Digiqole ad

Telephone zitwara za Miliyari urubyiruko rwa East Africa

Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku rubyiruko  rukoresha   itumanaho rya telephone  muri Afurika y’iburasirazuba bwerekanye  ko hakoreshwa akayabo k’amamiliyoni y’amadorali ku kwezi agurwa amakarita ya telephone (air time).

Mu byumweru bitatu hakozwe ubushakashatsi muri Kenya  bwagaragaje ko ku rubyiruko 36,000 rufite hagati y’imyaka  7 na 24   umubare  wamafaranga bakoresha  yo kugura amakarita ya telefoni   mu gihe baganira n’inshuti zabo ari ku kigero cya  million 7 z’amadorali y’amanyamerika mu kwezi binganna na  (milliyari 75.6 ) ku mwaka.

Ikigo cy’itumanaho  SAFARICOM cyerekana  ko  cyinjije   miliyari 94 zamashiringi mu mwaka wa 2010 . Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko  urubyiruko rwo muri Kenya rukoresha million 38 z’amadorali (3.4 miliyari y’amashingi) mu minsi 30 gusa, hagakurikiraho  urubyiruko rwa Uganda ruri ku kigero cya miliyoni 20 z’amadorali bingana na (miliyari 1. 8 zamashiringi) na Tanzaniya miliyoni 12 zamadorali (miliyari 1.1 zamashiringi) ku kwezi.

Ubu bushakasgatsi bwakozwe na Consumer Insight kandi bwerekanye ko 62%  by’urubyiruko muri AFRICA yose  bafite SimCard imwe (telephone)  naho 23% ku ijana  bafite SimCard ebyiri(telephone )

Ubundi butunzi bw’urubyiruko ngo bwaba bugenda mu gihe bagura Internet ngo bakoreshe FACEBOOK kuko ku rubyiruko rwa Africa yose rukoresha Internet, 90% ngo bakoresha facebook, naho 17% nibo ngo bakoresha TWITTER.

JP Gashumba
Umuseke.com

1 Comment

  • ibigo bicuruza itumanaho ndunva byarabyungukiyemo!

Comments are closed.

en_USEnglish