I Ngororero ibidukikije birangirika ntihagire uvuga
Mu murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero mu ntara y’uburengerazuba ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo, uhageze ubona ko ari igikorwa cyiza, nubwo nacyo kimaze igihe kinini cyane kuko uru rugomero rwatangiye kubakwa mu 2008.
Hari amakuru yageraga k’umuseke.com atubwira ko hafi y’uru rugomero hacukurwa amabuye y’agaciro ariko abayacukura bagasiga imisozi yanamye imvura yagwa imisozi ubutaka bukayishiraho.
Ugeze ahubakirwa uru rugomero wahita witahira wishimira iki gikorwa cyiza kizaha abatuye Ngororero ndetse n’abandi amashanyarazi, ariko hirya gato uhabona imisozi iri kumarwa n’isuri bitewe n’abacukura amabuye y’agaciro bagasiga imisozi yanamye.
Nubwo twasanze abayacukura ntabahari, ariko amabuye y’agaciro yaba acukurwa aha hantu abo twahasanze bemeza ko ntacyo abamariye kuko batarabona icyo yagejeje ku bahatuye cyangwa ku karere muri rusange.
Byiringiro Mathias umwe mu bahaturiye yatubwiye ko kimwe mu bituma imirimo y’iyubaka ry’urugomero igenda buhoro harimo no kuba akakozi barwo baza bagahita biyinjirira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Twagerageje kuvugana n’ubuyozi bw’uyu murenge ngo tubaze icyo bakora ngo bakumire iri yangirika ry’ibidukikije ridasanzwe, ariko twavuye aha hantu nta muyobozi tubashije kubonana.
Abahatuye bo barasaba leta kubishyiramo imbaraga kuko ayo mabuye y’agaciro atabafitiye akamaro nkako ubu butaka bubacika ku bwinshi bwari bubafitiye.
Danny Manishimwe
Umuseke.com
4 Comments
ibi bikorwa byo kubaka urugomero bisaba ingufu nyinshi ndetse n’ibikoresho ,usanga rero byateje ibindi bibazo birimo kwangiza ibidukikije,ariko iyo igikorwa nyirizina kirangiye hitabwa ku nkengero zaho kuko batabikoze cya urugomero rwakwangirika mu minsi mike,mbona nta mpungenge bikwiye gutera kuko bizajya mu buryo kubaka birangiye
Ariko jyewe muransetsa kwiri nkubu ubu wowe utaniye he naba baganga aho kuvura umurwayi wakoze impanuka baherera mukumubaza aho atuye,Amazina ye,ayase aya nyina cg se niba ntayindi miti yaba yafashe……..
Reba neza urasanga ahantu hari kubakwa urwo rugomero atariko bari gucukura aho bacukuye nihirya gato kandi uretse nibyo naho bari kubaka abaturage barabimuye ngobatabona ibyo barimo,ibyo ureba bibera icyarimwe
Bikwige gukosoka REMA ibitekerezeho
NIBA NTA “MONTAGE” IRI KU MAFOTO, IBINTU BIGEZE AHAKOMEYE….
Comments are closed.