Digiqole ad

Muri 2012 , Poutine na Medvedev biyemeje kuzagurana imirimo

Ubwo bari imbere y’inteko y’ishyaka Russie Unie, ishyaka riri ku butegetsi mu burusiya peresida w’Uburusiya muri iki gihe Dimitri Medvedev yatangaje ko yifuza ko minisitiri w’intebe we  Vladimir Poutine, akaba yaranabaye president w’iki gihugu manda ebyiri zikurikiranye kuva mu 2000, ko yakongera akiyamamariza kuyobora Uburusiya mu matora azaba  ku itariki enye werurwe mu 2012, Poutine nawe ahita avuga ko yumva Dimitri yaba Ministre W’Intebe.

Medvedev na Poutine babyumvikanyeho/ Photo Internet
Medvedev na Poutine babyumvikanyeho/ Photo Internet

Vladimir Poutine  ubwo yaboneyeho akanya ko gutangaza ku mugaragaro ko aziyamamariza kuyobora Uburusiya mu nteko y’ishyaka ahita anatangaza ko Dmitri Medvedev yayobora urutonde rw’abaziyamamariza kwicara mu nteko y’uburusiya bo mw’ishyaka basangiye Russie unie mu matora azaba ku wa 4 Ukuboza 2011 akanamusimbura ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

Vladimir Poutine imbere y’abarwanashyaka 11000 b’i Moscou yavuze ko yizeye ko ishyaka rye rizatsinda amatora ateganyijwe m’ukuboza k’uy’umwaka,Dmitri Anatolevitch Medvedev  akayobora gouvernoma nshya.

Aba bayobozi b’Uburusiya bombi bemeje ko iki cyemezo bagifashe barabanje kugitekerezaho, hakaba ari ah’abaturage b’uburusiya guhitamo. Medvedev yagize ati “twafashe icyemezo cyo kwiyamamaza imbere y’abarusiya bazatora, twizeye insinzi

Poutine yabaye minisitiri w’intebe mu 1999, atangira kuyobora uburusiya mu mwaka w’2000, ubwo yasimburaga Boris Eltsine, wari umerewe nabi n’uburwayi na ka manyinya, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’ubufaransa AFP.

Nyuma yo kuyobora manda ebyiri ari peresida w’uburusiya, yaje kongera kuba minisitiri w’intebe mu 2008,bikaba byarakunze kuvugwa ko uwamusimbuye muri Kremlin (ibiro by’umukuru w’igihugu mu burusiya) ariwe Dimitri Medvedev atigeze amubangamira na gato mu bihuha byakunze kuvugwa ko yaba atabyunva kimwe na minisitiri w’intebe we Poutine.

Ingingimira mu batavuga rumwe n’ubutegetsi zikaba zagaragaye ubwo bamwe muri bo bavuga ko Poutine agiye kwicara muri KREMLIN kugera mu mwaka wa 2024. Nitbishimiye uku guhererekanya kw’aba bagabo bari gutegura.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu burusiya akaba ateganyijwe kuba ku wa 4 werurwe mu 2012,ishyaka rya Poutine na Medvedev, Russie Unie rikaba ariryo rihabwa amahirwe yo kuzegukana insinzi.

Abaturage b’iki gihugu k’igihangange bibona cyane muri aba bagabo babiri kubera ibikorwa byabo byazanye impinduka mu itegeko nshinga ryahinduye manda y’umukuru w’igihugu kuva ku myaka ine igashyirwa kuri itandatu,abasesengura ibintu bakaba babiheraho bavuga ko Poutine ashobora kuzayobora uburusiya kugera mu mwaka wa 2024.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • umugabo bita poutine benshi babona nk’igikonyozi muri politiki y’uburusiya abaturage e baramwemera cyane.

  • kizigenza poutine mu burusiya baramwubaha cyane kandi bakanamutinya kuko ngo ibyemezo bye bifatwa n’umugabo bigasiba undi!

  • Intekerezo zange zirasohoye narabicukumbuye sanga bizabaho kimwe nkuko hari nahandi bizagenda biba. Umuyobozi wese ukundwa nabaturage agomba kugumaho, ndabikunze.

  • ndibaza ko ari nako bigomba kugenda muri uru rwanda kuko uriya musaza njye ndamwemera cyane kandi ntekereza ko hari abandi benshi tubisangiye.

  • erega icyambere nukugira icyerekezo cyiza ujyanamo igihugu cyawe ubundi washaka ukacyiyobora kugeza upfuye

  • poutine yarigaragaje mu burusiya kuburyo bamwemera bidasanzwe,ni umugabo ibyiciro byose byibonamo

Comments are closed.

en_USEnglish