Chorale JEHOVAH JIREH ni bantu ki?
Choir JEHOVAH-JIREH CEP-ULK evening igiye gusohora DVD nomero yayo ya mbere tariki 22/05/2011 mu Kanserege-KACYIRU-ADEPR.
Iyi chorale yavutse mu 1998 ari abaririmbyi 15 itangiranye na CEP ULK (umuryango w’apantekote biga muri za kaminuza n’amashuri makuru b’itorero ADEPR), ikora umurimo w’Imana kandi ikawukora mu gihe ubona bigoranye cyane ku buryo usanga bafite iminota 20 (mu kiruhuho cya saa moya n’igice z’ijoro) bakora repetition kabiri mu cyumweru ariko nyuma yo gusohora CD-AUDIO tariki 25/07/2010 bagiye gusohora album ya mbere ya mashusho yitwa “Ingoma ya Kristo ntizahanguka” tariki 22/05/2011.
Photo: Abagize Chorale Jehovah Jireh CEP ULK Evening
Andi makorari yatangiye mbere yayo kandi akomeye byarayagoye aha rero ugasanga mu bwitange bwabo kandi usanga bakora koko kuko hafi buri kwezi kubera gukundwa iba yasohotse mu butumire bwinshi ihorana kandi bafite na masomo menshi doreko abeshi ari abakozi biga n’ijoro byatumye twegera bamwe mu bayobozi bayo twifuza kubabaza uburyo bagiye gusohora iyi album aho bakuye ubushobozi batubwira ko hamwe no gusenga Imana yabafashije kandi ko hari na bakuru babo baba bararangije bayi ririmbagamo kdi bayiba inyuma kandi n’ubuyobozi bwa ULK nabwo bukabafasha mu kubaha aho bakorera.
Bikorimana aloys ni dirigeant wa JEHOVAH-JIREH ati: “Imana gusa niyo ibikora kuko bo ntacyo twakwishoboza gusa kwegera Imana dusenga nibyo bitugejeje kuri uru rwego”.
Iyi korale kandi niyo yegukanye umwanya wa 4 mu irushanwa ryateguwe NA RADIO UMUCYO “UMUCYO GOSPEL AWARD” nyuma y’ibihangange bya makorali mu Rwanda. Iyi korale JEHOVAH-JIREH bakunda kumenyera ku ndirimbo (kugira ifeza n’ibyiza kuri jye, no kubaho neza nabyo n’ibyiza ariko uzandindire ubugingo kugeza iherezo ryanjye) ikaba ihamagarira abantu bose kuzaza mu gitaramo cyo gushyira dvd y’amashusho ku mugaragaro.
Muri icyo gitaramo JEHOVAH-JIREH ifatanya na korale ijwi ry’Umwami Yesu (ADEPR KACYIRU) hamwe na korale BARAKA (ADEPR NYARUGENGE) saa saba n’igice (13h30) kuri ADEPR KACYIRU bita mu Kanserege (hafi y’aho akarere ka Gasabo gakorera).
Umuseke.com
6 Comments
Imana, ibafashe kuko umurimo si uwanyu!
Erega iyo ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.
Imana iza dufasha kdi urugamba rwokurwana na satani nti rurarangira birakwiriyeko twese dufatanya abizera twese Yesu ari kungoma
Uru rubuga turarukunda cyane ariko iyo mutangiye kubwiriza twumva muvanze cyane! nonese mwazarugize gospel nka isange.com bikarangira ubundi mukadukorera urundi rw’ amakuru cyangwa se vise versa?
Nimutavangura ubuzima busanzwe n’ ubuzima spirituelle birabayobeye burundu.
Hello my friend,i like your blog very much ^^ i hope you will add facebook website badge on your blog Regards ADI
pretty valuable stuff, overall I imagine this is worthy of a bookmark, thanks
Ntabwo bizabuza bakunda uru rubuga kurukunda kuvuga yuko bashyiraho gahunda zimana bakoze nabi? cg wowe uzashinge urwawe rutarimo gahunda zimana kd nzik yuko utanabishobora amagambo asenya ntayo dukeneye kuri iyi web bigucanze uazshinge urwawe gusa Big up for UM– USEKE.
Comments are closed.