Month: <span>May 2011</span>

Urubanza rwa Ignace Murwanashyaka

U Budage bwatangiye kuburanisha Ignace Murwanashyaka ku byaha byibasiye inyokomuntu Kuri uyu wa 3 Urukiko rwo mu Budage rwatangiye kuburanisha uwahoze ari umuyobozi w’umutwe wa FDLR Ignace Murwanashyaka hamwe n’umwungirije Straton Musoni, bombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye inzirakarengane z’abasivile n’ ’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Repubulika iharanira demokarasi ya  Congo. Photo: Urubanza rwa Ignace […]Irambuye

Chorale JEHOVAH JIREH ni bantu ki?

Choir JEHOVAH-JIREH CEP-ULK evening  igiye gusohora DVD  nomero yayo ya mbere tariki 22/05/2011 mu Kanserege-KACYIRU-ADEPR. Iyi chorale yavutse mu 1998 ari abaririmbyi 15 itangiranye na CEP ULK (umuryango w’apantekote biga muri za kaminuza n’amashuri makuru b’itorero ADEPR), ikora umurimo w’Imana kandi ikawukora mu gihe ubona bigoranye cyane ku buryo usanga bafite iminota 20 (mu kiruhuho […]Irambuye

Bush yasuzuguye ubutumire bwa Obama

George W Bush yanze kwitabira ubutumire bwa President Obama muri gahunda ibera kuri Ground Zero kuri uyu wa kane mu rwego rwo kwishinira urupfu rwa Bin Laden. Obama ngo yari yatumiye Bush muri uyu muhango uza kubera hariya hahoze imiturirwa ya World Trade Center, yashwanyagujwe na Al Quaeda ya nyakwigendera Bin Laden, gusa umuvugizi wa […]Irambuye

Man United isanze Barca kuri Final ya CL

Mu mukino utayigoye, ikipe ya Manchester United yabonye Ticket yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions ligue itsinze Shalke 04 ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura waberaga Old Trafford i Manchester. Umukino ubanza ikipe ya Manchester ikaba yari yatsindiye Shalke 04 mu budage ibitego 2-0. Muri uyu mukino wo kwishyura umutoza Sir Alexander Charpman […]Irambuye

Libya:Ikurikiranwa ryaba Nyirabayazana

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’ i La Haye mu gihugu cy’ubuholandi (CPI), Luis Moreno-Ocampo aratangaza ko mu byumweru bicye biri imbere hazasohoka impapuro zita muri yombi (mandats d’arrêt) abanyalibiya batatu bigaragara ko aribo ntandaro y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gihugu cya Libya. Luis Moreno-Ocampo yatangaje ko ibi bishingirwa ku bimenyetso byakusanyijwe mu iperereza yatangije mu […]Irambuye

Kiyovu yihanangirije Rayon ya Ntagwabira

Police nayo inyagira Etincelles Ku munsi wa 17 wa shampionat y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, umukino wari utegerejwe cyane ni uwahuje Rayon Sport na Kiyovu sport. Warangiye Kiyovu itsinze Rayon 2-1. Aba bakeba b’igihe kinini bari bahuriye kuri stade amahoro umukino watangiye saa 17h30, amakipe yombi akaba yari aziranye cyane haba ku ruhande rw’abakinnyi cyangwa […]Irambuye

Arsenal: Ikirango n’umwenda bishya

Arsenal Yashize ahagaragara ikirangantego cyayo gishya mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 125 ishize ishinzwe ikipe Arsenal yashyize ahagaragara ikirangantego gishya ndetse n’umwenda mushya. Photo: Ikirango gishya cy’ikipe ya Arsenal mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 Iyi kipe ya Arsenal ngo uyu mwambaro mushya ni uwo […]Irambuye

Amaraso mashya mu miturire

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe gutunganya imiturire kiravugako kije kugira inama leta muri gahunda zose zijyanye n’ imiturire hagamijwe guca akajagari kakigaragara mu mijyi itandukanye mu gihugu. Muri gahunda ikigo gishinzwe gutunganya imiturire gifite yo guhura n’ abafatanyabikorwa bacyo batandukanye, kuri uyu wa gatatu cyahuye n’ abo mu mugi wa Kigali mu rwego rwo kubasobanurira politike […]Irambuye

Isuku nke kubatwara abagenzi

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kugira isuku. Kigali – Kugira isuku ni imwe mu ntego u Rwanda rushyize imbere. Nyamara nubwo  bimeze bityo hari aho usanga iyi gahunda itubahirizwa. Urugero ni nk’abamotari bakorera hirya no hino mu gihugu, aho bamwe muribo bashinjwa kugira isuku nke. Photo: Ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku ipikipiki Ishami rya police rishinzwe […]Irambuye

Umwirabura arifuza kuyobora ubufaransa

Patrick Lozes yavukiye muri Benin aziyamamaza kuyobora france Uhagarariye amashyirahamwe y’abirabura baba mu Bufaransa Patrick Lozès azahatana n’abandi baziyamamariza kuyobora Ubufaransa mu 2012 Ukuriye ihuriro ry’amashyirahamwe y’abirabura baba mu gihugu cy’Ubufaransa (Conseil représentatif des associations noires,Cran) ariwe Dr. Patrick Lozès, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters kuri iki gicamunsi ko azahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba […]Irambuye

en_USEnglish