Digiqole ad

USA: Ku myaka 75 basezeranye kuzabana iteka, bapfuye bafatanye mu biganza

 USA: Ku myaka 75 basezeranye kuzabana iteka, bapfuye bafatanye mu biganza

Alexander na Jeanette Toczko bitabye Imana tariki ya 17 Kamena 2015 bamaze imyaka 75 babana

Mu mujyi wa San Diego muri Leta ya California, USA, umugabo n’umugore bakundanye kuva bakiri bato bitabye Imana bombi umwe afashe mu biganza by’undi. Umusaza n’umukecuru bari bamaze imyaka 75 babana, aho Jeanette Toczko yari ifite imyaka 96 naho  Alexander Toczko yari afite imyaka 95, ku wa 17-18 Kamena nibwo bitabye Imana bafatanye ibiganza mu gitanda cyabo, mu ntera iri munsi y’amasaha 24.

Alexander na Jeanette Toczko bitabye Imana tariki ya 17 Kamena 2015 bamaze imyaka 75 babana
Alexander na Jeanette Toczko bitabye Imana tariki ya 17 Kamena 2015 bamaze imyaka 75 babana

Dailymail ivuga ko batangiye gukundana bafite imyaka umunani gusa. Muri iki gihe bikundaniraga bisanzwe ariko muri 1940 basezerana kuzabana ibihe byose.

Mu byumweru bike bishize, Alexander Toczko yagize impanuka yitura hasi avunika umugongo bituma ubuzima bwe budakomeza kugenda neza. Umugore na we yari afite uburwayi bwatumaga atabasha gukora imirimo yose yahoze akora.

Kubera urukundo bari bafitanye, bari baranditse ko bifuza kuzitaba Imana bafatanye mu biganza, rwa rukundo bita ‘magara ntusige’.

Ku italiki ya 17 Kamena 2015 Alexander Toczko yapfuye afashe ikiganza cy’umufasha we  Jeannette Toczko amuryamye iruhande.

Umukobwa wabo Aime Toczko –Cushman yasobanuye iby’urupfu ababyeyi be bapfuye bagikundanye bitagereranywa.

Ati: “Yabwiye Mama ko yigendeye!”

 Yahise amuhobera ubwo ahita avuga ati: “Reba ibi ni byo wifuje. Wapfuye umfashe ikiganza. Ndagukunda, ndagukunda, ntegereza nanjye ndaba nje mu kanya.”

Yavuze ko ubwo bamusigaga mu cyumba wenyine ngo asezere ku murambo w’umugabo we bukeye baragarutse basanga na we yapfuye afashe ikiganza cy’umugabo we.

Ba nyakwigendera bari barabyaranye abana 5, abuzukuru 10 ndetse n’abuzukuruza batandatu. Bitabye Imana mbere gato y’uko bizihiza isabukuru yo gushyingiranwa kwabo kwari kuba kumaze imyaka 75.

Bombi bashyinguwe mu irimbi ry’igihugu riri ahitwa Miramar mu mujyi wa San Diego ku wa mbere tariki 22 Kamena 2015.

Iyi nkuru yatinze kumenyekana kubera ubushake bwa bene imiryango, yibukije abantu inkuru y’urukundo yagaragaye muri filime yitwa the Notebook yasohotse muri 2004 igakundwa cyane.

Iyi filime yanditswe kandi ikayoborwa na Nick Cassavetes yasigaye mu mitwe ya benshi bemeje ko yari ikinnye neza kurusha izindi nka Romeo & Juliette na Titanic na zo zigaragaramo urukundo rudasanzwe.

Umugabo amaze gupfa, umukecuru yamubwiye ko mu kanya gatoya baza kuba bari kumwe
Umugabo amaze gupfa, umukecuru yamubwiye ko mu kanya gatoya baza kuba bari kumwe
Bashaje umwe afite imyaka 96 undi 95
Bashaje umwe afite imyaka 96 undi 95
Bashakanye mu mwaka wa 1940 bakaba baramenyane bari mu kigero cy'imyaka umunani
Bashakanye mu mwaka wa 1940 bakaba baramenyane bari mu kigero cy’imyaka umunani
Aho bari bifotoranyije n'abana babakomokaho, na bo barashaje
Aho bari bifotoranyije n’abana babakomokaho, na bo barashaje

Dailymail

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • URUKUNDO NYAKURI NI URUGIZE IHEREZO RIZIMA. BIG UP KU BAKUNDANA KUGEZA BAPFUYE.

  • Le vrai amour !!!

    Ureke rumwe rwubu rubanza gukenguza inzu imodoka business mugenzi we atunze !!!

    Ureke rumwe hano Bruxelles na handi mu burayi babanza gukenguza niba ufite CDI cg CDD imodoka inzu diplome utunze ugasanga uwosuma ilizigo ya Corlyt utunda courriers za poste, ukora muri pomme utwara camion utwara taxi abuze uwo akunda byu kuri kuko utujuje imitungo ikenewe !!!

  • Banyarwanda namwe banyarwandakazi nimureke twigire kuri uru rugero rw’aba bantu bakundanye kugezabavuye muri ubu buzima. Biratangaje kubona urugero nk’uru muri America izwi ho kuba ari yo yaciye ibintu mu gukora ibibi!!! Ibi bikwiye kutwereka ko igihe cyose umuntu yakora ibyiza byanze bikunze aremerwa kand isi ngari (reka ne kuvuga yose) ikamufatira ho urugero. Birababaje kumva ibikorerwamu ngo zo mu Rwanda cyane cyane uhereye ku mahano yo gucana inyuma amaze kwibasira ingo nyinshi. Abagabo, abagore n’abana ntibakimeya abo ari bo, ndetse n’inshingano zabo mu buzima baragijwe hano ku isi!!!
    Imana iturengere kandi iduhe kwigira kuri aba bantu bombi.

Comments are closed.

en_USEnglish