Digiqole ad

Yafunze abakobwa 6 imyaka 2 abasambanya gusa

Umugabo w’umushinwa arashinjwa gufunga igihe cy’imyaka 2 abagore 6 yarabagize abacakara bo gusambanya gusa.

Li Hao,34, wafashwe muri uku kwezi, aho atuye mu ntara ya Henan hagati mu bushinwa, ngo yafatanywe abakobwa 4, abandi babiri bo barapfuye, mu myaka 2 yari amaze yarabafungiye mu nzu yo munsi (cave) yabagamo ngo ajye abasambanya.

Umuturanyi wa Li Hao yerekana aho yari atuye/Photo Internet
Umuturanyi wa Li Hao yerekana aho yari atuye/Photo Internet

Imirambo y’abandi babiri nga yasanzwe hafi yaho abandi bari bafungiye yaratwikiwe muri ako kazu ko munsi, kari gafungishijwe ibyuma bikomeye cyane. Aka kazu ngo ni ako yiyubakiye mu nzu yakodeshaga aho yagiye gupagasa.

Aba bakobwa uko ari batandatu ngo yabavanye mu mazu y’urubyiniro umwe umwe, akabazana baje kuryamana by’ijoro rimwe, agahita amuta muri iyo nzu ye y’imbohe zo gusambanya nkuko byemezwa n’ibitangazamakuru byo mu Bushinwa.

Aho yari yarabafungiye ngo yabagaburiraga rimwe ku mu munsi, akamarana nabo iminsi 15 mu kwezi ubwo yabaga yaje gukora akazi k’izamu aho yakoraga.

Nubwo bari babayeho nabi, aba bakobwa ngo bamwitaga “musaza wabo” ndetse iyo yazaga ngo barwaniraga ko abarangiriza ibyo yari yarabafungiye.

Yaje gufatwa ate?

Imiryango igana muri gereza yari yarafungiyemo abacakara be
Imiryango igana muri gereza yari yarafungiyemo abacakara be

Kugirango bajye bamwubaha, yafashe umwe aramukubita amwicira imbere y’abandi, undi umwe aza kwicwa na bagenzi be kuko ngo yatezaga amahane mu gihe uyu mugabo yabaga aje, bose bashaka ko abacubiriza akaryana mu ihururu.

Li Hao yaje gufata umwe aramurekura ngo ajye gukorera amafaranga mu kabari maze ntiyagaruka, uyu ni nawe waje kubwira Police ko hari bagenzi be batatu bafungiye ahantu na babiri bapfuye.

Yahajyanye Police, bica inzugi z’imitamenwa zijya muri iyo gereza ya Li Hao, maze basangamo babandi batatu.

Basanze ngo yari yarabahaye Computer zo gukiniraho imikino (jeux video) ariko zitagira Internet.

Li Hao, ufite umugore n’umwana umwe, umugore we yemeje ko ibi atari abizi ku mugabo we babanaga iminsi mike cyane mu kwezi.

Ubugome bw’uyu mugabo ngo bwibukije abantu benshi ubunyamaswa bwa Josef Fritzl umunya Australia wafungiranye umukobwa we yibyariye hafi imyaka 50, akanamubyaraho abana batandatu.

Ineza Douce
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • Ndabona bitazoroha da, Imana isigaye yaracishije make rwose, urebye ukumva amahano asigaye abera hano kwisi sinzi mubinyejana byashize ko hari ahandi byabaye kuko birarenze, nibyo ngira ngo bisigaye biduteza imikasiro ya hato na hato! Shitani yahawe intebe n’abagore ahawe kalibu n’abagabo!

  • Ndatangaye pe!ko bari barapfuye psycologiquement .ibibintu Mana ubirinde URwanda!

  • akumiro ni mvunja!!

  • Mana udutabare ibi bintu ubirinde u Rwanda kabisa jyewe binteye ubwoba ibi ni ubunyamanswa rwose

  • ntawarubara!!

  • IBI BINTU BIRABABAJE CYANE.GUSA IMANA ITUBE HAFI NTIBIZAGERE IRWANDA

  • ariko se ubu mana ibi ni ibiki?abanyamasengesho mube maso!!!!!!!!!!!!!!

  • Ese buriya bose yarabasambanyaga akabishobora ko mbona ashaje? birababaje!! No murwanda hari abagabo bakodeshereza abakobwa amazu yo kubamo ngo ni ubugira neza kandi barabagize abagore babo!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish