Tags : USA

“Abishe iki gihugu uwabagarura ngo barebe amajyambere kigezeho”- Kagame

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu cyumba cy’inyubako nsha y’Umujyi wa Kigali (Kigali City Hall) ubwo yatahaga iyi nyubako n’indi nshya yitwa M Peace Plazza y’umushoramari Makuza Bertin iherutse kuzura ahahoze IPOSITA mu mujyi rwagati, yashimye urwego iterambere ry’Umujyi wa Kigali rigezeho avuga ko abashakaga gutuma u Rwanda ruta agaciro rugasenyuka, bagarutse bakareba iterambere rugezeho […]Irambuye

Menya Buhanga ECO PARK n’iriba ry’amateka rya Nkotsi na Bikara

*Buhanga ECO PARK aho Umwami wimye ingoma yakubitirwaga ibyuhagiro (agahabwa imitsindo) *Iriba yogeragamo rirahari riri mu buvumo *Nkotsi na Bikara ni iriba ryuzura amazi mu gihe cy’Impeshyi (izuba ari ryinshi) akagabanuka mu itumba *Iri riba hari Bourgmestre wahatse kuryimura, inzoka zimara igihe zigaragambya ku biro bye Ubwo nari i Musanze, twasuye Urugo rw’Umwami ruri mu […]Irambuye

Nyamata: Kagame yaganirije urubyiruko rwa GHC ruyobowe na Barbara Bush

*Perezida Kagame yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko rwishyize hamwe * Kagame yabasangije amateka y’uburyo yize amashuri muri Uganda bimugoye akaza kurihirwa n’Umubiligi *Yababwiye ko akimara kuba Perezida yagiye gushimira uyu Mubiligi wamurihiye *Kagame yemereye uru rubyiruko ubufasha, ariko by’umwihariko yemera kuzabarihira ubukode bw’aho gukorera mu Rwanda Ni mu mwiherero wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 31 […]Irambuye

Kigali: Bwa mbere harabera imurika ry’umusaruro mwimerere mu buhinzi

Iri murikagurisha mpuzamahanga ryiswe ‘Kigali International Trade fair for organic and Natural products’ riri kubera ahasanzwe habera imurika ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ku Mulindi i Kigali, abarytabiriye barasaba ubuyobozi kubafasha kubona icyangombwa cy’uko bahinga iby’umwimerere ndetse no kubakorera ubuvugizi muri banki. Kuri uyu wa gatandatu nibwo iri murikagirsha ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi w’umwimerere ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe […]Irambuye

i Gabiro: Kagame asanga abiga mu mahanga bavanzwe n’abimbere bakuzuzanya

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1/8/2015 Perezida Paul Kagame mu gusoza itorero ry’indangamirwa icyiciro cya 8, yasabye urubyiruko rwiga mu mahanga kujya rushyira imbere ibifite akamaro, ubumenyi buhaha bukaba bwo kububaka no kubaka igihugu cyabo, yanasabye abategura iri torero kureba uko bajya bavanga aba bana biga mu mahanga n’urubyiruko rw’imbere mu gihugu. Iri torero ryatangiye […]Irambuye

Russia: Putin yashyizeho itegeko ryo ‘GUTWIKA’ ibicuruzwa bitemewe biva i

Ibicuruzwa biva i Burayi cyangwa muri America byashyizwe ku rutonde rw’ibitemewe kwinjira (embargo) mu gihugu cy’U Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine, hagiyeho itegeko ryo kubitwika aho kubisubiza mu bihugu byavuyemo. Iri tegeko ryatangajwe ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga, n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu Kremlin. Kuva mu gihe cy’umwaka ushize, U Burusiya bwashyizeho ibihano kuri bimwe […]Irambuye

Kenya: Uruzinduko rwa Obama rwatumye hamaganwa UBUTINGANYI

Amatsinda y’Abakiristu badashyigikiye umuco wo gushakana ku bahuje ibitsina (Ubutinganyi), ndetse na bamwe mu badepite muri Kenya, kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nyakanga bakoze urugendo rwo kwamagana ibyo bikorwa. Uru rugendo ni ikimenyetso cyo kwereka Perezida Barack Obama ko badashyigikiye ubutinganyi dore ko azasura iki gihugu cya Kenya akomokamo tariki ya 25 muri […]Irambuye

Dr. Kaberuka azasimburwa na Akinwumi Adesina wo muri Nigeria

Umugabo ukomoka muri Nigeria, Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri icyo gihugu ni we watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), mu majwi yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki 28 Gicurasi Abidjan ku cyicaro gikuru cya BAD/ADB. Adesina afite imyaka 55 y’amavuko, asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wari uyoboye iyi banki mu gihe […]Irambuye

en_USEnglish