Digiqole ad

Abatekamitwe basigaye bitwaza amadini na gahunda za leta

Kuri station ya polisi ya Simbi, mu karere ka Huye hafungiye uwitwa Nkeshimana Jean Claude,ukurikiranyweho ubwambuzi, gushukana n’ububeshyi, ubutekamutwe.

Nkeshimana akaba yarabeshyaga abaturage bo mu murenge wa Kigoma mu idini rya EAR,ko afite umushinga wo gutanga inka  n’andi matungo magufi, ariko kugira ngo babibone bagomba kubanza kwiyandikisha batanze amafaranga 2000.

Nkeshimana Jean Claude, yafatiwe  mu murenge wa Kigoma, aho yari amaze gukusanya amafaranga 12.000 ku bantu 6 yari amaze kugeraho bakemera kuyamuha.

MUNYANTAGARA Zabuloni,umuwe mu baturage yagezeho agira ati :“yaje ndyamye ari nka saa saba, ambwira ko afite umushinga wo gutanga inka n’amatungo magufi ku bakiristu bo mu baporo, ndamwemerera ngo anyandike. Ambwira ko kugira ngo anyandike ngomba gutanga 2000,najye nti :̀  ndayatanga ariko nanjye nzatunge inka nk’abandi’”

MUKAMUKARA Giselle nawe yagezeho akanayatanga agira ati:“yamwiye ko anyandika ari uko muhaye 2000,nanjye rero ndavuga nti :’ntabwo wampa  inka ngo mbure 2000 yo kuguha ‘”

Avugana n’Umuseke.com, pasiteri wa Paruwasi ya Musebeya MAMBOYADUNIYA Vedaste, avuga ko nawe yabimenye abibwiwe n’abakrisitu be. Hanyuma yabaririza agasanga Nkeshimana ntawo azwi ko ahubwo ari mutekamutwe washatse kwiyitirira itorero ryabo kandi ko ntanumushinga yari afite.

Nkeshimana Jean Claude ubundi akaba akomoka mu murenge wa Simbi, tukaba tutashoboye kuvugana nawe kubera iperereza agikorerwa n’inzego za Polisi.

NGENZI Thomas
Umuseke.coms

6 Comments

  • abaturage bagakwiye kujya bashishoza abaza bababeshya ko baje kubakiza,kuko usanga nta mpuhwe zindi babafitiye uretse kubaka na duke bifitiye

  • ntaho bataka amaturo mu madini!ikibazo ni uko uyunguyu yisangiye abakirisitu mu ngo zabo,kandi ubundi bayabasangisha mu rusengero,yarashyuhagujwe pe!

  • Ubundi kirazira gutanga amafaranga azira Guitance, dufite ubuyobozi kuva ku nzego z’Umudugudu kugeza ku Karere n’Intara n’Umujyi wa Kigali, mbere yo gukora icyo aricyo cyose twe abaturage tugomba kumenya icyo Ubuyobozi bubivugaho mukabasaba n’Ibibaranga.Dusanga amakuru ku bantu nkabo bahembwa batabikoreye.

  • Nonese we ntabwo bamuzaga aho akorera(ikigo akorera).Ni byiza ko bashishoza mbere yo gatanga cash bakanamusaba quittance sinon bazakomeza bamburwe.

  • aha njye ndumiwe!!!!
    narinzi ko ikigali ariho barya badahinze.

  • nange haruwo twahuye ejo nyabugogo arambaza ngo ndakijijwe ndamubwira oya ampereza ikiganza asenga mucyongereza ambwira ngo nsubiremo nuko ati genda urakijijwe ubwose murunva aribiki

Comments are closed.

en_USEnglish