Digiqole ad

Bush yasuzuguye ubutumire bwa Obama

George W Bush yanze kwitabira ubutumire bwa President Obama muri gahunda ibera kuri Ground Zero kuri uyu wa kane mu rwego rwo kwishinira urupfu rwa Bin Laden.

Obama ngo yari yatumiye Bush muri uyu muhango uza kubera hariya hahoze imiturirwa ya World Trade Center, yashwanyagujwe na Al Quaeda ya nyakwigendera Bin Laden, gusa umuvugizi wa George Bush yatangaje ko Bush ataza kuhaboneka.

David Sherzer umuvugizi wa Bush yagize ati: “Bush yishimiye ubutumire bwa Obama ariko ntazaboneka kuko yifuza kutongera kwigaragaza mu bantu benshi cyane

Umuvugizi wa White House ibiro bya president Obama yavuze ko bakiriye ukutaboneka kwa Bush ariko ngo bari gushimishwa niyo aza kwifatanya na Obama i New York.

Obama arasura hariya hahoze ariya mazu maremare, ubu bahita Ground Zero, akaza no kubonana n’imiryango yaburiye ababo muri biriya bitero byo ku wa 9/11/2001.

Uru rugendo rwa Obama i Newyork rukaba ruza kuba ari no mu rwego rwo kwishimira igikorwa cyo kwivugana umwanzi wa mbere w’amerika Osama Bin Laden cyakozwe mw’ijoro ryo kucyumweru muri Pakistan.

Obama kandi ngo yatumiye Bill Clinton ariko ngo nawe ashobora kutahaboneka kubera gahunda ze nyinshi.

Ngo nubusanzwe harimo akantu

Umuseke.com

7 Comments

  • Yahageraga se ngo amuhe iki? Narorere. Buriya bagize ishyari kuko ingoma ya Obama ariyo ikoze akazi ko kwica umwanzi bananiwe igihe bategekaga. Ubwishongozi bw’abazungu! Umwana ufita amaraso y’umwirabura yamwiboneye , aramwivugana, atahanye inka y’ubumanzi Obama yo gahora ku ngoma!

  • Ni imihari.

  • ubundi se hari imana yaribuzane?uretse ko ari n’uburenganzira bwe kwitabira ubutumire cyangwa kubyihorera,nta tegeko rimuhana

  • Ibyo namashyari ariko se ubundi narorere kuko nubundi ntampamvu yo kuza kuko atanaje ntabwo ibikorwa bya obama byabura gukomeza!!

  • kagame subiza ibibazo maze ndebe ko biyahura ndagushyigikiye PEACE.

  • ARIKO ARI WOWE WAHABONEKA, BAMURWANYAGA BAVUGA NGO NI UMUSIVILI NGO NTAZASHOBORA INTAMBARA YA IRAK NA AFGANTAN, NONE ACYUYE INGABO AMAHORO ARABONEKA MURI IRAK, YIVUGANYE UWARI WARABABIJIJE ICYUYA NONE KUBERA IKIMWARO NGO BATAGARAGARA NGO NTIBAZABONEKA. UBUNDI SE YABA ARI OBAMA WAYOBORAGA ICYO GIHE ABANYAMERIKA BABA BARISHWE NA BEN LADEN ICYABO KO ARI AMASHYARI

  • Ewega mwa bagabo mwe…Niko ko mbona ari imihari gusa ra? Gusa nawe isoni zakwica pe…Uzi kuyoberwa gukora akantu hakaza undi mugabo akagukorera kandi ari abiri kuri abiri? yoboboboooooo Nanjye ntaho najya kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish