Digiqole ad

Isuku nke kubatwara abagenzi

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kugira isuku.

Kigali – Kugira isuku ni imwe mu ntego u Rwanda rushyize imbere. Nyamara nubwo  bimeze bityo hari aho usanga iyi gahunda itubahirizwa. Urugero ni nk’abamotari bakorera hirya no hino mu gihugu, aho bamwe muribo bashinjwa kugira isuku nke.

Photo: Ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku ipikipiki

Ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikaba ryibutsa abatwara ibinyabiziga kuzuza inshingano basabwa ndetse ikavugako hari ibihano biteganyirijwe umuntu utazubahiriza iyi gahunda.

Nubwo polisi ishinzwe kugenzura umutekano wo mu muhanda ivuga ibyo, iyo ugendagenda hirya no hino mu mujyi wa Kigali usanga henshi mu hagaragarira ijisho harangwa n’isuku.

Nyamara rimwe na rimwe mu gihe ugiye gutega imodoka cyangwa moto usanga akenshi isuku muri ibi binyabiziga ikiri nke. Aha twavuga nk’iyo urebye zimwe muri kasike abamotari baha abagenzi, akenshi usanga abagenzi binubira, kubera umwanda zifite, ikindi abagenzi bagarukaho n’isuku ku mwenda no ku mubiri usangana abamotari, tutirengagije n’ibyo byuma batwaraho abagenzi biba bidasukuye.

Abagenzi ndetse na bamwe mu bamotari  bavugako nabo icyo kibazo bakibona ndetse bakanasaba inzego zibishinzwe kugishakira umuti. Nubwo batemeye gutangariza Umuseke.com amazina abo twavuganye nabo baragira icyo bavuga ku isuku ikiri nke mu batwara ibinyabiziga.

“Kuri moto hari aho usanga kasike zimeze nabi kabisa, zifite umwanda zinanuka ariko si kuri bose!.’’ ibi n’ibitangazwa n’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 35 Umuseke.com yasanze ahategerwa bus kwa Rubangura.

Umumotari twasanze kuri ligne ya Sonatube yagize ati :  « iki kibazo natwe mu batwara hari abakigira, ujya kubona ukabona umuntu aguparitse iruhande, wareba imyenda yambaye, wareba kasike ukabona ni ikibazo ».

Undi ati : « umwanda urahari hari abantu bakora amanywa n’ijoro ugasanga no kubona umwanya wo gufura ntawo no gukaraba ugasanga ubwe adakaraba ku buryo akwegera ugira ikibazo ! »

Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Cheif Spt. Vincent Sano, we arasaba abatwara ibinyabiziga kunoza imikorere yabo bakira neza ababagana, ndetse bakanagira n’isuku kuko utazabyubahiriza azahabwa ibihano bigenwa n’itegeko.

Muri iyi gahunda yo kugira isuku ku batwara ibinyabiziga, hari ingamba zihari zo gutanga imyambaro isa ku batwara ibinyabiziga bitandukanye, buri wese akazagenerwa imyambaro 2 yo guhinduranda, Chief Spt. Sano akaba avuga ko iyi myambaro izafasha mu gukurikirana isuku yabo.

Claire U.
Umuseke.com

en_USEnglish