Digiqole ad

Umwirabura arifuza kuyobora ubufaransa

Patrick Lozes yavukiye muri Benin aziyamamaza kuyobora france

Uhagarariye amashyirahamwe y’abirabura baba mu Bufaransa Patrick Lozès azahatana n’abandi baziyamamariza kuyobora Ubufaransa mu 2012

Ukuriye ihuriro ry’amashyirahamwe y’abirabura baba mu gihugu cy’Ubufaransa (Conseil représentatif des associations noires,Cran) ariwe Dr. Patrick Lozès, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters kuri iki gicamunsi ko azahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu 2012  mu Bufaransa.

Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru Reuters yagize ati :” Ndemeza ko nzaba umukandida mu matora yo mu 2012  kugirango nshimangire ijwi, amahame n’imishinga byihutirwa muri iki gihe.”

Ibi biruzuza amakuru yari yasohotse ku rubuga rwa Internet rw’ikinyamakuru Nouvel Observateur rwitwa (www.nouvelobs.com) rwari rwatangaje kwiyamamaza k’uriya Patrick Lozès.

Lozès wahoze ari mu nama y’igihugu y’ishyaka riharanira kwishyira ukizana(UDF) yanditse igitabo kivuga ibijyanye no kwiyamamaza kwe, ikigitabo “Candidat, et pourquoi pas ?”, uwacishiriza yavuga « Umukandida, kuki bitashoboka ? » kizasohorwa n’inzu isohora ibitabo mu Bufaransa yitwa Editions du Moment.

Patrick Lozès ufite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu bijyanye n’ubuvuzi (Pharmacie), ku myaka 46 y’amavuko; akaba yaravukiye muri Bénin ku mugabane w’Afurika ngo intego ye ni ukuvugira abirabura” bake”,” badahagarariwe” ndetse “batagaragara” mu Bufaransa nk’uko byasohotse mu kinyamakuru Nouvel Observateur cyo mu Bufaransa.

Patrick lozès aramutse atorewe kuyobora Ubufaransa yaba ari umwirabura ukomoka muri Afurika wa kabiri nyuma ya Barack Obama uyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika, waba atorewe kuyobora igihugu cy’igihanganjye ku isi.

Patrick Lozes ari hafi gutangira kwiyamamaza
Patrick Lozes ari hafi gutangira kwiyamamaza

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

11 Comments

  • Ariko abazungu ubanza mutabazi!! Uyu ninde muzungu wamuha ijwi ningengas yabo?

  • sha! bonne chance. abafaransa! niyo byibuze biba ari mubwongereza.

  • Uyu mugabo aribeshya, nakomeze arote

  • Hahahah cyagwa uragira ngo batwirukane mu burayi sha!!! Wakwitonze koko??

  • Racisme y’abafaransa sinzi. Kndi na Obama muri USA(dore ko we nyina ari umuzungu, yarezwe n’abazungu nta nubwo yabanye n’abirabura uretse akuze akabana n’umugore we?kugirango atorwe niuko hari abirabura benshi, asiatiques, n’ abandi ba latin americans. Ngaho nakomere ntawiyima umwima ahari.

  • nareke guta umwanya we

  • Ata umwanya gute se? si abaye umustar mureba. Erega kubaka izina si imikino koko. Courage rata.

  • yewe uyu mugabo ntawamubuza kurota,ariko niba afite ambitions politique namugira inama ngo yitahire azabikorere iwabo nka ba ouatarra naho sarkoz n’ingengasi ziwe ntizamworohera,gusa nyine niba ashaka kwiyubakira amateka simubujije courage na wawundi wigeze kwiyambura imyenda akirukanka ikibuga cyose ngo ntiyari umusazi burya ngo yashakaga kumenyekana kandi koko byarabaye,courage docteur!

  • utazi agciro kamaguru abyinira inzoga.
    uyu nawe ashobora kuba atazi agaciro ka doctorat afite
    yavuye kubintu hakiri kare.
    nzaba ndora!!!!!!

  • Ntacyo reka yimenyekanishe gusa naho ibindi nukurota nkoko mubivuga. Azi ngo abazungu nabantu ariko ndabibonye menya nabirabura bareba bugufi kabisa.

  • may be we can do it again!ntawamenya,icyangombwa ni amatwara meza umuntu azana mugihugu@!

Comments are closed.

en_USEnglish