Month: <span>May 2011</span>

La Roja: El Clasico zateje umwuka mubi

Mu gihe bitegerejwe ko hagati ya Barca na Real haza kugira ibererekera indi kuri  uyu wa kabiri mu mikino y’igikombe cy’uburayi, aya makipe yombi yatangiye  kuvugisha menshi abayakurikiranira hafi. Barcelona niyo izaba ikinira iwayo i Camp nou ndetse inahagaze neza kuko umukino ubanza yatsinze Real Madrid ibitego  2 bituma José Mourinho azajyayo yikandagira. Mu mihanda […]Irambuye

Mariah Carey yibarutse impanga

Ku isabukuru y’umunsi w’ubukwe bwabo we na Nick Cannon nibwo Mariah Carey yamubyariye abana b’impanga umwe w’umukobwa n’umuhungu. Umuvugizi wa Mariah Carey, Cindi Berger niwe watangaje ko aba bana uwaje mbere ari umukobwa wavukanye ikiro kimwe na 100g naho umuhungu avukana ikiro 1 na 200g. Nick Cannon yagize ati: “Mimi yampaye impano ntazibagirwa ku munsi […]Irambuye

Ashley Cole agiye gukorana na Jay Z

Uyu myugariro wa Chelsea yegereye Jay-Z ngo bavugane uburyo yamwinjiza muri business ya muzika. Ashley Cole ngo ntabwo yifuza kwinjira muri muzika afata Micro cyangwa ajya imbere y’abantu kuririmba ahubwo ngo arashaka gushoramo utwe. Gusa Jay Z nawe ngo yaba yifuza gushora mukwamamaza ibikorwa bye mu mupira w’amaguru cyane cyane mu bwongereza aho ukunzwe cyane […]Irambuye

Haiti:Police y’u Rwanda mu muganda

Inkuru dukesha ikinyamakuru www.in2eastafrica.net aratubwira ko abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Haiti, bigishije ndetse banatangiza igikorwa cy’umuganda muri iki gihugu. Aba bapolisis babanyarwanda baherereye mu mujyi wa Jeremie, bagitangira iki gikorwa umubare munini wabatuye uyu mugi bahise baza kwifatanya nabo mu bikorwa byo gusukura imihanda. Umwe mubatuye uyu mujyi wa […]Irambuye

Igihangane mu iteramakofe yitabye Imana

Mu ijoro ryakeye umusaza wateye amakofi mu baremereye  Sir Henry Cooper yitabye imana ku myaka 76 mu nzu y’umuhungu we ahitwa Oxted mu bwongereza. Uyu mwongereza yabaye rurangiranwa mu marushanwa y’iteramakofi yo kumugabane w’uburayi ndetse no mu mikino Olymipic, akaba azwi cyane nkuwatuye hasi n’ikofi (Knockdown) igihangange Mohamed Ali mu 1963 ubwo yarakitwa Cassius Clay. […]Irambuye

Osama Bin Laden yarashwe arapfa

Osama Ben Laden yarashwe n’ingabo idasanzwe (Special Force) ya America muri Pakistan ahita apfa nkuko byamejwe na president Barack Obama kuri CNN dukesha iyi nkuru. Obama yemeje ko nyuma y’imirwano yamaze iminota 40 ari nayo uyu mugabo yarasiwemo, ngo haba hanarashwe umwe mu bahungu be bakuru. Izi ngabo za America zabashije no gufata umurambo wa […]Irambuye

Uko amanota azatangwa muri Salax Awards

Mu gihe habura iminsi mike ngo igikorwa cya SALAX AWARDS kibere kuri stade nto ya Kigali, kuri ubu ibizagenderwaho mu guteranya aman0ta kugirango haboneke uhabwa igihembo cya SALAX AWARDS edition ya 3 byagiye ahagaragara. Kohereza ubutumwa bugufi binyuze kuri telefoni aho abakunzi b’umuziki batora abahanzi bakunda bizahabwa agaciro ka 40%, Gutorera kuri internet bizahabwa agaciro […]Irambuye

Barasabwa kugira uruhare mu bibakorerwa

Abasigajwe inyuma n’amateka barasabwa kugira uruhare mu bibakorerwa- Senateri Ayinkamiye Nyamagabe – Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2011, Ayinkamiye Speciose, umusenateri mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda, yasuraga imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe, yabasabye kujya bagira uruhare mu bikorwa bibakorerwa  byose bigamije iterambere no […]Irambuye

Huye: Urwibutso rushya umwaka utaha

Huye, umwaka utaha bazaba bafite urwibutso rujyanye n’igihe Kuri uyu wa  Gatandatu umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu  imari n’amajyambere yavuze ko  umwaka utaha akarere ka Huye kazaba gafite Urwibutso rw’inzirakarengane za jenoside. Ibi Mutwarasibo yabitangaje ku wa 30 Mata 2011 ubwo bari mu muhango wo kunamira inzirakarengane zaguye  mutugari twa Matyazo na Ngoma […]Irambuye

en_USEnglish