Digiqole ad

Urubanza rwa Ignace Murwanashyaka

U Budage bwatangiye kuburanisha Ignace Murwanashyaka ku byaha byibasiye inyokomuntu

Kuri uyu wa 3 Urukiko rwo mu Budage rwatangiye kuburanisha uwahoze ari umuyobozi w’umutwe wa FDLR Ignace Murwanashyaka hamwe n’umwungirije Straton Musoni, bombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye inzirakarengane z’abasivile n’ ’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Repubulika iharanira demokarasi ya  Congo.

Photo: Urubanza rwa Ignace Murwanashyaka

Ikinyamakuru Lemonde ku rubuga rwacyo rwa internet  cyanditse  ko Ignace Murwanashyaka hamwe na Straton Musoni bakurikiranyweho  kuyobora umutwe w’iterabwoba, ikindi kandi  bakaba bakurikiranweho ibyaha 26 byibasiye inyoko muntu, ibyaha 39 by’intambara byakozwe n’umutwe wa FDLR mu mwaka 2008 na 2009  mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya  Congo .

Mu gihe cy’isaha imwe yamaze asobanura, umushinjacyaha yagaragaje uburyo ibyo byaha byakozwe na Ignace Murwanashyaka hamwe na Straton Musoni bari mu Budage, avuga ko bategetse bakanayobora ubwo bwicanyi bifashishije ikoranabuhanga ririmo telefoni, email, n’ibiganiro byatanzwe ku maradio atandukanye. Ibimenyetso by’ibyaha kandi abo bagabo bombi baregwa birimo uduce two mu majyaruguru n’amajyepfo ya Kivu ahabereye, ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 200, gufata ku ngufu, ubusahuzi no gushyira abana mu gisilikare.

Umushinjacyaha w’urukiko rwa Stuttgart mu Budage yavuze ko ibyo byaha byose abo bagabo bombi bakurikiranyweho bigaragaza uburemere n’uruhare bagize muri ubwo bwicanyi n’intambara yakorewe Kongo-kinshasa.

Uru rubanza rwasubitswe mu gitondo nyuma y’ubusabe bwinshi bw’abunganira abaregwa ariko perezida w’urukiko yategetse ko ruzakomeza.Abatangabuhamya bashinja muri uru rubanza bagera kuri 80. Uru rubanza rwa Ignace Murwanashyaka hamwe n’umwungirije Straton Musoni nirwo rubanza rwa mbere, ruburanishijwe n’inkiko zo mu Budage ku byaha nk’ibyo. Abo bagabo bombi bakaba baratawe muri yombi mu kwezi kwa 11 hari mu w’2009.

Umunyamabanga mukuru  wa Loni, Ban Ki-moon, akaba yishimiye ko ubudage  bwafashe icyemezo cyo gushyikiriza ubushinjacyaha bariya bagabo babiri bari bari ku rutonde rw’ abashakishwa n’imiryango mpuzamahananga . kuri we ngo ibi bishobora  kongera umutekano wisumbuye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya  Congo .

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

2 Comments

  • Iki kigabo ubundi bari bakwiye kugikanira urugikwiye. kuki muri Bible bavuga ngo abicishijwe inkota nabo bazayicishwa? yego sinshaka ko ariyo bamwicisha, ariko wenda bashyireho nk’gasereri!

  • bitinde bitebuke aba bagabo bazaryozwa amabi bakoze byanze bikunze.

Comments are closed.

en_USEnglish