Digiqole ad

Regis Muramira yandikiye President wa Republika Paul Kagame

Uyu munyamakuru w’imikino kuri City Radio REGIS MURAMIRA niwe wandikiye ibaruwa irambuye y’ibintu yumva bitagenda muri sport ya hano mu Rwanda, ndetse asaba President Paul Kagame ko yumva ari wenyine ukwiye kugira icyo ahita akora kuko abandi abona ntacyo bibabwiye kuba Sport iri gusubira inyuma mu Rwanda.

Regis Muramira

Copy y’iyi baruwa Regis Muramira yayigeneye ruhagoyacu.com ari nayo yashyize ahagaragara iyi baruwa ku mugaragaro. Ikaba yanditse mu rurimi rw’icyongereza.

SOMA IYI baruwa:

MURAMIRA Francois Regis

19th July 2011

Rwandese journalist Press card number: 405/2011
Tel: +250 788434649 722667773
Email: [email protected]

 

Subject: Demand of reforms In Rwandese football To the president of the republic of Rwanda.

Excellency,

It is my pleasure to address to you the problems Rwandese football has always been facing and how we can overcome them to build a bright future in Rwandese sports in general.

In fact sir, due to irresponsibility and incompetence of many leaders assigned to Rwandese sports (football in particular), we have fallen in various crises in this section of life and if nothing happens I am afraid of the atrocious to come.

Excellency, Rwandese football fans are aware of your immeasurable support to our sports, but they are also still hoping only your direct effort will solve many of those problems.

Amongst these serious problems affecting Rwandese sports are:

  •        Irresponsible leaders in the domain of sports: In fact sir, many of those people delegated to lead our sports are irresponsible and have transformed their duties into their own interest. Some of them can give service if only they can get percentage commission from the people they are supposed to serve (examples are available on request).
  •        Incompetence: Due to weak control on sports domain, many people have found themselves attributed some sensitive positions over their capacity.

And these people get these jobs not on merit (for example there is no competition to become assistant coach of national team, secretary general at FERWAFA, MIJESPOC technical director and so on), but due to some traffics like family tree, financial profit etc.

  •        Financial difficulties for Rwandese football clubs and lack of strict control on governmental funds to football (reference to FERWAFA Internal audit report 2010).
  •        No segregation of duties: In an institution like FERWAFA it is a shame to see that nothing can go on without the approval of the general secretary.

This lack of segregation of duties may lead to conflict of interest, errors or omission (example under 23: camp without a game, omission of Rwanda national anthem before the game vs. Zambia).

  •        Lack of update laws governing sports in Rwanda: The laws controlling sports in Rwanda is too old (Feb 1987) comparing to current situation.

(Example in its 8th paragraph states that people have to practice sports without any profit: this is very false as sport is amongst the very indefectible business of this world).

  •        Lack of respect for our former national players.
  •        Belief in nonexistent mystical force (example: case of recent game of Amavubi game vs Burundi): this lead to drop of hard work
  •        Favoritism: In Rwandese football we may have two identical cases solved differently. (Mukura-Musanze, Etincelles-APRFC).
  •        Black list: Some people/organizations are obstructed to some merit due to the fact they have different understanding from these incompetent leaders stated above. (Evidences are available on request).
  •        Injustice: In our football there are some types of injustice like: giving nationality to people without following the steps (Kauma Charles), cases of Rurangirwa Louis and Ndanguza Theonas etc…

RECOMMENDATIONS

  •        Fire all careless leaders to be found in Rwandese sports and replace them with people of willingness for hard work and vigilant spirit.
  •  Set up a culture and system of competition in order to get people with ability in their work within sports departments. This means to put in any position a person after competition from many more, and eradicate any kind of assigning post to people based on some profits or family relationship. This will go together by putting in place a post of

DIRECTEUR TECHNIQUE NATIONAL

  •        Fund on regular basis and equally all top division football clubs, football academies and Federation sports scolaire.

This is experienced and has been found to be flourishing everywhere in the world.

You may ask where to find these financial means. But we can put in place a systematic case where people/companies/organizations, willing to help Rwandese sports, will put money depending on their capability and on regular note. This can operate when I refer to 1$ campaign.

Another source of funds is to deduct cash (as taxes) on players and other employees of sports area.

It is not understandable how a teacher who gains less than 40 000 Rwandan francs is taxed on his salary and a player getting 1 000 000/month is not taxed.

And at the end motivate all the clubs and federations to be sensitive on marketing strategy to survive for long time once the government stops of funding clubs in the years to come.

This point holds the key to amplify the level of sports competition in Rwanda and to motivate people to come back to the pitch.

  •        Segregation of duties to avoid conflict of interest, errors or omission in sports running.
  •        Update laws governing sports in Rwanda. In fact the current law highly structured on 18th February 1987 is no longer relevant to current level of our sports.

This will go together with ordering all the federations and clubs to obtain legal status (this has long been a barrier for sponsors to associate with sports in Rwanda).

  •   The count: this refers to the process of counting all the former national players.

To listen and give respect to them as they have much to deliver via their advices and likeness they wear.

This will motivate young players to perform at or up the standards set by their predecessors.

Many of those former players used to play for national pride without much income; they need assistance and wherever possible have to be given some occupations as they can’t even afford regularly the cost of football match.

Their presence in the stadium will be highly grateful for football fans.

  •        Eradicate any form of nonexistent mystical force that leads to drop of hard work
  •        Exterminate favoritism: FERWAFA, CNOR and MIJESPOC have to eliminate any type of favoritism in Rwandese football/sports. This will be done by executing laws as they are. All the clubs have to be threatened equally and according to written laws.

The change of Rwanda national team nickname: AMAVUBI. In all countries football is the way of defending national identity.

The choice of a nickname is according to country area of expertise. That is why Ivory Coast is known as Elephants, Tanzania as Kilimanjaro stars, and Brazil as Samba boys and Jamaica as Reggae boys and so on.

And I expect the same for our national football team and we have a lot of country specialties like Kivu Lake, our volcanic gorillas, our 1000 hills and the likes.

Amavubi is not a Rwandese specialty and our national team has never managed to record permanent results under that nickname. A change will look as refreshment.

  •  To facilitate people with ability in their sports related work (coaches, journalists, federations staff etc ) go to study abroad to get specialized in sports management, coaching, reporting, marketing and so forth.

-FERWAFA has to make planning and target objectives in time and space for Rwandese football.

  • MINISPOC in collaboration with National Olympic committee has to organize a retreat at least once in two years where different responsible people from federations and clubs will be sitting down to dig up and find out all the barriers for the development of our sports and how we can overcome them.
  • Destroy the black list installed by under performer leaders: People have to know that in sports we can have different opinions as sport in its basic is a matter of diverting opinions, leading to unified results.
  •  Abolish injustice in our football (for example giving nationality to foreign players should follow the steps required except if it is on national profit).
  •  Put in place a strict procedure to control government funds transferred to FERWAFA.

According to Internal Audit Report of FERWAFA, concluded in June 2010 covering the period from 2007 up to 2009, there are a lot of weaknesses in the use of these funds.

These faults include, but not limited to: lack of memorandum of understanding between MINISPOC and FERWAFA, weak control on budget expenditure that lead to millions of deficit, not supported expenditure, insufficiently supported transactions, some missing amount of money (see annex 2 where 0 Frw is defined as income from the game between Rwanda-Cameroun, that is false).

In fact Excellency it is absurd why people responsible for this mischief were not conducted to court.

  •  To develop our football by adopting the youth development policy. This have to be periodical and on regular basis. This is the only way sure to get to everlasting results.

This is not difficult but it takes time and money. So, we have to be patient. The results of our national team under 17 can testify on this testament.

Copied to: MURAMIRA Regis
MIJESPOC
FERWAFA
Media High Council

 

Regis Muramira akaba yasoreje kuri Project yakoze yise “Tuzajyayo muri 2018” aho avuga kuri gahunda y’imyaka 5 y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, iyi Project nayo yagejejwe kuri President wa Republika wayisanga kuri ruhagoyacu.com.

Umuseke.com

81 Comments

  • Ntabwo abanyarwanda bose bumva icyongereza,ntabwo yashyira nomu kinyarwanda?

  • ese kujya koherereza HE iyi baruwa, yaba hari icyo yagejeje kuri ferwafa ngo kinanirane ariko yakibabwiye?yaba se hari ibaruwa nk’iyi yandikiye minisiteri ifite sport mu nshingano zayo ngo binanirane?biramutse byarabaye yari kuba yarabyanditse muri iyi baruwa agaragariza perezida ko hari ibyananiranye,mbona ibi rero ari uguca igikuba bikabije,no gushaka gutesha inzego agaciro yirengagije ko habaho Hierarchie

  • uyu munyamakuru arakabya bidasanzwe!!!arinda atabaza president kubera iki kandi hari minisiteri yashyizweho nawe,ubwo se si ugushaka nawe kumugaya,bibaye atari byo yaba yarakuyeho iyo minisiteri,ibi kandi uyu munyamakuru yanditse byuzuyemo sentiments nta objectivity ibigaragaramo.

  • Regis wakoze kugaragaza ikibazo no gutanga ibitekerezo kuri cyo ariko!!!!ntago uzi icyo bita “CHAIN OF COMMAND” reba inzego zose wasimbutse ukagera kuri H.E!!!!!unbelievable!

  • Friends uyu musore mwitonde kumugaya kuko ahubwo ari umuntu w’umugabo cyane, mutekereze urwego nyuma y’imyaka 17 rutajya rutera imbere ruhoramo akajagari. Muravuga ko yasimbutse, ariko ndashaka ko mwibuka ibyakurikiye nyuma yuko akoranye ikiganira na minister Joe na Gen Kazura. guhera icyo gihe city radio nawe ubwe by’umwihariko basa n’abashyizwe mu kato. niba ahejwe na ferwafa na ministeri namwe muri abantu bab’abagabo murumva agomba gutakira nde, he is very right kandi ntawe yibasiye ahubwo arubaka. Ndifuza kumubona we na Castar mu minsi iri imbere ari bo bayobozi ba sport mu rwanda. They are very competent for that. peace.

  • Ahubwo football mbona bari ushaka ibisubizo niba mutareba kure Basket yo iratubeshya sana yuzuyemo abahashyi gusa gusa nabo nibige ukuntu bafata abana bakababyazamo ikipe yo mugihe cyizaza

  • football si yo siporo iri mu Rwanda yonyine!!!!!uyo uvuga siporo muri rusange ,.ntimukananize HE President ,iyo uvugana na minisiteri ibishinzwe .Kandi uzajye wandika ibibazo by’u Rwanda mu Kinyarwanda cyane iyo ubibwira abanyarwanda.

  • biragaragara ko Rigis ababajwe nokubona Ruhago yacu idatera imbere.

  • erega shahu burya ibijya gushya birashyuha ubwo se ubona uko uzi abo bayobozi bose hari numwe uzi ibyo abamo uretse kumenya gusa kurya ibya leta. Jye numva bahera kumurongo ntawe usiga uhereye ku kazura

  • gusa muzambwire niba ahubwo Regis nta impact mbi bizamugiraho! Naho ubundi jyewe nagenze henshi ariko nta institutions zikora nki izi rwanda.

  • uyu munyamakuru ndamwemeye yes kwandikira kagame ntakibazo igihe ibyo wamwandikiye bifite agaciro, none ninde utaziko ferwafa yabaye akarima ka jules na kazura? none ministre ibishinzwe ntibizi? ese yakoze iki? ese urebye ibyo ferwafa yageze hariho bariya bagabo nibihe? ese nigute nka jules yamara imyaka irenze 8 muri ferwafa kandi burigihe akemangwa nabantu bose ntasimburwe? ese kazura kuva yajyaho yagejeje iki muri ferwafa? igihe kirageze ngo ahubwo na nyakubahwa kagame agire icyo akora kuri bariya bagabo kuko bigize ibinani muri ferwafa bica bagakiza,

  • Uyu musore niwe uzi icyo akora nubwo abantu benshi badakunda change ariko irakenewe muri Sport mu Rda

  • Ni byiza ko uyu musore ababajwe n’ibitagenda uretse ko atagaragaje ko yanyuze mu nzego zibishinzwe ngo bamutere utwatsi. Ikindi icyongereza kigomba kuba ari ntamakemwa niba wiyemeje gutangaza ibintu mu cyongereza. Urugero rw’amakosa:1.All the clubs have to be threatened equally and according to written laws,Ndakeka ari TREATED aho kuba THREATENED. 2.Destroy the black list installed by under performer leaders,Ndakeka ari FORMER aho kuba PERFORMER. Wakoze kubw’igitekerezo cyawe.

  • Ibi babyita guta umutwe. aba bantu baba basebya umwuga w’ itangazamakuru. biragaragara ko bakwiye kujya mw’ ishuri bakiga, bakamenya neza akazi k’ umunyamakuru. yego nk’ undi munyarwanda wese akwiye kugaragaza ibitagenda, ariko rero kuba afite access kuri micro birahagije ngo ibi byose abigaragaze kandi mu buryo buri professional njye ndamugaye rwose na radio akorera nyikuyeho ikizere.

  • umva mibirizi we wowe ubona ferwafa ishoboye iki usibye guseswa

  • uyu munyamakuru yatandukiriye cyane,kuko yirengagije byinshi byagezweho,kandi muri disciplines zose,kandi kujya kubwira perezida ibibazo bya sport hari minisiteri ibishinzwe ni ugushaka kwerekana ko minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo ntacyo ikora,ibi yakoze ni uguteza ubwega no kwibonekeza

  • uyu regis ariyemera kandi ntacyo yiyemerana mu mutwe we,arahubuka,arakabya,akaba ari n’umwibone ukabije,ajya kurinda yandikira president wa repubulika kubera iki hari inzego zishinzwe ibyo yita ibibazo afite?uretse ko nta nabyo uretse gusa gushaka kwiyerekana nk’umuntu w’inararibonye. ibi ni ugushyanuka no gucinya inkoro ariko mu bugoryi!!

  • mumuveho !!!! u Rwanda n’igihugu bavuga ko kirimo free speech …..ejo bundi president yivugiye ubwe ko ufite ikibazo wazajya ukimugezaho haba kuri twitter cg kuri facebook …… we si n’ikibazo ahubwo n’igitekerezo !!! ntiyatukanye, none ngo ajye kukinyuza mu zindi nzego kandi ari izo nzego ashaka ko zihindurwa ? ese ko atari mwe muzagisubiza akaba ari mwebwe yandikiye muramushakaho iki ? ….Muramira rwose ndagushyigikiye, sport yo mu Rwanda igomba kunyuzwamo umweyo kuko birakabije

  • Regis you are journalist realy,,
    mibirizi nabandi kumugaya gusimbuka inzego munyuranyije nibyo yanditse cg ntimwabisomye nkuwo winubiye kutabishyira mukinyarwanda,ibi yanditse sikirego sina raporo ngo ikwiye gukurikiza protocol y’inzego yatanze igitecyerezo9Prezida n’uwabaturage suwibidukikije kuko wibuke amajwi amwimika kungoma atangwa natwe abenegihugu nkuko itegeko nshinga ryacu ribiteganya, usibye nuyu munyamakuru nundi wese yemerewe kwandikira prezida wa repebulica niyo mpamvu muri prestance haba ubunyamabanga burya ntibwakira ibigo,ministeri,abayobozi ahubwo bwakira uwariwe wese ubugana iyo itegeko ryemera imiganire ye kurubwo bunyamabanga, nsubiye kunyandiko y;uyumusore ndemeranya nawe 78% niba mureba neza mubyo yanditse(imisore,gutanga ubwene gihugu) umwarimu yakwe umusoro kuri 40,000 ahembwa umukinnyi ayafate ayajyane icongo nahandi kubaka no gutanga akazi dore ko abayarahawe nubwene gihugu busigaye buterwa nkamabuye(manamana ngo ubu yimwe ind passport) so nimutange inama kwiterambere rya sports yacu naho kugaya uwatanze igitecyerezo cye nuburenganzira bwe ntategeko yishe cg ngo arengere igitecyerezo gitandukanye na raporo,ikirego

    • urunva ibintu kimwe na regis sinakurenganya,none se iyo ajya kwandikira president ibirego nka biriya kuko si ibitekerezo nkuko ubimwitirira,ariko siko bimeze anatanga ibimenyetso bigaragara ko ibyo avuga aribyo yakagombye kujya mu nkiko agatanga ikirego.
      ikindi ni gute yandikira president amubwira ibibazo yashyizeho minisiteri ibishinzwe,mu gihe rero uyu munyamakuru asimbutse minisiteri akajya muri perezidence ni uko regis abona ntacyo imaze,kuko iramutse ifite icyo imaze yayigana,ikindi ni uko n’uwayishyizeho aba amugaragarije ko ntacyo yakoze;regis arahubuka cyane ibyo bintu abizwiho kandi singe wambere ubivuze,ashatse yajya ashungura ibitekerezo akagisha inama abandi mbere yo gushaka gushyushya abantu imitwe

      • ntago ndi kuvugira Regis ariko ibyo wanditse ni wowe uhubutse, maybe ko utumva english cg se utabaye imbere ya mwalimu. hari abantu besnhi bakoze coments basobanura ibyo uri kugarura.na Regis si shyashya yego kuko mbona ari umuntu ushobora no kugira amahane ariko aho uvuga ko yasimbutse inzego nuko utajya ukurikira ibibera muri sport mu Rwanda, ni umwanda. Ntubifate nabi. nasubizaga ur idea, stay blessed

        • Uvuzeko nyir’urugo yapfuye sewe uba wamwishe so it does matter yaba kuba yasimbuka Ferwafa, Ministter wa Sport or any else who has a charge in sport particular. cg hari cmt mbonye ivugango birababage kubana urwego rudaterera imbere mumyaka 17 ishize kandi ahandi hose hagaragaza nibura impinduka so Sport yo aho kugirango itere imbere irushaho gusubira inyuma
          kandi nawe i mean anybody who never understand what exactly he meant nziko niba koko ukunda sport ari byumwihariko ruhago ibyo yavuze uziko ari ukuri kandi nziko nawe usometime ujya ubivuga cg wumva abandi babivuga kandi bikakubabaza ushobora kubyita ukushaka yaba yareze ferwafa cg yatanze igitekere cg yasabye ko habaho ubufasha ibintu bigahinduka ikiza nuko icyo ashaka nicyo twese dushaka impunduka muri sport by’umwihariko rugaho anyway this is why debate is so great reba amaze gushiraho cmt or abasomye iy’inkuru bose nuko bazi iki kibazo nubwo baba batacumva kimwe God Bless yall and God Bless Rwanda ciao

  • hahaha jye ndabaseka cyane rwose abantu bashaka gupinga uyu munya makuru sinzi icyo mushingiraho ariko ntagitangaza wasanga abenshi biha kumuhinyuza arabakora murizo nzego zapfuye cyera , gs jye mpamyako na H.E aba abizi, kuko sport nirworwego buri munyarwanda avuga uko abishaka hashingiwe kubitagenda, kurushiriza izindi nzego zigaragara mu gihugu cyacu so, icyindi nuko abiha guhakana, bibuke yuko harindi barwa Capten Katawuti, yanditsi kumanyanga nkayoyose, abantu nabwo bakayitera imigeri, sinzi rero niba mushaka yuko,ibibazo bizajya bijyera Kumana, bitabanje guca kwa President? icyimbabaje nuko kubwimyaka imaze amakosa yaruhago agaragara,sinzi niba nubundi haricyo bizatanga,gs H.E atugaragariza yuko imvugo ariyongiro ,jyirango ni nubwambere icyibazo nkicyi yagishyikirizwa mubiganzabye, ngaho dutegereze turebe niba nawe azabica, amazi, nabica ,amazi nu gutnga raport Kumana kk ntakundi byagenda, ubwo inzego zose zizaba zananiwe nicyibazo ,murakoze

  • NANJYE NSHYIGIKIYE KO IYI BARUWA KAKAGOMBYE KWANDIKWA MU RURIMI RWIKINYARWANDA GUSA IBYO YAVUZE BIFITE ISHINGIRO NUBWO ATARIBYIZA GUSHYIGIKIRA VERSION IMWE

  • Ibyo uriya munyamakuru avuga nibyo ariko ntabwo nemeza ko ibibazo muri sports bizakemuka kuko twaratinze, iyi baruwa yagombye kuba yarayohereje dans5 ans ago

  • Emwe ba nyagwanda bavukanyi, murihenda inkino z’iwanyu zaraheze. hari n’igikopo na kimwe mugira. muzohora muhobagira kandi mufise amahera menshi adahuye nay’iwacu.

  • icyo mbona cyo ni uko uriya munyamakuru arimo kwibeshya cyane, azabanze amenye icyo bita system. bariya ba general bayobora ferwafa bagize akalima kabo bashyirwaho nande. ese kuki prsdnt ferwafa aba ari candidat umwe buri gihe mu matora. ni umwaku. gusa igisigaye ni ukuzajya mu mihanda kuko sports yo izazimira burundu.

  • Abanyarwanda rero twarayoberanye. burya ngo unenga inka avuga ko ifite icebe rinini. Ubwo kagaba niba nta gitekerezo afite areke iby’icyongereza. kuko Regis ni n’umusope si from Ug. ahubwo aragerageza. cg wowe ushyigikiye ba bandi ba za so, anyway, indeed etc…. bakavuga ariko nta contents

  • Abagaya uriya munyamakuru nuko mutari mufite aho muhuriye na za flash,Mukungwa, La charite, atraco, n’andi mesnhi yagiye kubera biriya bibazo, imiryango yabo zari zitunze ikaba isabiriza. izo nzego muvuga se ngo yazisimbutse ntizari zihari. zakoze iki se. ahubwo jye nifuza sports izime burundu nubundi ntiriho

  • Uyu mugabo wagirango ntaba mu Rwanda!! Abanyarwanda bose banditse ibyo babona wasanga ibyo wanditse ar’ ivanjiri ntagatifu! Wihangane vision 2020 izabikemura.

  • Regis courage kandi ntuzacike intege, abagutuka bazakomeza, abakugaya ntibazabura ariko nzi ko hakozwe amatora mu banyarwanda bakunda sports ntawakurusha amajwi. Ni wowe se watumye ba Mbonabucya, Kataut,Manaman, Munyaneza Henry, Meme, etc bacika ku ikipe y’igihugu. Ni wowe se wasenye amakipe yose yari akomeye hano mu Rwanda, Ni wowe se utuma amakipe yacu agarukira mu matsinda ahantu hose, ni wowe se utumye Amavubi ari ku mwanya wa nyuma muri CAN qualifiers. Ni wowe se watumye stade zarafashwe n’ingese kubera kubura abantu. Ni wowe wakuyeho div 3 na championnat juniors. Inama nakugira nawe bireke ukore ibyo wize muri KIST ureke ako karima utazanakagwamo. sinkuzi ariko uwazampuza nawe tukaganira nka 1h. Be blessed

  • Jye ndanenga iyi website ikintu kimwe nkanayishimira ikindi.Ndayishimira ko iturangira ahantu hari akazi. nkayinenga ko ishaka gusebya bagenzi bayo. Aha ndavuga nko kuri coments zishyigikira uriya mu nyamakuru nashizeho ejo ntazo mwashizeho ariko izumvikanisha ko ari mu makosa nizo mwishyiriraho. Uriya munyamakuru namukundiye ikintu kimwe mwese mutazigezaho: aho yasohoye igitabo ku mateka ya football yo mu Rwanda, na DVD yerekana uko abo bakurambere bagiye bawukina. ntahandi nari kuzabibona nabyumvaga mu mpaka nkagirango ni ibikabyo ntibyabayeho. gusa munenga ko yita kuri football gusa akirengagiza andi ma sports

    • Iyo tuba dukuraho comments zawe niyi nitwari kuyireka, duha urubuga buri wese agatanga ibitekerezo. Ariko iyo wanditse utukana ntago twemera ko bijya ku rubuga. niba harimo ibitutsi ntago wayibona

  • Mbanje gusuhuza abasura uru rubuga bose nabatanze ibitekerezo bitandukanye.Njye MURAMIRA njya mukurikira kenshi cyane ,icyo namwumviseho nuko ari umwe mubantu batarya iminwa cyangwa ngo baterwe ubwoba ,igihe aziko ibyo yavuze ari ukuri.Sasa rero kuba yarandikiye H.E ntakibazo kibirimo keretse niba abamunenga babasha kwerekana ko ibyo yanditse ari ibinyoma;ubwo rero reka dutegereze turebe ko abashyizwe mumajwi bazabinyomoza.Naho ubundi ibyo yakoze nibyo kuko ntiyari kuregera uwo arega.Courage rata Regis turakwemera cyane

  • ikizima ni ukuvuga ukuri. nahubundi bibaye ari ibinyoma byaba ari ikindi kibazo!!!

  • Regis,nge ndakwemera kabisa,ukoze ibyo abandi bose batinye gukora,ubaye intwari pee,kdi ibyo uvuga byose ni ukuri,hatagize igikorwa mumaguru mashya rero mu Rwanda Ruhago yazasigara ari amateka gusa.
    Komerez’aho,ahubwo n’abandi bakurebereho nabo bashyire ukuri ahagaragara.
    Thank you Regis,nagyaga nkumva ntarabona ubugabo bwawe. vraiment courage kuko nge ndagushimma.

  • Ngo foot ball clubs should be threatened equally yari kuvuga wenda ngo treated equally kuko Ibyo yavuze bisobanuye ngo amakipe yose agomba guterwa ubwoba kimwe.Icyongereze ni cyiza ariko amakosa yacyo azadukoraho. Kandi guhindura izina ry’ikipe y’igihugu ntacyo byongereye kumikinire yayo. Iyo riba riri mugifaransa barikubyumva vuba ariko kuva riri mukinyarwanda nibaryihorere. Thanks

  • ntanakimwe muzehe atagomba kumenya reka ayisome turebe icyo izatanga igikuru numusaruro iyibaruwa izatanga naho kwandikira muzehe byo ntabikabyo birimo kuko muzehe numubyeyi wacu twese tugomba kwisangaho kuki ninateye ikibazo ubwo haribyo mwikeke nyumvikane neza ko haribyo mushaka gukungira rero mwicubya regis nabandi nimutinyuke muzehe wacu ntiyiyemera yicisha bugufi cyane ntimukamutekereze azamusubize kumugaragaro

  • Nubwo uyu munyamakuru ntakosa yagize mu kwandika iyi baruwa, ariko hari icyo munenga: ariyibagiza ko sports mu rwanda itari muri priorité, iyo iba ifatwa nk’ikintu k’ibanze iba yaragiye muri vision 2020, abajijutse mushobora kubona document ya vision 2020 muzayisome nimusanga aho sports ivugwa muzance ikiru.

  • Mbanje gushimira iyi web kuko imaze gukataza hari izazanye ibikabyo ariko zitakigira breaking news. Ndi kwibariza abasomyi ba web yacu dukunda cyane. Abantu nka ba Regis baba bayobowe n’ibiki? ko ahembwa buri kwezi yagiye arya akaryama. Arajya se kurebera sports arusha iki abamubanjirije batanze ibitekerezo bikajya muri poubelle, Ibyo avuga ni byo ariko nta gisubizo azabona kimwe na benshi muri twe twemeranywa nawe, jye ninjiye muri sports mu 1989 nubu nkirimo. iyo tuba dutera imbere twumva n’ibitekerezo ubu tuba tugeze kure. Sports igiye ku murongo hari abantu besnhi byahesha akazi, donc hari imiryango myinshi byatunga n’igihugu kandi muri rusange. jye rero nta kizere mfite, abakiri bato mugerageze nababwira iki.

  • Abantu muvuga ngo Regis yasimbutse inzego sinemeranywa namwe, nta gihe atatumiye abayobozi ba ministere na ferwafa, ibyo bamusubizaga twarabyumvise, nibyakurikiyeho twarabimenye. Ese Muzehe wacu haruwo aheza, abamunenga mwe mwakoze iki? ngaho namwe nimutange ibitekerezo aho kugirango munenge uwagize iyo courage. Ubu se ko aho HE asuye hose abaturage batonda umurongo bakamubwira ibibazo byabo bwite akabikemura baba basimbutse inzego. nibw nuwo mugabo ari gutabariza sports muri rusange ni ibibazo bye bwite kuko we bitanakemutse azabaho yarize afite n’akazi azarya ayo ahembwa. Mana fasha imikino yo mu Rwanda, jye mbona amasengesho ariyo yonyine akenewe

  • Gewe ndabona kwandikira president Kagame ntakibazo kirimo naho abavuga ngo yasimbutse inzego kandi arizo anenga sinzi niba musi ibibazo yigeze kugirana naba minister habineza yavuze ibitagenda kandi koko ziriya nzego gewe mbona zisinziriye kereka kagame abakuyeho bose naho ubundi ibibazo kuzakemuka ntibyoroshye GUSA IKIBAZO NTICYOROSHYE KUKO BA KAZURA NA MITARI ARIBANTU BAKOREYE BYINSHI CYAMA AKABA ARIYO MPANVU IYIBARUWA ISHOBORA GUSHYINGURWA MUKABATI UBUZIRAHEREZO.

  • Regis, courage kabisa. Biragaragara ko ugenda udevelopa qualités z’umunyamakuru nyawe kandi w’umwuga. Erega ntago kwandikira Président ari ikibazo kuko na we ubwe abyemera. None se ntiyashyizeho uburyo bwo kumugezaho ibitekerezo hakoreshejwe facebook na twitter? Nibakureke sha buriya uruhuye rubanda nyamwinshi ibabazwa n’ibidindiza umupira w’amaguru mu Rwanda. Courage!

  • Abarundi nabo basigaye baraduciyeho muri ruhago kandi twarigeze ku bacoloniza igihe cya ba Mbonabucya, Eric Nsimiyimana, Muvara, Kataut, n’abandi. none baraje. Naho Regis ntacyo munengaho dore ko we iyo aza kuba adafite umutima ukunda igihugu n’abanyarwanda bakora sports yari kwicecekera. Abanyamakuru bagenzi be bajya hanze abenshi bagiye bigumirayo nka ba Patos, Hunter n’abandi nibagiwe bakoraga kuri TVR n’ahandi. Mu gihe we numvise yagiye za Germany, Belgique, South Africa n’ahandi akagaruka. Gusa namugira inama nasubira hanze azigumireyo kuko ibi bitekerezo bye nubwo ari byiza sinemeza ko bariya bayobozi ba balinga batazamuhitana. Uzi kumva general yigamba ngo bamubarize uburyo Jules yiba amafr akayarya wenyine ntamuheho. sport yabaye ikibamico

  • mwamenyera hakiri ikinyamakuru bitaga Ingabo? Regis anyibukije ka kadogo kabagamo. kahoraga karajwe ishinga n’ibibazo, ariko ibyo kavuze byose byarakemutse. kadogo rero uwamuzana no muri sports ngo turebe ko hari ibyakemuka, abahakana ko nta bibazo bihari bazegere amakipe yose, bajye muri za academy nka sec, bajye muri NPC abamugaye babuze amafr yabo, bajye mu ma federations yose, n’ahandi

  • Jye uko mbibona ari abanenga nabashima inyandiko y’uyu munyarwanda bose nuburenganzira bwabo gutanga ibitekerezo, ariko twibaze?

    1. Dufite imikino ihagaze gute muri ibi bihe?

    2. Ese aho turi niho dukwiye kuba turi?

    3. Turatera imbere cyangwa turasubira inyuma?

    4. Niki tubura ngo tube abo dukwiye kuba bo?

    5. Ni ryari tuzongera kunezezwa nimikino ko arirwo rwego ruduhuza?

    Umunyamakuru namukunze kuko hari nabandi batekereza nkawe bababajwe no kubona tugeze ibujyahabi!!

    Murakoze

  • regis uri umuntu w’umugabo ntukabe nka babandi bavuga urubuga rw’imikino nka byenda gusetsa ndavuga ‘D’komereza aho

    • Uti David Bayingana!!! Bagenziii, naho ubundiiii!!!Loool

  • Ndibariza kuri iriya foto iriya stade ni iyihe? Regis ko namwandikiye mbimubaza kuri fcbk ntansubize nukuntu mukunda.

  • Ibitekerezo bye ni nibyiza gusa Umukuru w’Igihugu agezwaho Ikabazo cyananiranye ku zindi nzego zose. Minisiteri ifite siporo munshingano ibyo asaba yabigeza mu Nzego Nkuru z’Igihugu ari Itegeko rigahindurwa, Audit yakorwa Inkuko zigakora akazi kazo n’aho kubadafite Ubumenyi babwongererwa tukzagera ku musaruro ukanewe. Gusa dufatanye twese twe gutanya imbaraga Sporo n’Ibindi byose bizatera imbere. Dukunde Siporo twese n’Ubizima bwiza.

  • Ehhhh…Sangano na Bwimba ntagutekereza mugira,regis ntiyiyemera ahubwo uko ibintu biri niko abivuga,ese uvugango ibyo twagezeho aratekereza raaaa… Amavubi makuru muracyayabona koko,ese basket yo murayibona ,,,,mutarebye neza katubayehooo,,,,wariwabona aho ikipe imwe itwara ibikombe yonyineeeeee, na Lyon mubufaranza byagezaho birahinduka

  • Mukomere! Njye ubuswa bwuje muri iyi baruwa butumye ntayigeza k’umusozo! Icyongereza kirimo kirasebya itangazamakuru ry’u Rwanda. Ntabwo the so called journalist deserves such kind of the rotten English!

    • Nitwa karenzi, sinkunda gusubiza ariko wowe mbonye bikwiye.Icyongereza sicyo kibazo football yacu ifite, gusa hari ama termes zikoreshwa muri sports ugasanga zitandukanye n’ahandi nkuko habaho english for academic purpose, for science, for business. ikindi ushobora kuba udafite his academic level cg utamurusha n’amanota mugiye mu ishule & ukaba wivugira cya kinyankore like ur name, ikingenzi si ururimi rero ahubwo ni ibibazo biraje ishinga imikino yacu. jye hari na federation imwe nigeze kuyobora mais ministere yaratunanije mbivamo. Ikindi gusoma i baruwa ukayirangiza kuri wowe ntekereza ko ataribyo byari bukemure ikibazo. Ikindi jya wandika utanga ibitekerezo aho kujya mu ndimi hano ntago turi muri translation. Nkaba nsaba abasomyi mwese mugerageze turebe icyakorwa tuzamure imikino, tujye ku bibuga, n’ibindi byafasha.Murakoze

      • turemeranya nawe rwose karenzi. hari abanyarwanda benshi babirasi bakomeje kugaruka ku kibazo cy’ururimi kandi nzi neza ko ibyo yanditse nabo banditse ibingana nabyo bakora aruta ayo yakoze.

        ikindi kandi biragaragara ko ubwenge bwabo bugerwa ku mashyi, abantu batabona icyo message igamije ahubwo bakajya kwirebera amakosa! who tald them that we are here for learning english?

        simuvugira cyane cyane ko tutanaziranye, ariko se ko nkeka ashobora kuba akoresha english, french and swahili ntibagiwe n’ikinyarwanda;aho wowe ntiwaba ucungira ku kanyankore gake cyane konyine???? tubwire se kandi ntusune

  • we regis uzwiho gushyushya imitwe abakunzi ba sport mu rwand,kuko hari igihe wabizize ucibwa muri stade nk’umunyamakuru kubera gutangaza inkuru zibogamye zuzuyemo amarangamutima ashingiye ku mibonere n’imyunvire yawe

    • Ibyo byo gucibwa muri stade byabaye ryali? sinigeze mbimenya ariko ntibyashoboka namwe mureke gukabya. yego abayobozi bo muri sports barananiwe abenshi ariko ntibaragera kuri urwo rwego rwo kubuza abantu inkuru. Naho ibyo kubogama sinemeranywa nawe kuko Regis nicyo yihariye kuvuga ibintu uko biri regardless y’uwo inkuru ireba.

  • Regis ni umuntu w’umugabo cyane. kuko ibyavuga nibyo 100%. kandi nta step ni mwe yasimbutse yatangiye kera none nta change yigeze ibaho. ntayindi option itari iyo kubigeza ibukuru nkibindi bibazo byose byabuze umuti. courage Regis

  • Ariko se arinda gucibwa muri stade nk’ umunyamakuru, ni nde wababwiye ko ari umunyamakuru? kuba afite ikarita se bimwemerera gusebya uyu mwuga? abajya kuri micro bose si abanyamakuru

    • Jane wowe si wowe ushyiraho abanyamakuru, niba wigurisha kuri kariya gatsiko katumariye imikino icecekere. niba nta gitekerezo cyubaka ufite jya ufunga u. from Betty

  • Jye ni ikibazo cy’amatsiko mfite: murabona twakora iki ngo imikino yacu ijye imbere? kuko abandi bamaze kubigira ubucuruzi buhanitse, birabakiza burundu kandi bari sans kintu. Naho iby’icyongereza ubundi ko Regis ari umusope n’umu francophone naho yari akagabo. gusa ndamunenga kujonjora imikino azajye no mu zindi sports zitari football ho birakabije bikubye 5 biriya avuga bya football.

  • @Linda
    icyongereza kirimo kikuriye mu maso !!! wamushimye ko agerageza, umwana wakuriye mu Kinyarwanda yiga igifransa kugeza bamuhinduriye bakabishyira byose mu cyongereza !!! naho aragerageza kuko byibuze icyo ashaka kuvuga cyumvikanye ….. naho kuba yanditse icyongereza nabi, n’abongereza bangahe bakwandika ikinyarwanda cyiza !!!!!! kandi hagize umwongereza cg umwana wawe wiga muri Green hills yanditse ikinyarwanda nabi wabona biri cute !!!! mwagiye mureka kwiyemera mu bintu by’amafuti, icyangombwa s’ururimi icyangombwa n’ibitekerezo biri mu mutwe ….abo bamurwanya nabo, nibavuge aho yabeshye ? n’ikihe kintu yabeshye muri iriya baruwa ? niba atabeshye se ni hehe yatandukiriye agatukana ? kwandikira president n’uburenganzira bwe nk’umunyarwanda, kuko ubirebye president yatowe n’abanyarwanda nibo bamuhemba mu misoro yabo …. rero tumugejejeho ibibazo byacu cyangwa tukamugira inama ntabwo tuba duciye inka amabere

    Muramira Courage!!!!

    • Ndakwemeye RWANYONGA none se aba bavuga ngo icyongereza barakivukanye wasanga ari na babandi birirwa biruka ibihugu bahunga ngo bazi amongereza muvana mugabanye ubujiji muravuga nkaho mwavutse ejo kera nabavaga muri Belgium bazaga bakangata ntakindi bavuga uretse igifaransa ariko ubu muzabaze nukizi atinya kukivuga Regis ni umuntu nange nemera kuva nakumva sport nyuma ya Kabengera gusa icyo mpurijeho na benshi nuko iyo baruwa izashyingurwa ahubwo we agasigara ahanganye n’ingaruka zayo ntimugashukane najya mu bibazo muzagumya mwenyegeze umuriro mwibereye aho iwanyu cg mu ma cyber cafe ntanuzamufasha ibyo kndi nibyo 90% agomba kwirengera ibyo yanditse u Rwanda ni igihugu cyange nzi uko inzego zimwe zikora cyane ko zimwe na zimwe nazigezemo
      Murakoze cyane

  • Jye si nzi ibirebana na sports, ndi umunyarwanda uba Uganda gusa ikintu iyi baruwa inyeretse nuko bishoboka koko ko mu rwanda hatangiye kuza ubwigenge bwa media. mwese ndabasuhuje

  • nturamenya aho uvugira nibyo uvuga sha nimu RWANDA!!!! WITONDE NABANDI NTIBANZE KUVUGA

  • Erega iyaba buri wese yakoraga neza ibyo ashinzwe amahoro yataha murwatubyaye,nawe se abasirikari bayoboye ferwafa uragirango bakore gute?ntawe ukama iyo atuhiye,ntaho baba baduhishe,

  • NDASHIMIRA REGIS CYANE,ABA BAVUGA NGO ARAHUBUKA YASIMBUTSE INZEGO,SIKO BIRI.KWANDIKIRA PRESIDENT NTA GIKUBA KIRIMO,DOREKO HARI NABAMWANDIKRA WAMUBAZA NIBIDAFITIYE ABANYARDA AKAMARO MURI RUSANGE,NONE WE IGITEKEREZO CYE NICYATWESE.NYAKUBAHWA AJYA GUTANGA URUBUGA RWE RWA TWITTER NA FACEBOOK YAGIRANGO BURI WESE AMWISANZUREHO KUGITEKEREZO CYE,NONE MWE KO MUMUVANGIRA MUDASHAKAKO UMUNYAMAKURU AMUGEZAHO IGITEKEREZO?IZO NZEGO YASIMBUTSE NIZO ZITUNGWA AGATOKI,KANDI NTACYO ATAVUGANYE NAZO NIBA MUKURIKIRA AMAKURU,ARIKO NTIBIGIRE ICYO BITANGA.ICYO NISABIRA NTIBAZABIMUZIZE.

  • Ndabasuhuje. Iyi nkuru ndabona yavugishije benshi amagambure, ariko mwibuke ko iyo HE yasuye abaturage, akabaha umwanya wo kumubaza no kumugezaho ibitekerezo, atari uko aba ayobewe ko hari abandi bayobozi uhereye ku mu dudgudu kugera kuri minisiteri, sinumva uvuga ko yasimbutse inzego aho yaba ashingiye.
    Keretse numunenga yenda ibiri mu ibaruwa(content), aho ni uburenganzira bwawe bwo kutumva ibintu kimwe nawe.
    Ahasigaye n’uwagira ikindi gitekerezo cy’uko igihugu cyatera imbere yagitanga, jye niko mbyumva hanyuma byaba byinshi tugafatamo ibyiza kurusha ibindi.
    Iki gihugu ni icyacu ni natwe dusabwa kugiteza imbere muri byose ndetse na sport ikaba kimwe mu byadufasha.
    Mugire amahoro.

  • FOOT NI BAYISENYE,BAYASHORE MURI GAZ METHANE N’UMUNARA WA KARISIMBI KUKO NIBYO BYAGIRA AKAMARO KURUTA KUTURWAZA IMITIMA NGO TURAFANA.

  • MBANJE GUSHIMIRA UWO MUNYAMAKURU DUFITE NKABO NIBURA 3 BATUBERA ABAVUGIZI BUKURI NAHO KUBAMUNENGA NUKO BATARI ABASPORTIF

  • umva musore, uri mu kuri ariko abo bajenerali se wo kagirimana we?
    ariko ubundi kuki mandat yabo itarangira?

    ntawe utabona ko byose bipfira muri ferwafa, ariko ferwafa uyivuze hari ahantu ushobora kujya. ahubwo regis nawe utangire ujyende buhoro kuko ushobora kujya ugendwaho n’amasikoti muri iyi minsi.

  • Ariko aba bantu banyibasiye ni bamwe mu baniga urubuga rw’ibitekerezo iwacu! None se kuba nanditse ko uyu musore atarakwiye kwandika mu rurimi atazi neza hari kibi nakoze? Ahuuuu! Niko ubu uri gusoma iriya baruwa ukabona ukuntu nubwo irimo ibitekerezo byiza yuje amafiti mu myandikire? Umva rwose njye nemera ko mu rwego rwo kwicisha bugufi ukaniyubahisha ugomba gukoresha ururimi wumva dore ko na Perezida wacu nawe urwo rurimi arwumva neza bityo nongere mbisubiremo icyongereza yanditse gituma n’ibitekerezo byiza muvuga ko biri mu ibaruwa ye bidashobora kumvikana neza kuko yatutse ururimi rw’abandi.Njye sinkuna gutukana rwose wowe Rwanyonga niba uzi icyongereza ongera usome iriya nkuru cg unasomeshe!!!!!Ahaaaaa! Murakoze.

    • Wowe wumva uruhe rurimi uvuga gutyo se, plz wowe uri ku devia ibitekerezo turi gutanga. Gusa ndibaza igituma regis we atari kugira coments kuri uru rubuga. ibyo avuga ni ukurli ariko nta kizere ko bizakemuka. Ntegereje ko premier izatangira maze musigarane amatiku yanyu ngo ni shampionat

  • Regis uri umuntu wumugabo imitima twe yarashije kubera FERWAFA none ngo waciye inka amabere ahubwo abafite micro mwese mutuvugire naho kubwira H.E nta kosa warababwiye banze kumva hari umunsi utabivuga naho abaguca amazi bo bareke hazahoraho nibumve msg boye kureba ururimi nabo bazandike tubakosore nitubura amakosa nzaheba

  • Linda rwose reka gukabya cyane amakosa arimo si menshi cyane

    Tubwire se wowe wakwandika nka kiriya?
    cyangwa wakwandika amakosa menshi kumurusha?

  • Uwagaya uyumunyamakuru yabaadakunda umupira womurwanda ahubwo yiba abanyamakuru bose baribamezenkawe ruhago yacu yatera imbere

  • rwose sport yaacu irapfa pe wenda HE
    yagira icyo yakora

  • Muraho mwese basomyi, ndatinguwe kubera msg nyinshi zavuze kuri iyi nkuru. Ikigaragara nuko abenshi bifuza ko sports zacu zagana imbere tukagera ku rwego ruri hejuru. Erega ntawishimira ko buri gihugu cyose cyajya kidufata nk’insina ngufi. abanyarwanda dufite potentiel kandi byagerwaho bikozwe neza. Mbashimiye mwese arabari pour cyangwa contre, arabakoresha imvugo nyandagazi etc arabafite msg nzima zubaka. Icyo nemeranywa na buri wese nuko abantu bose badashobora guhuza position ku ngingo iyo ariyo yose. God bless you.

  • Regis ikaze nishimiye kubona nawe wanditse. Hari umuntu wakubajije iriya stade wariho ntiwamusubije, ubwo si bimwe bakunenga ko usuzugura. Ariko warakoze kuri iriya baruwa gusa nkange sinumva icyongereza ariko numvise bantu besnhi barashimye. Gusa turasaba Muzehe wacu kandi turamwizeye ntazadutererane niwe wenyine dutezeho kurangiza ibibazo mu mikino mu rwanda. Tumwifurije akazi keza ariko twibuke kuko iriya baruwa nimutayisubiza hari benshi bizaca intege.

  • ibyo regis avuganibyo rwose kuko ntakuntu ikipe imara igihe kingana gutya nta ntsinzi duheruka kubona(amavubi makuru).kandi sinumva uburyo amakipe nka manchester united ifata umwanya wo gusezera kumugaragaro abakinnyi baretse ruhago hanyuma U RWANDA rukaba rutafata abakinnyi barugejeje kuribyinshi nka ba Gatete NDETSE NA BANDI….ngo bage babegera batange inama muri equipe ngo maze twihondagurire amakipe maze ngo twongere twibyinire mavubimavubii oyeee!

  • WE LEARN BY MISTAKES KANDI UWAVUGA AY INZUKI NTIWARYA UBUKI NUKO RERO CA BUGUFI HERLINDER

  • Ndakwemeye ivugire humura president wacu akunda ibitekerezo byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish