Month: <span>July 2011</span>

Mayor wa Kandahar yahitanywe n’ abataliban

Mayor w’ umujyi wa Kandahar muri Afghanistan, Ghulam Haidar Hameedi yahitanywe n’ igitero cy’abiyahuzi , aho yari ari mu mubonano n’abahagarariye imiryango ibarizwa muri uwo mujyi. Amakuru ya BBC aravuga ko ubwo icyo gisasu cyaturikaga,  Bwana Hameedi yari  yari ari mu gikorwa cyo kuganira n’abakuru b’ imiryango ku birebana n’amasambu n’inyubako zo muri uwo mujyi […]Irambuye

Museveni araca Gatuna-Gatsata-Nyabugogo

Amakuru agera k’umuseke.com aturutse ahantu hatandukanye aratubwira ko President wa Uganda Museveni ubwo ari buze mu Rwanda ashobora guca ku mupaka wa Gatuna agafata umuhanda wa Nyacyonga, Gatsata, Nyabugogo mpaka mu mujyi wa Kigali. Amakuru agera k’umuseke kandi aratubwira ko Museveni ari bugere i Kigali kuri uyu wa gatatu, nubwo uruzinduko rwe mu Rwanda (Officially) […]Irambuye

Yavukanye intoki 14 n’amano 20

Mu gihugu cy’ubuhinde, umwana uzwi ku izina rya Akshat Saxena yinjijwe muri cya gitabo bandikamo abantu b’ibirangirire, cyangwa abaciye agahigo mu bintu bitandukanye ku isi “Guinness des Records” , kubera ibice by’umubiri yavukanye bidasanzwe. Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa internet zigonet.com, ngo se umubyara, yamwandikishije ku mbuga za internet nyuma yo kuvuka afite intoki 14, n’amano 20, […]Irambuye

Eric Nshimiyimana ari gushakwa n’ikipe yo muri aka karere

Nyuma yo kwirukanwa muri APR aho yari umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana ari gushakishwa n’ikipe yo muri aka karere. Eric wakiniye amavubi, Kiyovu Sport igihe gito, ndetse na APR,  aherutse guhagarikwa mu ikipe ya APR FC aho yamushinjaga gufatanya n’abakoresha amarozi ku mukino wahuje  u Rwanda n’Uburundi i Bujumbura, nubwo Eric we yemeza ko ibi ari […]Irambuye

Muhanga: Dominiko yateye Grenade nabi arafatwa

Umugabo w’imyaka 32 ukurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica akoresheje intwaro ndetse no kuba yarayitunze mu buryo bunyuranije n’amategeko, afungiye kuri station ya pilice ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga  yitwa Nyandwi Dominique.   Nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Spt Theos Badege avugako kuwa kabiri w’iki cyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo Nyandwi yashatse kwivugana […]Irambuye

Ishyingurwa rya Amy Winehouse se ati: “Ijoro ryiza mukobwa wanjye”

Kuri uyu wa gatatu nibwo habaye umuhango wo gushyingura umuririmbyi Amy Winehouse uherutse kwitaba Imana. Ise Mitch Winehouse yagize ati: “Ijoro ryiza mukobw awanjye. Sinzira neza” Mu muhango witabiriwe n’abantu bagera ku 150 mu majyaruguru ya London, wakozwe mu muco w’abayahudi ari nawo umuryango wa Mitch Winehouse ubarizwamo. Ise yavuze ko Amy mu minsi ye […]Irambuye

Umugore yaziritse umugabo ku karubanda kubera ubusinzi

Umushinwanakazi yihaniye umugabo we w’umusinzi, kubera igihe kinini umugabo ataha yasinze, amuzirikira ku karubanda nkuko tubikesha dailychili.com Abaturanyi nibo basanze nyamugabo azirikiye azirikiye umunyururu mu ijosi, umugore akimara kumuzirika yanditse akandiko agashira kuri icyo cyuma agira ati: “ntihagire umufungura” Umugore akaba yatangaje ko yari arambiwe ubusinzi uyu mugabo yari yaragize umwuga mugihe cy’imyaka itari mike […]Irambuye

Museveni azakora umuganda mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu

Mu ruzinduko rw’iminsi 4 President wa Uganda Yoweri Museveni azatangira mu Rwanda kuri uyu wa gatanu, azakorana igikorwa cy’umuganda na President Paul Kagame ku wa gatandatu nkuko itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ribizvuga. Museveni, uheruka mu Rwanda 2009,  agarutse  gushimangira umubano w’ibihugu byombi, no kureba uburyo ababituye bakungukira muri uyu mubano nkuko itangazo rikomeza. Uruzinduko […]Irambuye

Abapolisi bo mu bihugu 26 basuye Isange One Stop Centre

Kuri uyu wa kabiri i kigo ISANGE ONE STOP CENTRE cyasuwe n’abapolisi basaga 26 baturutse mu bihugu 21 byo ku migabane y’isi itandukanye. Aba bapolisi baturuka mu bihugu by’i Burayi, mu birwa bya Calaibe, Africa ndetse no mu burasirazuba bwo hagati (Middle East) bari guhugurirwa i Nyakinama mu karere ka Musanze ku bijyanye n’ihohoterwa rushingiye […]Irambuye

Ese u Rwanda rukoronije intara za Kivu zombi?

Inkuru yatangajwe na radio KPFA ivugira kuri 94.1 mu mujyi wa Berkeley, Leta ya California muri USA iremeza ko u Rwanda rwigaruriye cyangwa rukoroniza intara za Kivu y’amajepfo n’iy’amajyaruguru. Mu nkuru y’iminota 3 yakozwe n’umunyamakuru Ann Garrison avuga ko u Rwanda rwifuje cyane gufata intara za Kivu zombi ngo zomekwe ku Rwanda. Ashingiye kuri film […]Irambuye

en_USEnglish