Digiqole ad

Ikanzu ya Kate Middleton iri gukurura abatagira ingano

Nyuma igihe kitari kinini habaye ubukwe bw’igikomangoma cyo mu Bwogereza  William na Catherine (Kate), ubu inyubako Buckingham Palace iri gusurwa n’abantu batari bacye bakuruwe n’ikanzu Kate yambaye mu bukwe bwe.

Kate n'umwamikazi w'abongereza bitegereza iyi kanzu

Ibi ni ibyatangajwe n’rubuga rwa internet  Peoplemagazina.com, ndetse n’ ibindi nyuma y’uko iyi kanzu Kate yambayemu bukwe bwe ishyizwe ku karubanda, byatumye inzu y’ i bwami isurwa cyane, muri iki gihe cy’impeshyi, abatari bake ngo bakaba bari kugenzwa  gusa no kwitegereza byimbitse iyi kanzu y’agatangaza . Iyi kanzu nta bundi buhangange ifite uretse kuba yarambawe n’umugore w’igikomangoma cy’Abongereza  .

Iyi kanzu yamanitswe ahantu hagaragara, icanyeho amatara adasazwe, icyemezo cyo  kuyereka rubanda kikaba cyafashwe na Kate nyirubwite  kugirango abantu bashobore kuyireba.

Guhera ku munsi wa gatandatu haguzwe ama ticktes agera ku bihumbi 643 y’abantu bashaka kuza kwihera ijisho kuri iyo kanzu.

Kuri uyu wa gatanu kandi , Kate we ubwe ufite imyaka 29 n’umwamikazi Elizabeth w’imyaka 85 na bo ngo bageze aha hantu hamurikirwa iyi kanzu.

Ikanzu ya Kate kumugaragaro

Jonas Muhawenimana
umuseke.com

4 Comments

  • Kabisa iranyemeje . uziko n’abahungu bayambara bakaberwa?
    nimbona umukobwa undongora nzajya mu bwongereza nihere ijisho ubundi nzayicokemo
    ni hatari

  • ese ko mbona ari ibizibaho nk’ibindi ni iki kizana abantu uruvunganzoka kuyireba?

  • Mbega ikanzu mbi irutwa niyo nzambara.

  • Iyi nikanzu igaragaza kwiyubaha ntabwo ari nka ya ma kariso yo mu mabere basigaye bambara, igituza cyambaye ubusa. Iki ni icyitegererezo cyiza ku nkumi za none ziyerekana. Ibyo mwerekana kera byari biteye amatsiko none muri kuyamara abantu igihe kizagera musigare mwireba. Abasore kera birirwaga bashaka aho babona intege zabakobwa namabere, none yemwe sukwambara ubusa, birarenze.

Comments are closed.

en_USEnglish