Digiqole ad

Uburyo 5 bwo gutuma umugabo akomeza ku gukunda

Iby’urukundo ntibyoroshye wa mugani wa wa muririmbyi. Ntawe uyobewe umuriro w’urukundo mu minsi ya mbere. Ni iminsi idahoraho, iminsi y’ibisigo, iminsi y’urukumbuzi, iminsi yo kurebana akana ko mu jisho.

.
.

Ariko igihe kijya kigera, amazi agatuza, serwakira igacaho, inyanja igatuza, amaso akabona,amatwi akumva, ukabona burya ko uwo ukunda atari umumarayika wavuye mu ijuru, ahubwo ari umuntu w’inyama n’amaraso muhuje ibibaza kandi mukeneye bimwe. Nibwo umenya ko burya arya, akeneye amafaranga, arwara, arakara, ndetse, ndetse…ashobora kureba hirya akabona yo umukobwa ukurusha uburanga!

Aha ndagira ngo nkomoze ku bintu utagomba kwirengagiza niba wifuza ko ikibatsi cy’urukundo gihora cyaka, nubwo yareba hirya ntahabone ibyiza bikuruta!

1.Muhe Icyubahiro: mwereke ko umwubashye. Mwereke ko ari umwami mu buzima bwawe. Ko avuga rikijyana. Ibyo avuze byose jya ubyemera n’ikimenyetso cy’umutwe. Jya umutera imbaraga igihe yacitse intege isi itamwumva. Ntukigaragaze nk’ushaka kumugira inama y’ibyo akora cyangwa ngo umuhinyuze mu bitekerezo bye.Jya umwemerera ko amafuti y’umugabo ari bwo buryo bwe.Mureke avuge uko ashaka utamuciye mu ijambo.Jya umubwira ko ari igitangaza, ko afite imbaraga kandi ko ibyo agambira azabigeraho. Niba afite ibibazo muterere agaparu aseke. Ibi ni byo burya buri mugabo wese yifuza kandi iyo aguhunga ajya mu ndayi ni byo aba ashaka yo, nubwo bwose nta byo abonayo. Iyo ushoboye kumvisha umugabo ko uri umugore wubaha kandi umwumva ntacyo yakugurana.

2.Iyiteho:Abagore benshi bamara gutaha mu nzu bati “uwo nari ndwaje ndamuhuhuye!” Hehe n’agasabune, hehe n’igisokozo, hehe n’akabuye ko kwica amaga-wa mugani wa Christophe Matata. Igihe uri mu rugo imbere y’umugabo wawe, jya witondera ibi:Itunganye wiyiteho ku mubiri. Wambare imyenda igezweho kandi migufi. Umugabo aba ashaka kureba intege, umukondo n’ahandi.Ushobora kwitesha akantu ukagatora, akareba uko wariboye!Ushobora kumufata mu kiganza, cyangwa ukamwegama mu gatuza. Menya ka parfum kawe.Abagabo bakunda umugore uhumura neza. Umugore ni ururabo.

3. Irinde Incyuro: Irinde guhora ucyurira umugabo amakosa n’ubuhemu yakugiriye kera. Ibi bituma yifuza kuguhunga ngo agire amahoro

4.Itegure Imibonano Mpuzagitsina: Guhuza igitsina ni igihe cyo kwinezeza no kuruhuka. Ni ibintu umugore akwiye kwitegura no guha agaciro kugira ngo birusheho gushimisha. Si byiza ko umugabo agusoma ngo asange unuka mu kanwa, cyangwa ngo nubumbura amaguru asange hanuka. Hari abagore badategura igitsina ku buryo kinuka. Umugore bashoboraga kumusenda kubera kutiyitaho.

5.Ntukiremereze: Hari abagore biremereza, wamukoraho ntaze vuba, akabanza kwiraza i Nyanza agira ngo winginge. Ntukuke umugabo inabi ngo “mvaho ndiruhiye” cyangwa ngo “ntabyo nshaka.” Icyo gihe courage y’umugabo ihita ibura. Nubwo yaba yari yashyushye yiteguye guhuza igitsina ashobora kubireka. Aba yazinutswe.

Nta kintu kibi nk’umugabo wazinutswe! Ibitekerezo byinshi bimuzenguruka mu mutwe kandi nta wamenya icyo byabyara. Abagabo burya bazi ubwenge si ibigoryi nk’uko abagore bamwe bakeka. K’umugabo washyutswe kwikinisha no gusohora biba hafi, gusuzugura umugabo bishobora kumusunikira mu kwikinisha ku buryo yumva biryoshye kurusha igitsina cyawe.

Ineza Douce
Umuseke.com 

15 Comments

  • iby’urukundo ntabwo ari nka mathematiques(imibare)ngo uvuge ngo 1+1=2 guhera aho izuba rirasira kuger aaho rirengera.so mujye mwitonda iyo mutanag inama nkizi

    • You are right Annet ! Gusa ntekereza ko iyi ari imrongo migari migari kandi bikaba bigomba kugenda biterwa n’umuntu uwo ari we. Ndemeranya n’umwanditsi ku zindi ngingo zose uretse iya mbere kandi ndakeka nawe ario wagizeho ikibazo !

  • Mes chèrs amis,uwanditse iyi nkuru ntekereza ko yayitanze avuga uko ingo nziza zamerana mugihe habaye agatotsi.kandi reka mbabwire murugo iyo mukunze Mugaha Imana urugo rwanyu ntacyatuma zitaba amahoro,ese Annet ntabwo mubizi ko umugabo/umugore waciye make ntazamuke,akumvira ntusanga ari rwiza,erega reka nkwereka kuki abadamu bamenya gucubya no guhendahenda umugabo akumva agaturura,nimpano yabo yihariye.kuvuga ko nta formule nibyo.ariko reka twubakire kuri Umwami Yesu Kristo.

  • mwumve guys uyu wanditse iyi nkuru ari mukuri pe cyane mu rwanda izi nyigisho zirakenewe niba harikintu abagabo bakunda ni icyubahiro,abanyarwandakazi bacyera niyompamvu barambanaga na bagabo babo,abubu rero bo ntibabikozwa uburinganire bwabahaye indi myumvire,ndanze zabo ziba hafi si nshaka nazo si nakubwira!seduction kumugore warutashye ntaba akibyikoza,ibyimibonano byo ngo umugabo atabishatse,umugore we yumva ntaruhare yakabigizemo mbese…

  • Uzi ingo zitana ngo ntabwo bemeranya ko umugabo yamuyobora.erega umugabo niwe mutwe w urugo rwe kandi umugore we n umufasha w umugabo we,kandi kubahana,urukundo,amahoro nibyo byangombwa murugo.wese Gender yaje nabi cyangwa yumviswe nabi.reka Imana itwubakire ingo

  • ariko se kuki mukunda kwibanda ku byo umugore yakorera umugabo kugira ngo urugo rube rwiza, mwibaza ko mu mubano sens unique hari icyo ikemura?? mgerageze muturebere nicyo umugabo akwiye gukora kugira ngo umugore yishime!!!

  • kabisa murabagabo, uwanditse iyi nkuru ndamwemeye kuko najye harigihe umugore wajye akora ibi byose mwanditse, wagirango muramuzi cg muba muri kumwe najye

  • Murugo rero njye mbona abantu bombi ari magirirane gusa nyine abagabo bakunda ibyiza ariko nabagore ntibabyanga ahubwo ni uko bo ntabyo babona akenshi kubera wa muco wa kera ngo umugabo ni umutware ni nyirurugo ariko ubundi muri rusange bose bahuje umumaro murugo kuko umugore yuzuzwa numugabombona bikwiye rero ko bose bakwiye gukorerana ibyiza bibageza kubyishimo nyabyo

  • Hahahaha..umwanditsi w’iyi nkuru azi ibintu..@Annet na Malabar…burya formule wakoresha yose iyo ibuzemo ingingo ya mbere ntacyo uba ukoze!gender ntikuraho nature!!kurya Imana yabanje kurema abagabo hari caractere zayo yabashyizemo byanga byakunda igenga ubuzima bwayo kandi iyo uyikozeho uba ushaka amahane:HONOR.aho bitangukanira n’iby’Imana nuko yo tuyiha ALL GLORY!!yes and HONOR kuko glory tutayiha abantu!ni nacyo Imana itajya isangira n’umwana w’umuntu naho ubundi abagabo bakwiriye honeur!iyi rero niyo ituma kenshi twebwe abakobwa cg abagore tuvuga ngo bo se si abantu nkatwe?yes uruhande rumwe ariko sha burya turatandukanye!!ntihazagire ubabeshya!!hejuru y’ibyo umwanditsi yavuze byose kandi byiza hiyongeraho ubwenge(sagesse)cg wisdom!!iyi ni cadeau Imana yaduhaye nk’abagore!umugabo yazamuka n’ubwo yaba ari mu makosa ubibona ugaca bugufi ukayemera amahoro agataha wabona yacururutseee nyuma aseka ukamubwiza ukuri uko ikibazo cyari kimeze MU BWENGE!!nushaka kubona ko rero nawe uri somebody ugomba kuvuga rikijyana kuko nawe winjiza cash mu rugo (rimwe na rimwe zirusha iz’umugabo)uzasenya kandi ndumva divorce nta munezero itanga n’ubwo nsaba abadivorcé(e)ngo bambwire icyiza bayibonyemo!naho ubundi umugabo umwubashye keretse icyo udashaka yanaguheka!

  • mamawe, mbiririre se?? umugabo ni umwana wundi ibyo ntawe ubiyobewe ni igisiga kinubira kikigendera di, ibyo wamukorera byose aguca inyuma kandi ntabura gukomeza kukwereka ko ari wowe akunda, ariko ntamygabo ukunda umugore umwe ibyo mbihagazeho

  • ubundi se kuki batavuga ibyo umukobwa yakora ngo atdatana n’umukunzi ashaka?

  • Jose mary ushobora kuba waragize deception ikomeye ariko nubwo ntakuzi ushobora kuba warabigizemo uruhare kuko umugabo wamwubashye ntacyo atagukorera gisa nuko mwiha cg se mwashutswe ko mufite imbaraga zirenze zahe zo kajya…???simbapfobeje ariko uzabigenzure urebe…Yego na’abagabo situri shyashya ariko kenshi uzasanga ari ko bimeze. ibyo nakubwiye

  • Umwanditsi yabivuze neza. Umugabo:UMUTWARE Umugore:UMUFASHA byegenwe n’imana

  • ncuti umugabo numutware turabizi but harijyihe umumwubaha ugakora nibyo byose mwavuze nabibone ,kubera babaye bantamunoza

  • Uyu mwanditsi yavuze ukuri, kimwe na Josiane.
    Nanjye nemeza ko abagabo dukunda icyubahiro nk’abatware (n’ubwo n’inama z’abacherie bacu ziba zikenewe ariko nitwe tugomba kuyobora kuko byanze bikunze ahari abantu barenze 1 hagomba kubaho ufata icyemezo cya nyuma).
    Njye ndubatse maze imyaka itanu kandi nkunda umugore wanjye kuruta abandi bantu n’ibintu byose bibaho ariko madame akimara kubona akazi yatangiye kujya yipangira ibyo akora tutabyemeranyijeho, byari bigiye kudusenyera nuko nagize amahirwe akisubiraho; twari dusigaye dukora acte conjugale maximum 2 mu kwezi (kandi burya ku mugabo niho ruzingiye) kandi tubana mu rugo, ntangiye guteretana n’abakobwa twatandukanye kera tukigana kuko kuganira n’abandi aribyo byampaga amahoro nkumva ntuje. Mureke twuzuzanye kandi twubahane, tureke kuringanira.
    Merci

Comments are closed.

en_USEnglish