Ku isaa 9h05 z’ijoro ni bwo umuhanzi Muyombo Thomas (Tom Close) n’abahanzi biganjemo abakiri bato muri muzika y’u Rwanda, bari batangiye gushyushya y’abantu bagera ku 2000 bari buzuye inzu y’imyadagaduro ya Kaminuza. Muri iki gitaramo kwinjira byari amafaranga 65 y’ubutumwa bugufi, aho umuntu yasabwaga kohereza ubutumwa butora umuhanzi Tom, bigahita bimuhesha itiki yo kwinjira. Abahanzi […]Irambuye
Nyuma y’amasaha abiri i Oslo muri Norvege haturikiye igisasu ku ngoro ya Ministre w’intebe kigahitana abantu bagera ku 10, ku kirwa cya Utoeya umugabo witwaje imbunda yarashe ahari hakambitse urubyiruko yica abarenga 84. Amagana y’urubyiruko yarashweho n’uyu mugabo ni ayari yitabiriye igiterane cy’urubyiruko cyateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Norvege rya Labour Party, bamwe bakaba barashwe […]Irambuye
Mu Rwanda hamaze iminsi haba igikorwa cyateguwe n’urwengero rw’ibinyobwa bitandukanye mu gihugu BRALIRWA, igikorwa kiswe Gumaguma Super Star mu rwego rwo kumenya umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu. Muri iki gikorwa hari hatumiwemo abahanzi bagera ku 10 baririmba mu njyana zitandukanye, bakaba baragombaga gukora ibitaramo ahantu hatandukanye (live music). Mbere bitangira abantu bari baziko umuhanzi ushakwa […]Irambuye
Abahoze ari abarwanyi ba Mau Mau ariwo mutwe warwanyaga ubutegetsi bw’abakoloni babongereza muri Kenya, bakaba barashyize ahagaragara uburyo bakorerwaga iyicarubozo n’abongereza ari nako basaba ko bahabwa impozamarira. Ubu bizeye ko bashobora gutsindira impozamarira basaba nyuma y’uko kuri uyu wa kane ubwongereza bwari bwahakanye ibi birego. Business dailyafrica ndetse na capital fm news dukesha iyi nkuru […]Irambuye
Mu irushanwa mpuzamahanga ku buryohe bw’ icyayi ryaberaga mu mugi wa Mbombasa mu gihugu cya Kenya icyayi cya Gisovu cyegukanye umwanya wa mbere . Iryo rushanwa rikaba ryaritabiriwe n’ inganda zigera kuri 35 zikomoka mu bihugu bigize umuryango wa Comessa . Kuba icyayi cya Gisovu mu ntara y’ iburengerazuba, cyaregukanya umwanya wa mbere icya Kitabi kikegukana […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ahagana saa tanu z’amanywa nibwo President Paul Kagame yagendereye abanyeshuri biga mu mahanga bari mu ngando z’ikiciro cya gatandatu cy’intore z’Indangamirwa ziri mu kigo cya gisirikare i Gako. Aba banyeshuri 317 biga hanze y’u Rwanda mu bihugu 19 bitandukanye, barimo kwigishwa ku bumwe n’ubwiyunge, no gutanga isura nyayo y’u Rwanda hanze […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ku mugoroba ku Kivumu karere ka Muhanga habereye impanuka y’ikamyo yahitanye umufasha wa shoferi (Kigingi) ndetse uwarutwaye nawe arakomereka. Uwahitanywe n’iyi mpanuka yitwa Javir, umushoferi we yahise ajya kwa muganga aho ari muri COMA nyuma yo gukurwa munsi y’iyi modoka hashize isaha yose. Benshi mu bari aho bemezako iyi mpanuka yaba […]Irambuye
Nkuko twabibatangarije mu nkuru yacu ihereka, twabamenyesheje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2011, inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo, yazamuye mu ntera abasirikare 165. Abasomyi bacu mwakomeje gusaba ko twabagezaho amazina y’abazamuwe mu ntera. Ibyivuzo byanyu basomyi nibyo dushyira imbere urutonde nguru […]Irambuye
Abari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya perezida Museveni w’ubugande, batangajwe n’ukuntu umutsima yari azaniwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi watwawe n’abasirikare bashinzwe kumurinda, ntiwagaruka. Nkuko bivugwa na Courrier International, museveni umaze imyaka 25 ayobora igihugu cy’ubugande, yijihije imyaka 67 y’amavuko ku itariki 30 Kamena, uyu mwaka, nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bo bemeza ko yabeshye imyaka, […]Irambuye
Umwami Albert w’Ububiligi yayoboye imihango y’ umunsi w’igihugu(country’s National Day). Ni umunsi wibutsa benshi igihe umwami Leopold yatangije itegeko nshinga hari mu 1931 muri icyo gihugu. Muri uyu mwaka, bihuriranye n’ umunsi wa 400 Ububiligi buri mu kibazo cya politiki, dore ko nta na guvernement bufite. Umwami Albert yibukije abanyapolitike ko bakoze amakosa, kuba nta […]Irambuye