Digiqole ad

Libya:Ikurikiranwa ryaba Nyirabayazana

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’ i La Haye mu gihugu cy’ubuholandi (CPI), Luis Moreno-Ocampo aratangaza ko mu byumweru bicye biri imbere hazasohoka impapuro zita muri yombi (mandats d’arrêt) abanyalibiya batatu bigaragara ko aribo ntandaro y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gihugu cya Libya.

Luis Moreno-Ocampo yatangaje ko ibi bishingirwa ku bimenyetso byakusanyijwe mu iperereza yatangije mu gihugu cya Libiya, hagamijwe kureba ababa bihishe inyuma y’ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage.

Gusa ariko Luis Moreno-Ocampo, ubwo yari imbere y’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, akagezaho ibikubiye muri rapport ye ya mbere igaragaza uko ubwicanyi bukorwa muri Libiya, ntiyahise ashyira ku mugaragaro amazina y’abo bantu batatu bagiye gushyirirwaho impapuro zibata muri yombi.

Umushinjacyaha Luis Moreno-Ocampo yagize ati : ‘Hakurikijwe ibimenyetso byakusanyijwe kugeza kuri uyu munsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu byarakozwe kandi binakomeje gukorwa muri Libiya, abari inyuma yabyo byumwihariko tuzashyiraho impapuro zo kubahagarika vuba aha

Ocampo anavuga ko kugeza ubu, ibi bimenyetso bigaragaza ko ingabo zishyigikiye Colonel Moammar Kadhafi, ku buryo buteguye neza zirasa ku bigaragambya kandi nta mbunda baba bafite. Anongeraho ko izi ngabo za Kadhafi uburyo zikoresha zirasa ku bigaragambya mu mahoro ari bumwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Luis Moreno-Ocampo akaba yaranasobanuriye akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye ko amakuru bafite kugeza ubu agaragaza ko abaturage bo mu murwa mukuru Tripoli ndetse no mu bindi bice bigenzurwa n’ingabo za Kadhafi, bakoje gufatwa bugwate bagakorerwa ibikorwa by’itotezwa ndetse no kwicwa.

Akanama k'umuryango w'abibumbye kumva Okampo

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

1 Comment

  • uru rukiko kuki rwibasiye abanyafurika gsa buriya nibo bafite ibyaha kurusha abandi?insina ngufi we!

Comments are closed.

en_USEnglish