Digiqole ad

Ku isabukuru y’imyaka 19 ya Selena Gomez yishimanye n’umukunzi we Justin Bieber

Selena Gomez umukinnyi w’amafilimi ufite imyaka 19 gusa yamenyekanye muri Disney Channels kuri television yakunzwe n’abantu batari bake yizihije isabukuru ye y’imyaka 19 ari kumwe n’umukunzi we Justin Bieber ufite imyaka 17 gusa bamaranye amezi atandatu.

Uyu mukinnyi w’amafilime Selena Gomez akaba afite umukunzi bamaranye amezi atandatu,  inshutimagara ya Gomez ni umuririmbyi nawe ukiri muto kandi wamenyekanye vuba ariwe Justin Bieber. Aba bana bakaba bamaze iminsi bavugwa mu bitangaza makuru bitandukanye kubera urukundo badahwema kugaragarizanya.

Justin Bieber  acigatiye impano na Selena Gomez umukunzi we magara mu iduka
Justin Bieber acigatiye impano na Selena Gomez umukunzi we magara mu iduka

Ku isabukuru ya Selena Gomez n’umukunzi we Justin Bieber bagaragaye ubwo bari kumwe mu iduka bagura ibyo bifashishije bakesha ibyo birori n’ibyishimo by’imyaka 19 Gomez yujuje dore ko barimo kugenda basatira imyaka y’ubukure. Aba bakunzi rero babanje guhaha ibyo mbere yo kwerekeza ahantu hatuje ho kuganirira aho bamaze amasaha atari make bishimisha.

Justin Bieber na Selena Gomez
Justin Bieber na Selena Gomez

Mu minsi ishize  Gomez yavuzweho byinshi ubwo yararwaye benshi bavugako ngo yaba atwite, ariko akaba yarabanyomeje aseka cyane  anatangaza ko yararwaye izindi ndwara zo kuma cyane.

Tubibutse ko Justin Bierber na Selena Gomez baragaye mu binyamakuru bitandukanye bari mu mazi bambaye ubusa buri buri. Ibi bikaba bitarashimishije bamwe mu bafana babo.

Ibikorwa nk'ibi by'urukozasoni ntibishimisha abafana babo
Ibikorwa nk'ibi by'urukozasoni ntibishimisha abafana babo

Imwe mu ndirimbo za Justin Bieber yitwa Love me

[pro-player width=’530′ height=’453′ type=’video’]http://www.youtube.com/watch?v=qdDVtFvJwUc[/pro-player]

Umuseke.com 

17 Comments

  • Abana bibi ibyo ntago mubyemerewe
    ibyo ni iby’abantu bakuru. murekere aho basha na mwana usya aravoma

  • mureke abana bikundanire sha!nicyo gihe

  • musigeho mwabanamwe,ibyo bintu ni byapapa na ba mama si byanyu,mutegereze mwitonze igihe cyanyu kizagera.
    Ibyo ni amahano,mutzaba inkono zamennye inyama

  • Isi igiye gushira kweri ,abasenga nimunsenge kuko turi munsi yanyuma

  • abana bakuze!!ubwo basigaye bazi gukundana bigeze hariya se!!

  • so bakundana ntitwababuza nuburenganzira bwabo ariko mururwo rukundo hakabamo ubwenge butuma umuntu yiyubaha,ese ni ba ariku twereka hose nirihe banga bateze kuzagirirana.aho ntibazajya batubwira nuburyo byagenze sawa ni mugerageze kubagira inama.

  • Ndebera ibyo ba rugigana utari Ngabo badusigiye kweri ubu niwacu nuko barabiganye ntahandi babirahura uretse muri bariya bantu bafite uruhu nkurwimpinja zivutseuwo munsi,ibibi byose nibo babizana namwe rero ngo mwatanzwe. Mugire uburere muve kubazungu.

  • iriya ni design wangu ntabwo ari amafoto yabo ya original, ubwe koko ntimuba mubibona kabisa ko ari photoshop cs5

    ntabwo abantu baba celebres bajya bakora ibintu nkabiriya ahagaragara kandi bazi ko aba paparazzi baba ari benshi

  • ibi bintu ni bibi rwose, nabagira inama yo gukuraho iyi foto! umuntu ari kuyireba yihishe nk’uri gukora icyaha!! i think it is not goood at all

  • cg uri kureba udushegu!

  • muziko n’umujura batakimugaragaza bene kari kagene!umuseke mudufashe mukureho iriya foto y’urukozasoni kabisa,sibyiza nagato,niba ari na photoshop ntikwiye kujya kurubuga

  • Ariko se konshimye bamwe basinzira bakabura ibitotsi,abandi ngo bavakumunini kugera kurwesero icyuya mungofero wakora barrage none ababaterambere bo rurabateza bye bye imyenda?bikanze se ari adam na eva?na jack @rosa ntibigeze bakora ayamahano!gusa nubwana burimo.nshutizanjye tubirebe bitwigishe,ntibizabe iwacu

  • isi igez kure pe n akamaramazaaaa

  • yebabaw biry n ibik isi igiye gushira tuyibona

  • baramaze uzababara azajye aho bari abibabwire kubasebyase ntana resser passer mwibitseho murabona mwaba mufite mo iyihe nyungu? ariko rafiki azanjya abambwirira mwatuje kobafite ayabo ,wowe cynthia ko mperutse utazi guhina amagambo waba usigaye usoma agatabo kitwa gahinamagambo sawa komereza ho urihafi no guhina bible, emmyno sewera harya ngo ni kilolo ubwose waretse kwihugura mukinyarwanda waje kwigira kurubuga akazi keza mwiyemeje

  • uziko wa mwana ari serieux

  • ni bendane ni byiza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish