubona ubwishyu bwa Mutuel,buri gihe Leta ivuga ko iri kurwana n’ikemuka ry’ibi bibazo by’ubukene bikigaragara hamwe na hamwe.

Mu byaro hamwe na hamwe usanga hari aho biteje imbere, cyane cyane nyuma yo kujya mu makoperative y’ubuhinzi, ubworozi, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi. I Mushikiri muri Kirehe ni hamwe mu hantu abaturage beza urutoki rwinshi rumaze kugeza icyo rubagezaho mu kohereza umusaruro wabo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ahandi nk’i Karenge mu karere ka Rwamagana usanga abaturage baho bamaze kugira icyo bigezaho kubera umusaruro w’ikawa bohereza mu bigo biwutunganya i Kigali.

Ubuhinzi bw’ibirayi mu bishanga bitandukanye mu Ntara y’amajyaruguru, nabwo buri mu biri kuzamura imibereho y’abaturage bo mu byaro byo muri ibyo bice.

No mu bindi bice by’igihugu abaturage usanga hari ibikorwa bikomeye ku rwego rwabo bagenda bageraho kubera ubuhinzi, ubwirozi, imyuga, uburobyi n’ibindi nubwo imbogamizi zikiri nyinshi.

Nagiye nganira nabenshi ku iterambere rigaragara mu Rwanda ; bamwe bemeza ko riri ku muvuduko ushimishije kubera Politiki nziza ihari, abandi bakagira bati u Rwanda rwabonye isomo ry’ikibi niyo mpamvu abantu bakangukiye ikiza. Abandi nabo bakavuga ko iterambere riri mu Rwanda riri ku ruhande rumwe gusa, bityo bigatera ubusumbane bukomeye mu Rwanda, bamwe kuri iki bati : « Abavuga ibi ni abagarukira i Kigali gusa, ntibajye mu Ntara ngo barebe uburyo abaturage bo hasi nabo bari kuzamuka mu mibereho yaho »

Jye mbona ko umuvuduko w’iterambere mu ntara cyangwa se mu cyaro no mu mujyi wa Kigali utari ku kigero kimwe. Usibye ko no mu bindi bihugu byinshi by’isi, ntaho numvise ko icyaro cyazamukiye rimwe n’umujyi ku kigero kimwe.

Iterambere ni urugendo rurerure, nubwo bemeza ko riri ku muvuduko ushimishije, ntibivuze ko uyu muvuduko utahagarikwa n’ikintu kimwe gusa ; AMAHORO n’UMUTEKANO birambye, ibi ari nabyo abanyarwanda twese dukwiye gukomeza gushyira imbere, naho ibindi byose njye mbona bizanwa n’ibyo.

Niba hari ukundi ubibona nawe wadusangiza.

Sinayobye Martin
Umusomyi / UM– USEKE.COM

8 Comments

  • ” Ni koko iyo utembereye mu byaro usanga hari abaturage bagikennye, bamwe batabasha kubona ubwishyu bwa Mutuel,buri gihe Leta ivuga ko iri kurwana n’ikemuka ry’ibi bibazo by’ubukene bikigaragara hamwe na hamwe.”

    None duhereye kuri iyi Quote ivuye mu nyandiko yawe, ko icyaro aricyo kinini mu Rwanda kikaba kibonekamo benshi batabasha no kwirihira mutuelle, ubwo wemeranya na Minisiteri y`ubuzima ivuga ko mu bigaragaza iterambere harimo ko na 90% by`Abanayarwanda babashije gutanga amafaranga ya mutuelle? Niba se mutemeranywa ubu ntubona ko hari nuance utakoze nk`umunyamakuru uba mu baturage?

  • U Rwanda koko ruri kuzamuka buhoro buhoro, nanjye ndemerenywa n’uyu musomyi Sinayobye, ariko nanone ntibikwiye ko haba hari n’abatabasha kwishyura Mutuel, Leta nishyiremo Imbaraga Iterambere ryihute no mu byaro nkuko riri kwihuta mu mimjyi.
    Nehemie we, 90% nyine niba ari imibare itangwa, ubwo bivuze ko hari n’abatabasha kuyibona basigaye, ari nabo bagomba nabo kwitabwaho, ntihitwe ku iyibakwa ry’amahoteli gusa.

  • nihashyirweho ingamba zo kugabanya ubwiyongere bw’abaturage, nk’itegeko ryemerera abantu gukuramo inda, kandi nsabe uwanditse iyi nkuru ko yazategura ikiganiro mpaka kuri iki cyifuzo cyo gukuramo inda byemewe n’amategeko kuko hahanwa uwayikuyemo uwayimuteye yigaramiye

  • Becyensenge we,

    Ikibazo cya 90% y`abashoboye gutanga mutuelle ntawagitindaho kuko binashobotse byaba aribyiza ndetse bikaba byiza cyane bibaye 100%. Gusa nakibajije nkurikije ibyanditswe bigaragaramo contradiction aho inkuru umunyamakuru yongeye akavuga ko mu byaro hari benshi batabasha gutanga mutuelle ( benshi rero umuntu yakwibaza ari bangahe?) Aha niho nabonye ko harimo gukabya cyane cyane ko mu nkuru zimzae iminsi zihite mu binyamakuru byagaragaye ko mu ntara zose ahenshiuburyo bushyashya bwo gutanga mutuelle butaritabirwa bigeze kuri 70%.

    Nanjye ntuye Kigali kandi nyikoreramo ku buryo n`iyo bibaye ngombwa ko njya hanze kubw`imoamvu z`akazi ibyaho mbikurikira umunsi ku munsi nsoma ibyandikwa numva na Radio, ariko nzi ko na Kigali yitwa ko irimo abakire iyi mutuelle nshyashya 90% itaragerwaho. Icyo nemeranyijweho n`umunyamakuru ni uko mu buryo bugaragara ubona ko Kigali iri gutezwa imbere byo ntawabishidikanayaho. Naho statistics zitangwa ku buryo bw`imibereho y`abanyarwanda nk`uko biherutse kunengwa n`abanyamakuru bamwe ho rwose haracyari ikibazo gikomeye kuko mabarura yabo adakora neza ( hera ku byakozwe mu gushyira abantu mu byiciro ngo by`abakire byakozwe n`abo mu midugudu bamwe batazi n`iyo biva n`iyo bijya, ejobundi sena ikaba ayarimo yibaza kuri iyo mibare yatanzwe nabo, maze urwego rwa stastistics rugaheraho rubyemera. niba wibuka ikibazo nyamukuru cyavugwaga cyari iki cya mutuelle aho benshi bavugaga ko ititabiriwe bitewe nuko hari abo bashyize mu bakire nta bushobozi bifitiye- iyo nkuru ndumva nta cyumweru gishize inyuze ku igihe.com cg izuba rirashe).

    Iterambere rirahari cyane cyane i Kigaki ariko uburyo bw`imibereho y`abanyarwanda haracyari igice kinini cyane kidafite uburyo bufatika bwo kubaho.

  • hari byinshi nemeranyaho n’iyi nkuru kandi ni byiza ko buri wese yagira icyo abivugaho: Ni byo koko imizi y’iterambere rirambye iri ku MAHORO N’UMUTEKANO — USESUYE… ariko nongereho ko abanyarwanda benshi baracyafite imyumvire n’ubujiji mu bintu byinshi by’ubuzima bwa buri munsi, kandi byakagombye kwihutisha iterambere! Urugero: umurimo uwariwo wose urubahirizwa ku gihe n’imikorere (navuga ko bitarinjira mu myumvire. Imiryango iracyumva ko bamwe bakora bakazamura abandi biyicariye (bene wacu cyane cyane urubyiruko bicara kwa benewabo… ababoyi bateka, bamesa… kandi bo baryamye: ibi bidindiza umusaruro w’amafaranga mu miryango). Iminsi mikuru y’isesagura no gutandukira mw’isesagura babyita igisirimu kandi n’umunyamahanga watumiwe akabiseka ari nawe w’umukire wakanasesaguye..(ubu nibwo bwa bujiji..! Kutitabira gufata akanya ngo ukore bilan y’ubuzima bwanyu mu miryango: ugasanga abantu biberaho batazi ejo hazaza nta no kwiteganyiriza: urugo rwiriwemo abashyitsi, abaturanyi binjira basohoka iwawe… umunsi ukira utarashyira gahunda z’ubuzima bwawe ku murongo, ubwo ijoro rikagera waguye agacuho… kandi ibyo byose ntacyo byakunguye ari nako wasesaguye uzimana abatanaguteguje ar nako wisenyera, ntaretse n’indwara ziterwa n’imirire mibi nibindiiiiii. hari byinshi mbona tukiri inyuma kandi byakagombye koroshya iterambere.

  • IBYO BUJA AVUZE NIBYO

    • Nibyo koko urwanda ruri gutera imbere ariko ufite niwe uterimbere abadafite bagasubira inyuma

  • aRIKO TWAGIYE TUNYURWA ? GUSA UKWIYE KUVUGA KO ITERAMBERE RYAMUSIZE NIMWARIMU WO MU CYARO … MWICECEKERE NTIMUZI UKO BYIFASHE. GUSA ABAFITE BARAFITE ARIKO UDAFITE YAKWISUNGA BANK NA COOPERATIVE, ARIKO SE INGWATE ?? EWE BYOSE NI HATARI TU !

Comments are closed.

en_USEnglish