Month: <span>July 2011</span>

Ku isabukuru y’imyaka 19 ya Selena Gomez yishimanye n’umukunzi we

Selena Gomez umukinnyi w’amafilimi ufite imyaka 19 gusa yamenyekanye muri Disney Channels kuri television yakunzwe n’abantu batari bake yizihije isabukuru ye y’imyaka 19 ari kumwe n’umukunzi we Justin Bieber ufite imyaka 17 gusa bamaranye amezi atandatu. Uyu mukinnyi w’amafilime Selena Gomez akaba afite umukunzi bamaranye amezi atandatu,  inshutimagara ya Gomez ni umuririmbyi nawe ukiri muto […]Irambuye

Buri minota 6 hari gupfa umwana muri Somalia

Byibura umwana umwe niwe witaba Imana buri minota 6, azize inzara yatewe n’amapfa akabije muri Somalia, ni ibyemejwe n’abatabazi bariyo kuri uyu wa gatandatu nimugoroba. Ibi bisobanuye ko abana 250 bari munsi y’imyaka itanu bapfa buri munsi, nkuko na UNICEF ishinzwe no gutabara abana ibyemeza, nyamara abayoboye Somalia bo bavuga ko inzara ivugwa muri Somalia […]Irambuye

Gatsibo: bagiye gushyiraho umunsi wo kunenga abayobozi babi

Mu karere ka Gatsibo ngo ntabwo bazihanganira abayobozi babi kuko bagiye gushyiraho umunsi wo kwicarana n’abaturage bakababwira abayobozi bumva babaha Service mbi. Nkuko byatangajwe na Mayor wa Gatsibo Ambroise Ruboneza, kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko nubwo bahagurukiye iterambere muri aka Karere hari abayobozi bakibavangira batanga service mbi kubo bashinzwe kuziha. Ibi […]Irambuye

Regis Muramira yandikiye President wa Republika Paul Kagame

Uyu munyamakuru w’imikino kuri City Radio REGIS MURAMIRA niwe wandikiye ibaruwa irambuye y’ibintu yumva bitagenda muri sport ya hano mu Rwanda, ndetse asaba President Paul Kagame ko yumva ari wenyine ukwiye kugira icyo ahita akora kuko abandi abona ntacyo bibabwiye kuba Sport iri gusubira inyuma mu Rwanda. Copy y’iyi baruwa Regis Muramira yayigeneye ruhagoyacu.com ari […]Irambuye

I Ngororero ibidukikije birangirika ntihagire uvuga

Mu murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero mu ntara y’uburengerazuba ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo, uhageze ubona ko ari igikorwa cyiza, nubwo nacyo kimaze igihe kinini cyane kuko uru rugomero rwatangiye kubakwa mu 2008. Hari amakuru yageraga k’umuseke.com atubwira ko hafi y’uru rugomero hacukurwa amabuye y’agaciro ariko abayacukura bagasiga imisozi yanamye […]Irambuye

Abatekamitwe basigaye bitwaza amadini na gahunda za leta

Kuri station ya polisi ya Simbi, mu karere ka Huye hafungiye uwitwa Nkeshimana Jean Claude,ukurikiranyweho ubwambuzi, gushukana n’ububeshyi, ubutekamutwe. Nkeshimana akaba yarabeshyaga abaturage bo mu murenge wa Kigoma mu idini rya EAR,ko afite umushinga wo gutanga inka  n’andi matungo magufi, ariko kugira ngo babibone bagomba kubanza kwiyandikisha batanze amafaranga 2000. Nkeshimana Jean Claude, yafatiwe  mu […]Irambuye

Update:Amy W. yapfuye yabanje kugura ibiyobyabwenge mbere

Yaba ngo yarababajwe cyane n’uko umukunzi we mushya Reg Traviss aherutse kumuvaho Umuntu umwe yatangaje yamubonye agura cocaine, heroin, ecstasy na  ketamine amasaha make mbere y’urupfu rwe Amy Winehouse bamusanze mu nzu ye i Londres kuri uyu wa gatandatu agana saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Kigali yitabye Imana. Aya ni amakuru yemezwa na Scotland Yard […]Irambuye

Norvege: Ifoto ibabaje y’umwana usaba imbabazi umwicanyi

Uriya mwicanyi amaze kubegeranya yababwiye ngo “Ntawurokoka” umwe mu basigaye warashwe mu mugongo niko yavuze. Imibare yabishwe yageze kuri 92 hamaze kuboneka undi umubiri ku kirwa. Umwicanyi ngo yasanganga n’abari mu bwihisho akabarasa Umwicyanyi aherutse kwandika kuri Twitter ye ngo “umuntu umwe ufite ukwizera angana n’abantu 100,000 bahiga inyungu” Igisasu cyaturikiye Oslo yaba ariwe wagiteze […]Irambuye

Telephone zitwara za Miliyari urubyiruko rwa East Africa

Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku rubyiruko  rukoresha   itumanaho rya telephone  muri Afurika y’iburasirazuba bwerekanye  ko hakoreshwa akayabo k’amamiliyoni y’amadorali ku kwezi agurwa amakarita ya telephone (air time). Mu byumweru bitatu hakozwe ubushakashatsi muri Kenya  bwagaragaje ko ku rubyiruko 36,000 rufite hagati y’imyaka  7 na 24   umubare  wamafaranga bakoresha  yo kugura amakarita ya telefoni   mu gihe baganira n’inshuti zabo ari ku kigero cya  million 7 z’amadorali y’amanyamerika mu […]Irambuye

Ikanzu ya Kate Middleton iri gukurura abatagira ingano

Nyuma igihe kitari kinini habaye ubukwe bw’igikomangoma cyo mu Bwogereza  William na Catherine (Kate), ubu inyubako Buckingham Palace iri gusurwa n’abantu batari bacye bakuruwe n’ikanzu Kate yambaye mu bukwe bwe. Ibi ni ibyatangajwe n’rubuga rwa internet  Peoplemagazina.com, ndetse n’ ibindi nyuma y’uko iyi kanzu Kate yambayemu bukwe bwe ishyizwe ku karubanda, byatumye inzu y’ i […]Irambuye

en_USEnglish