Digiqole ad

Gatsibo: bagiye gushyiraho umunsi wo kunenga abayobozi babi

Mu karere ka Gatsibo ngo ntabwo bazihanganira abayobozi babi kuko bagiye gushyiraho umunsi wo kwicarana n’abaturage bakababwira abayobozi bumva babaha Service mbi.

Abanyamakuru batandukanye babajije ibibazo bivugwa muri Gatsibo

Nkuko byatangajwe na Mayor wa Gatsibo Ambroise Ruboneza, kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko nubwo bahagurukiye iterambere muri aka Karere hari abayobozi bakibavangira batanga service mbi kubo bashinzwe kuziha.

Ibi rero ngo byatumye aka Karere gafata gahunda yo kujya kicarana n’abaturage bakababwira abayobozi babaha service mbi mu rwego rwo kubanenga no kubafatira imyanzuro.

Havuzwe ku bindi bibazo birimo icukurwa ry’amabuye y’agaciro ryatezaga imfu z’abantu bagwiriwe n’ibirombe, aka karere kakaba ngo kamaze guhagurukira iki kibazo, amabuye akajya acukurwa n’ababifitiye uburenganzira n’ubushobozi.

Nyuma yo guca nyakatsi burundu, muri aka Karere ngo barifuza ko uyu mwaka ugomba kurangira nta wasigajwe inyuma n’amateka cyangwa uwarokotse Genocide utishoboye waba ukibarirwa mu nzu idakwiye.

Hashimwe imirenge ya GASANGE,GATSIBO na RWIMBOGO imaze kugeza ku baturage za Mudasobwa hafi yabo.

Kuva tariki ya  5/08 uyu mwaka ngo barateganya ko buri Murenge muri aka Karere uzaba ufite isoko ryawo kuko henshi bamaze kurangiza iyubakwa ry’ayo masoko.

Ku kibazo cy’abana b’abakobwa ngo baba baterwa amada bakiri bato, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwashyize imbaraga mu bukangurambaga bw’ubuzima higishwa urubyiruko muri aka karere ibijyanye n’imyororokere yarwo, kuko iki kibazo ngo giterwa ahanini n’uko aba bana baba batazi neza ubuzima bw’imyororokere yabo n’uburyo bwo kwitwara mu gihe runaka.

Muri iki kiganiro cyavugiwemo ibibazo byinshi ubuyobozi bw’Akarere bugatanga imyanzuro n’ingamba bwagiye bufata, Mayor RUBONEZA avuga ko ibi byose bigamije kuzamura imibereho y’abaturage, ubukungu no gukemura ibibazo by’abaturage.

Mayor wa Gatsibo RUBONEZA wa kabiri uvuye i Buryo

Daddy Sadiki Rubangura
Umuseke.com

4 Comments

  • izo ngamba mayor yafashe nizo cyane ahubwo nutundi turere tubonereho kuko ibibazo bizacyemuka bitarindiriye nyakubahwa president, wa repubulika y’urwanda. bravo kuri mayor.

  • Mayor bravoo…that is it icyo ni dushaka ko abayobozi nyakuri bita kubaturage babo kuko nibo bakiriya babo…good aim higher

  • MAYOR ndagushimiye uri intwari

  • Nibaza impamvu aka karere katari karabonye umuyobozi nk’uyunguyu kugira ngo hatezwe imbere services zitatangwaga neza muri departments zitandukanye? Abandi na bo barebereho!!!

Comments are closed.

en_USEnglish