Digiqole ad

Update:Amy W. yapfuye yabanje kugura ibiyobyabwenge mbere

  • Yaba ngo yarababajwe cyane n’uko umukunzi we mushya Reg Traviss aherutse kumuvaho
  • Umuntu umwe yatangaje yamubonye agura cocaine, heroin, ecstasy na  ketamine amasaha make mbere y’urupfu rwe

Amy Winehouse bamusanze mu nzu ye i Londres kuri uyu wa gatandatu agana saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Kigali yitabye Imana. Aya ni amakuru yemezwa na Scotland Yard Police ya London nkuko tubikesha thesun.

Umurambo we usohorwa kuri uyu mugoroba

Urupfu rw’uyu muririmbyikazi kugeza ubu ntawuramenya neza impamvu yarwo. Hari gukekwa cyane ko ibiyobyabwenge yari amaze gufata byamurenze (Drug overdose). Ku myaka 27, Amy Jade Winehouse yari azwi cyane ku ijwi rye ry’umwihariko mu njyana ya Blues, Jazz na Soul yaririmbaga mo.

Ise umubyara Mitch yaba ataramenya iby’iyi nkuru kuko kuri uyu mugoroba yari mu ndege yerekeza New York muri Festival ya Jazz.

Winehouse yari amaze iminsi ahagaritse ibikorwa bye bya Muzika byose, yabanaga n’akana yareraga k’imyaka 14 bonyine, gusa ngo igihe kinini akaba yakundaga kukimarana na se Mitch.

Amy Winehouse yari umuntu uzwiho gukoresha cyane ibiyobyabwenge, apfuye nta kana asize kuko  Blake Fielder bashakanye muri 2007 batanye muri 2009 amaze kunaniranwa n’uyu muririmbyikazi wiyemereraga ko yajyaga akubita umugabo we.

Mu minsi ishize ngo yari acuditse cyane na Reg Traviss, uyobora ikorwa rya za Film, ise wa Amy akaba yari aherutse no kwemeza ibya buno bucuti bw’umukobwa we na Reg.

Ise wa Amy witwa Mitch Winehouse aherutse gutangaza ko ibihaha by’umukobwa we bikora kuri 70% gusa, ko kandi afite ikibazo cyo gutera k’umutima we, byose ngo abiterwa n’ibiyobyabwenge yari yaranze kureka.

Winehouse apfuye hari imanza zikimuriho zo gukoresha ibiyobyabwenge, yafunzwe inshuro zirenze 2 azira gufatanwa Cocaine cyangwa Crack.

Imbere y'inzu ye, Ikiriyo nuko bagitangiye
Reg Traviss niwe uherutse kumwanga
Traviss nawe yahise ahagera, nuko yarebaga
Amy yahoraga arwana no kureka ubusinzi n'ibiyobyabwenge mu buzima bwe bugufi

Amy Winehouse yinjiye mu cyo bita “Group 27” cyangwa “Forever 27”  aba ni abaririmbyi bapfuye bose bageze kuri iyi myaka 27

Forever 27: Cobain, Hendrix, Joplin na Jim Marrison ni ibyamamare bitarenze imyaka 27
Mu kwezi gushize i Belgrade yananiwe gukomeza kuririmba mu gitaramo kubera ko yari yasinze cyane

Umuseke.com

7 Comments

  • ndemeze ntashidikanya ko winehouse yazize ibiyobyabwenge kabisa kuko yakundaga kwidopa cyane

  • fata amazi urupfu rutari rwaza kuko niruza….!!!niyipfire yari yarakimaze

  • UBUSINZI GUSA

  • imana izamuhe kugerayo amahoro ,gusa mu ijuru na byeri zibayo muritonde mutazagira ngo muzazisangayo.

  • Nta kundi niyigendere we arangije urwe ubwo reka natwe dutegereze urwacu.

  • mukuri ibi biba bikwiye kubigisha kumenya uko mwitwara muri iricumbi rito ndavuga isi,ubuse izo nzoga na cocaine…azongera kubikurahe?yananiwe gukora imirimo myiza mumyaka27old nyamara ntagishoboye kwisubiraho kuko imigambi nibikorwa birarangiye,ahasigaye ategereje gukatirwa.

  • birababaje pe!kugira amahirwe yo kubaho neza ukayirengagiza nagahinda!bahanzi birwiwacu murumvireho!aya niyo maherezo yiraha ririmo ubujiji!

Comments are closed.

en_USEnglish