Digiqole ad

Amaraso mashya mu miturire

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe gutunganya imiturire kiravugako kije kugira inama leta muri gahunda zose zijyanye n’ imiturire hagamijwe guca akajagari kakigaragara mu mijyi itandukanye mu gihugu.

Muri gahunda ikigo gishinzwe gutunganya imiturire gifite yo guhura n’ abafatanyabikorwa bacyo batandukanye, kuri uyu wa gatatu cyahuye n’ abo mu mugi wa Kigali mu rwego rwo kubasobanurira politike ihari y’ imyubakire, ibijyanye n’ amategeko y’ imyubakire n’ ibindi.

Photo: Biryogo na Nyarutarama

Imwe mu nshingano ikomeye iki kigo gifite ngo harimo kugira inama leta muri gahunda zose zijyanye n’ imiturire nk’ uko bisobanurwa na Marara Camille ushinzwe igenamigambi n’ iterambere ry’ imijyi muri icyo kigo. Yagize ati: “ ahanini mu mijyi yacu hagaragara utujagari kubera ko nta genamigambi rihamye rihari, twe rero tuzafatanya n’ inzego zihari kugirango ibyo bintu binozwe, n’ ahari amakosa menshi agende akosorwa”.

Ku bijyanye n’ ikibazo gikunda kuvugwa cy’ uko kubona ibyangombwa byo kubaka iki kigo kiravuga ko kidafite mu nshingano zacyo gutanga ibyo byangombwa, nyamara kikavuga ko kizafasha uturere mu kurushaho kunoza gahunda bagenderaho mu gutanga ibyo byangombwa.

Iyi gahunda yo guhura n’ abafatanyabikorwa harimo abayobozi b’ uturere, abayobozi mu by’ imyubakire, societe sivile, abikorera cyayitangiriye mu ntara y’ uburasirazuba, gikomereza mu ntara y’ amajyepfo kuri uyu wa gatatu  kikaba cyari mu mujyi wa Kigali.

Jean Noël Mugabo
Umuseke.com

en_USEnglish