Kenya: Uruzinduko rwa Obama rwatumye hamaganwa UBUTINGANYI
Amatsinda y’Abakiristu badashyigikiye umuco wo gushakana ku bahuje ibitsina (Ubutinganyi), ndetse na bamwe mu badepite muri Kenya, kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nyakanga bakoze urugendo rwo kwamagana ibyo bikorwa.
Uru rugendo ni ikimenyetso cyo kwereka Perezida Barack Obama ko badashyigikiye ubutinganyi dore ko azasura iki gihugu cya Kenya akomokamo tariki ya 25 muri uku kwezi.
Abaturage bo muri Kenya bafite ubwoba ko Barack Obama azavuga ubutinga nk’uburenganzira bw’abantu ubwo aza ari muri Kenya, ibyo ngo bikaba byashyira igitutu kuri Leta ikemera mu mategeko uwo muco w’ubutinganyi.
Mu minsi ishize, Visi Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko ubutinganyi nta mwanya bufite muri Kenya, ariko ibiro by’umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta bivuga ko Kenya yubaha uburenganzira bwa buri wese bwo kuvuga icyo ashaka.
Mu kwezi gushize kwa Kamena mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za America, urukiko rw’ikirenga rwemeje ko ubutinganyi bwemewe muri Leta zose 50 zigize icyo gihugu, ndetse Barack Obama, agaragaza ko abyishimiye nk’uburenganzira bwa buri wese.
Gusa muri Africa, Perezida Robert Mugabe ni we wa mbere mu bantu bakomeye wagaragaje ko adashyigikiye iki gikorwa, ndetse avuga ko Obama akwiye kumwemerera ‘akamutinga’ kugira ngo batange urugero ku isi.
Mugabe yavuze ko atumva uburyo abatuye America batinyuka kurenga ku mategeko y’Imana, avuga ko baramya Shitani, ariko avugako na yo itigeze ishyigikira ubutinganyi.
Mugabe yagize ati “Na Shitani ntiyigeze yemera ubutinganyi, yagiye gushuka Eva yambaye ubusa…”
UM– USEKE.RW
4 Comments
Hahahh Mugabe azi ubwenge kabisa.ati “Na Shitani yagiye gushuka Eva yambaye ubusa” hahah Mugabe umbaye kure…
Kabisa abatinganyi nta mwanya bafite huri iyi si ya Rurema. Kandi muzitegereze ku dollar muzasanga handitseho ngo: IN GOD WE TRUST. Ubutinganyi buhuriye he n’iri jambo? Obama afite abakobwa azashyingire andi abandi bakobwa atange urugero nka President wa USA.’
Twizere ko atari ryo somo azaniye Nyirakuru umutegereje na babyara be!!!!!! Uko biri kose afite andi magambo meza Kenya na Africa muri rusange dukeneye kumva.
Ku dollar ryabo (USA) haba handitseho ngo: IN GOD WE TRUST. Ubutinganyi n’iri jambo bihuriye he koko?
Ni Sodomo na Gomora bigarutse kabisa,abagira network nziza n’Imana mushikame musenge.
ABAROMA 1:1-32. “Umujinya w’Imana uhishurwa uva mu ijuru,ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by’abantu byose,bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo kuko bigaragara ko bazi Imana,Imana ikaba ariyo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge,kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo ,bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi,bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza,kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana,habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro,maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima……nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye,bakora ibiteye isoni bononane imibiri yabo…..nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona,ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe.kandi n’abagabo ni uko,bareka kugirira abagore babo ibyo imibiri yabo yaremewe,bashyushywa no kurarikirana.abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni,bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.18-27 ABABA MASO NI MUBE MASO
Comments are closed.