Digiqole ad

Nyamata: Kagame yaganirije urubyiruko rwa GHC ruyobowe na Barbara Bush

 Nyamata: Kagame yaganirije urubyiruko rwa GHC ruyobowe na Barbara Bush

Perezida Paul Kagame aganiriza uru rubyiruko rukora ibikorwa by’ishimwe

*Perezida Kagame yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko rwishyize hamwe

* Kagame yabasangije amateka y’uburyo yize amashuri muri Uganda bimugoye akaza kurihirwa n’Umubiligi

*Yababwiye ko akimara kuba Perezida yagiye gushimira uyu Mubiligi wamurihiye

*Kagame yemereye uru rubyiruko ubufasha, ariko by’umwihariko yemera kuzabarihira ubukode bw’aho gukorera mu Rwanda

Ni mu mwiherero wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga wabereye i Nyamata muri Hotel Golden Tulip uhuje abantu babaye mu muryango wa Global Health Corps (GHC) bava mu bihugu bitandatu bose bari baje mu Rwanda bari kumwe n’umuyobozi wabo Barbara Bush, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Amerika George W. Bush.

Perezida Paul Kagame aganiriza uru rubyiruko rukora ibikorwa by'ishimwe
Perezida Paul Kagame aganiriza uru rubyiruko rukora ibikorwa by’ishimwe

Jean D’Amour Mutoni umwe mu bari bitabiriye uyu mwiherero akaba n’uwashinze Umuryango w’Ibikorwa by’Ishimwe (AOG) ndetse abereye n’umuyobozi, yabwiye Umuseke ko muri uyu mwiherero bari bawutumiyemo Perezida Paul Kagame ngo aganire n’uru rubyiruko.

Yavuze ko mu biganiro byabaye Umuryango w’Ibikorwa by’Ishimwe (AOG) na wo waje  kuhakura amahirwe itari yitezwe.

Ibi yabivuze ngo kuko nyuma y’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’uru rubyiruko yatanze umwanya w’ibibazo n’ibitekerezo aribwo hatangwaga igitekerezo cy’umuryango w’ibikorwa by’ishimwe (AOG), basaba ubufasha bw’aho bazakorera.

Mutoni ati “Namubwiye ku gitekerezo cya AOG aragikunda arambaza ati ‘Ni iki ngewe nabafasha nk’umuntu wumva icyo murimo mukora kandi umbwire ikintu gifatika’, ati ‘Mpita musaba kutwishyurira ubukode arabyemera, ati ‘Rwose nzabishyurira Ubukode’.”

Mu biganiro byabaye, Perezida Kagame amaze kumva ibitekerezo by’urwo rubyiruko, yabaganirije ku buryo na we muri Uganda yize bimugoye, akaza kubona umuterankunga umufasha w’Umubiligi yashakiwe n’Umunyarwanda.

Umutoni aganira n’Umuseke ku by’ibyo biganiro, yakomeje agira ati “Ikintu Umukuru w’igihugu yatuganirijeho gikomeye ni inkuru y’ukuntu na we yiga muri Uganda yarihiwe amashuli n’Umubiligi  amushakiwe n’Umunyarwanda wabaga mu Bubiligi.”

Perezida Kagame yababwiye ko agarutse mu gihugu yaje kuba wa Munyarwanda wari usanzwe  ushakira Abanyarwanda babaga muri Uganda ababafasha kwiga, niba Umubiligi wamurihiye uwamufashije akiriho.

Kagame amaze kumenya ko ariho, ngo yagiye mu gihugu cy’U Bubirigi ajyanywe no kumushimira.

Mu mpanuro yahaye uru rubyiruko, Perezida Kagame ngo yashyigikiye uyu muryango wa AOG abasaba ku bikomeza kuko ibyo bakora bisa n’ibye.

Ifoto y'urwibutso Perezida Paul Kagame yifotoranyije n'uru rubyiruko
Ifoto y’urwibutso Perezida Paul Kagame yifotoranyije n’uru rubyiruko

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

en_USEnglish