Digiqole ad

Buri minota 6 hari gupfa umwana muri Somalia

Byibura umwana umwe niwe witaba Imana buri minota 6, azize inzara yatewe n’amapfa akabije muri Somalia, ni ibyemejwe n’abatabazi bariyo kuri uyu wa gatandatu nimugoroba.

Arababara, Abdihakin Omar w'imyaka 3/ Photo thesun

Ibi bisobanuye ko abana 250 bari munsi y’imyaka itanu bapfa buri munsi, nkuko na UNICEF ishinzwe no gutabara abana ibyemeza, nyamara abayoboye Somalia bo bavuga ko inzara ivugwa muri Somalia ari IKINYOMA.

Bo bavuga ko hari “ukubura kw’imvura gusa” bakaba banashaka kubuza ko hinjizwa ibiryo byo gutabara abari kwicwa n’inzara.

Umuryango w’abibumbye (UN) nawo urashinjwa kugenda biguru ntege ku kibazo cya Somalia kuko muri iki cyumweru aribwo YEMEYE kandi IKEMEZA ko muri Somalia hari inzara idasanzwe mu gihe abantu bamaze igihe bicwa nayo.

Gusa nyuma y’uko UN yemeye iby’iyi nzara iri kwica abana b’Africa, nyuma y’agahenge bahawe n’amasasu ya Al Shabab n’abarwana nayo, ubu noneho UNICEF ngo igiye gutabara byihuse.

UNICEF ivuga ko ikeneye byibura Miliyoni 6 z’amapound yo gutabara mu gihe cy’amezi 6 ari imbere, abandi bati: “ amafaranga agura umukinnyi umwe nawe udakomeye muri shampionat y’umupira w’amaguru y’abongereza, niyo agiye gutabara ibihumbi by’abana muri Somalia?

Gusa uyobora UNICEF muri kariya karere k’ihembe ry’Africa avuga ko umuryango ayoboye ugiye gukora ibishoboka ukagera kuri buri mwana nkuko tubikesha thesun cyandikirwa mu Bwongereza.

JP Gashumba
Umuseke.com

 

3 Comments

  • bira babaje pe nkuwo mwana arazira iki? mana tabara

  • guys nimushaka mureek dusenge ibihe by’imperuka byageze!!

  • IMANA NITABARE ABASOMALI KANDI NABAKIJUGUNYA IBIRYO BABONEREHO ISOMO KUKO IMANA NTIYADUSHYIZE KU ISI KUGIRANGO BENEWACU BICWE NINZARA TWEBWE UMURENGWE UTUMEREYE NABI?TWIBUKEKO NATWE ABANYARWANDA HARI IBIHE NKABIRIYA TWANYUZEMO .BITYORERO NKABA MBONA LETA YATANGIZA INITIATIVE YOGUFASHA BARIYA BENE WACU BAMEREWENABI NIBUZE U RWANDA RUKAZA MUBIHUGU BYAMBERE KU ISI BYITABIRIYE GUFASHA SOMALIYA? IMANA IGUMYE YITE KULI IZONZIRAKARENGAGE!

Comments are closed.

en_USEnglish