Digiqole ad

Arsenal: Ikirango n’umwenda bishya

Arsenal Yashize ahagaragara ikirangantego cyayo gishya mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 125 ishize ishinzwe ikipe Arsenal yashyize ahagaragara ikirangantego gishya ndetse n’umwenda mushya.

Photo: Ikirango gishya cy’ikipe ya Arsenal mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125

Iyi kipe ya Arsenal ngo uyu mwambaro mushya ni uwo uzambara ubwo izaba ikinira iwayo muri Season itaha, uwo mwenda ukaba ukubiyemo ibiranga ikipe ya Arsenal ndetse n’amateka yayo mu myaka 125 imaze ishinzwe.

Tubibutse ko ikipe ya Arsenal yashinzwe mu w’1886 ihabwa yitwa “The Royal Arsenal”. Nkuo kuri uyu mwambaro mushya hagaragaraho ibibabi 15 ibusomo kw’iki kirangantego bisobanuye imigabane y’abantu 15 yatanzwe n’abagabo 15 ubwo bashingaga iyi kipe, bikanagaragaza kandi ingufu z’ikipe.

Alexandre Songo Umukinnyi wa Arsenal mu mwambaro mushya
Alexandre Song Umukinnyi wa Arsenal mu mwambaro mushya

 

Ibindi bibabi 15 biri iburyo bw’ikirangantego byibutsa abashinze iyi kipe uburyo bahuriraga ahitwa The local Royal Oak Pub. Hasi kandi kuri iki kirangantego cya Arsenal handitseho intego (Motto) igira iti: “Forward” ndetse hanagaragara amatariki y’iyi sabukuru ariyo 1886 na 2011 ku mpande zombi z’umwenda.

Uyu mwenda uranavugwaho ko woroherereye kugipimo cya 13% kurusha uwarusanzwe ibi bazatuma hataba gututubikana icyuya ku bakinnyi.

Tubibutse ko ikipe ya Arsenal ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 67  aho iya mbere ar Man U ifite amanota 73, igakurikirwa na Chelsea ifite amanota 70 ku rutonde rwa shampiyona y’ubwongereza Premiership.

 

Umuseke.com

3 Comments

  • Imikinire mishya bite?

  • kabisa mushake nabandi bakinnyi dutangire tuntware ibikombe natwe

  • Nonese ko nta mafoto mbona? is it my browser’s problems? or s.th else???
    Mumbwire mwa basomyi mwe!!!

Comments are closed.

en_USEnglish