Month: <span>July 2011</span>

Inteko ntiyanyuzwe n’ibisobanura bya Minister Karugarama

Inteko ntiyanyuzwe n´ibisobanuro byatanzwe na minisitiri karugarama ku ifunga n´ifungura ritubahirije amategeko Amakuru dukensha ORINFOR avuga ko uyu munsi Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko batanyuzwe n´ibisobanuro bahawe na  Minisitiri w´Ubutabera  Karugarama Tharcisse ku kibazo k´ ifunga n´ifungura  ritubahirije amategeko gihora gishyirwa ahagaragara  na raporo ya Komisiyo y´Igihugu y´Uburenganzira bwa Muntu. Minisitiri Karugarama yemereye Abadepite ko […]Irambuye

Amabanga ya Man U hanze: Ryan Giggs ni umuraperi burya

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba ubwo Manchester United yari imaze gutsinda ikipe ya Seattle Sounders ibitego 7-0, Rio Ferdinand yagiye ku rubuga rwa Internet aganira n’abafana b’abanyamerika maze bamubaza byinshi mu buzima bwa Man U maze nawe ntiyazuyaza kubaha amakuru. Kimwe mu byo yahereyeho ni uko mugenzi we Ryan Giggs, uherutse kuvugwa cyane kubera guca […]Irambuye

Kuki Louise Mushikiwabo atakiriwe na mugenzi we Allain Juppé?

Kuri uyu wa kabiri ubwo Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yagiraga uruzinduko mu bufaransa, ntabwo yakiriwe na Allain Juppé nawe ushinzwe iyi ministere mu bufaransa, ahubwo yakiriwe na Ministre ushinzwe ubutwererane Henri de Raincourt. Allain Juppé yatanze impamvu z’uko afite akandi kazi gatuma atabasha kwakira mugenzi we Louise Mushikiwabo, naho Philippe Hugon avuga ko Allain […]Irambuye

Ingwe nyuma yo kuyobera mu giturage yari imaze abantu, reba

Ingwe yakomerekeje abantu 11 nyuma yo kuyobera mu giturage cy’agace kamwe mu Buhinde nkuko tubikesha hindoudaily news. Nyuma yo kwisanga mu gice kirimo abantu benshi,  igihe batangiye kuyikiza nayo yirwanyeho, aba baturage bari benshi, buri wese nawe yakoreshaga intwaro imuri hafi; ufashe ibuye, umuhoro, ikibando… Iyi ntambara y’ingwe na rubanda ngo yamaze umwanya utari muto […]Irambuye

Icyogajuru Atlantis gisize abagera ku 4000 mugashomeri

Icyogajuru cy’abanyamerika, Atlantis, cyageze ku isi amahoro mu rugendo rwacyo rwa nyuma mu kirere. Cyaguye ku kigo cha Kennedy Space Centre kiri i Florida mu rukerera rwo kuri uyu wa kane. Umuderevu mukuru wacyo, Chris Ferguson, yavuze ko nyuma y’imyaka 30, ibyogajuru by’amerika byashyizeho amateka mashya y’ikirere. Mu kazi byakoze harimo gushyira amagana ya za […]Irambuye

Abakuru ba Polisi b’u Rwanda n’Uburundi bahuriye i Ngozi

Kuri uyu wa kane Umukuru w’Igipolisi cy’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana n’Umukuru w’Igipolisi cy’Uburundi  CPP Fabien Ndayishimye bahuriye i Ngozi ngo bavugane ku ngingo z’umutekano ku mipaka y´Ibihugu byombi. Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda, Theos Badege ubwo yari muri iyi  nama, yatangarije Umuseke.com ko igamije gufata ingamba zo guhashya no gukumira ibyaha byambuka imipaka y´Ibihugu byombi. Mu […]Irambuye

Micheal Jordan ku myaka 48 aracyabasha gutera dunk!

Igihanganye cy’ ibihe byose mu mukino wa basket Michael Jordan ufite imyaka 48, ubu akaba afite imigabane myinshi mu ikipe ya  Charlotte Bobcats, hashize imyaka 8 n’amezi 2 akinnye umukino wa nyuma muri shampiyona NBA (National Basketball Association). Hashize kandi imyaka 23 uyu mugabo atwaye igihembo cye cya nyuma mu kurushanwa kwikorera n’akaboko muri panier, […]Irambuye

Huye:Inzoga z’inkorano ku isonga mu guhungabanya umutekano

Mu nama yaguye y’umutekano, y’abagize akanama k’umutekano mu karere ka Huye, yabaye kuri uyu wa gatatu, byongeye kugaragazwa ko inzoga z’inkorano hamwe n’ibiyobyabwenge biza  ku isonga mu guhungabanya umutekano. Izi nzonga zinzwi ku mazina atandukanye nka Muriture,Nyirantare, n’andi hiyongereyeho ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi biri mu biteza urugomo mu mirenge igize akarere ka Huye. Bishoboka kandi […]Irambuye

Kumviriza rwihishwa amatelefoni y’abaturage byakoze ku bihangange kuva kera!

Muri iyi minsi mu bwongereza haravugwa iyegura ry’abayobozi bakuru b’igipolisi kubera kumviriza abaturage ku matelefoni byakozwe n’ibinyamakuru, bikavugwa ko polisi yaba yarabigizemo uruhare. Si ho hambere byaba bibaye kuko no muri leta zunze ubumwe z’Amerika byabayeho biza no gutuma perezida Richard Nixon yegura bwa mbere mu mateka ya kiriya gihugu, ibi bikaba ari byo bizwi ku […]Irambuye

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, 20/07/2011: Zimwe mu ngabo zazamuwe mu ntera

Kuri uyu wa 20 Nyakanga inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yishimiye igihembo AFRICASAN 3 yageneye Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu nama yayo iteraniye i Kigali kuva ku italiki ya 19 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2011, yitabiriwe n’impuguke zigera kuri […]Irambuye

en_USEnglish