Digiqole ad

Kiyovu yihanangirije Rayon ya Ntagwabira

Police nayo inyagira Etincelles

Ku munsi wa 17 wa shampionat y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, umukino wari utegerejwe cyane ni uwahuje Rayon Sport na Kiyovu sport. Warangiye Kiyovu itsinze Rayon 2-1.

Aba bakeba b’igihe kinini bari bahuriye kuri stade amahoro umukino watangiye saa 17h30, amakipe yombi akaba yari aziranye cyane haba ku ruhande rw’abakinnyi cyangwa ku batoza Jean Marie Ntagwabira na Baptista Kayiranga. Ikipe ya Kiyovu ikaba yatangiye igaragaza ko irusha Rayon imbaraga.

Kabishi, Muhayimana Theoneste, Tumaini Ntamuhanga, Lomami Marcel, Nizigiyamana Karim (makenzi) aba bose ni abakinnyi ku mpanmde zombi bakinnye muri aya makipe yombi kandi babanje mu kibuga, bivuzeko aya makipe yari aziranye.

Igice cyambere cyarangiye aya makipe anganya 1-1, ah oba myugariro baya makipe aribo bitsinze ibyo bitego, igitego cy’intsinzi ya Kiyovu  cyabonywe na Theoneste Muhawenimana birangira Kayiranga Baptista atsinze umukino we wambere nkumutoza wa Kiyovu.

Muhanga yagoye cyane APR

I Muhanga ho AS Muhanga ya nyuma ku rutonde yari yakiriye APR FC yambere, umukino wagoye cyane ikipe ya APR kuko ikipe ya Muhanga yari yihagazeho cyane imbere y’abafana bayo. Mu gice cya Kabiri nibwo Kwizera Ernest yahaye intsinzi ikipe ye ya APR birinda birangira ari 1-0. Umukinnyi witwa Kalisa akaba yitwaye neza kuburyo bugaragara.

Ikipe ya Police nayo yanyagiye Etincelles ibitego 7-1, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye ari 1 cya Etincelles. I Musanze ho ahari kubera umukino wayo na Mukura VC wasubitswe kubera imvura nyinshi.

Uko byagenze :

Police 7 – 1 Etincelles (Kagere Meddy, Gashugi Abdoul 3, Lomami andré na Twagizimana Fabrice nibo batsindiye Police)

Muhanga 0 – 1 APR

La jeunesse 1 -1 AS Kigali

Rayon S. 1 – 2 Kiyovu

Amagaju 0 – 1 Marines

Musanze vs Mukura (yasubitswe kubera imvura)

JM Ntagwabira w'ingofero na staff ye
JM Ntagwabira w'ingofero na staff ye
Kayiranga Baptista i buryo asoma umukino
Kayiranga Baptista i buryo asoma umukino
Myugariro ba Kiyovu bahagaze neza umukino wose
Myugariro ba Kiyovu bahagaze neza umukino wose
Mu Ruhango (muri 16,17) kwa Rayon biba bishyushye
Mu Ruhango (muri 16,17) kwa Rayon biba bishyushye

I Muhanga

Kwizera Ernest wahaye itsinzi APR
Kwizera Ernest wahaye itsinzi APR
Abafana ba Muhanga bari babukereye
Abafana ba Muhanga bari babukereye
Muhanga yabanje kwihagararaho
Muhanga yabanje kwihagararaho

Photos/ umuseke.com

Paisir N

umuseke.com

 

3 Comments

  • ni byiza gushyiraho amaphoto gusa nimwongere ubuhanga bwo kuyafata

  • kiyovu mutwitege twaje tuje,ubungubu gahunda ni ibikombe gusa gusa

  • Aba Rayon twihangane kandi duhe igihe umutoza Ntagwabira azahindura byinshi rwose kandi azatugeza kure nitumuha igihe.football is a game habamo gutsinda,gutsindwa no kunganya.

Comments are closed.

en_USEnglish